Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Perezida Kagame na William Ruto baganiriye ku mubano mwiza w’u Rwanda na Kenya

radiotv10by radiotv10
07/11/2022
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Perezida Kagame na William Ruto baganiriye ku mubano mwiza w’u Rwanda na Kenya
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na William Ruto wa Kenya bari mu Misiri mu nama yiga ku mihindagurikire y’ibihe, bahuye, baganira ku musasuro ukomeje kuva mu mubano mwiza w’Ibihugu byombi.

Umukuru w’u Rwanda ari mu Misiri ahatangiye inama izwi nka COP27 yiga ku mihindagurikire y’ikirere, ari na ho yabonaniye na mugenzi we wa Kenya, Dr William Ruto.

Ubutumwa dukesha Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, bwo kuri iki Cyumweru tariki 06 Ugushyingo 2022, buvuga ko Perezida Kagame na William Ruto baganiriye ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru.

Aba bakuru b’Ibihugu bahuriye mu mujyi wa Sharm El-Sheikh “Baganira ku musaruro ushimishije kandi mwiza ukomeje kuva mu mubano uri hagati ya Kenya n’u Rwanda.”

Perezida William Ruto, na we mu butumwa yanyujije kuri Twitter ye, yavuze ko “Ubucuti bwa Kenya n’u Rwanda bushinze imizi ku busugire n’umutekano by’akarere. Tuzakomeza kuzamura ubucuruzi bwacu no kwagura ishoramari dufatanyije n’u Rwanda mu rwego rw’inyungu z’abaturaye b’Ibihugu byacu.”

Perezida William Ruto agiye kuzuza amezi abiri ayobora Kenya dore ko yarahiriye izi nshingano tariki 13 Nzeri 2022 mu muhango witabiriwe n’Abakuru b’Ibihugu batatandukanye barimo Perezida Paul Kagame.

Perezida Kagame na William Ruto baganiriye ku mubano w’Ibihugu byombi

Biyemeje gukomeza ubucuti buri hagati y’Ibihugu byombi

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eight − eight =

Previous Post

Amakuru meza ku biga muri IPRC-Kigali yari yafungiwe ubujura bukekwa ku barimo umuyobozi wayo

Next Post

Muhoozi yavuze icyo yafasha Congo ku bya M23 ayibuza kuyirwanya

Related Posts

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Muhoozi yavuze icyo yafasha Congo ku bya M23 ayibuza kuyirwanya

Muhoozi yavuze icyo yafasha Congo ku bya M23 ayibuza kuyirwanya

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.