Monday, November 3, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Perezida Kagame yagaragaje uruhare urubyiruko rukeneweho mu kurandura inzara yugarije Abanyafurika

radiotv10by radiotv10
01/09/2025
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Perezida Kagame yagaragaje uruhare urubyiruko rukeneweho mu kurandura inzara yugarije Abanyafurika
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame witabiriye inama Nyafurika yiga ku kwihaza mu biribwa, yavuze ko urubyiruko rukwiye kwitabira ubuhinzi kugira ngo bahangane n’ikibazo cy’inzara yugarije Abanyafurika.

Umukuru w’u Rwanda, yabitangarije i Dakar muri Senegal ahari kubera Inama Nyafurika yiga ku kwihaza mu biribwa izwi nka Africa Food Systems Forum, yitabiriwe n’abanyapolitike, abahanga mu buhinzi ndetse n’abayobora imiryango mpuzamanga ishinzwe iterambere.

Iyi nama igamije gushaka umuti w’ikibazo cy’inzara yugarije miliyoni 280 z’abatuye Umugabane wa Afurika. Imibare ya World Vision igaragaza ko mu Banyafurika batanu; umwe aba yabuze aho akura ifunguro. Imbaraga nke z’ubuhinzi zituma uyu Mugabane wa Afurika utumiza ibiribwa mu mahanga bifite agaciro ka miliyari 150 USD buri mwaka.

Ni mu gihe kandi uyu Mugabane wa Afurika wihariye 60% by’ubutaka buhinga, icyakora ngo ntibabubyaza umusaruro.

Perezida wa Senegal, Bassirou Diomaye Diakhar Faye; yavuze ko  abanyapolitike bafite inshingano zo guhamagarira urubyiruko kugira uruhare mu guhangana n’iki kibazo.

Yagize ati “Mu byukuri urubyiruko ntirufata ubuhinzi nk’ahantu bashobora gukura imibereho, ariko nanone kugira ngo duhinge; dukenera ubutaka buhingwa, ariko tugakenera n’amazi. Ubu mu mwaka wose duhinga mu gihe cy’amezi atatu gusa kubera ko nta mazi dufite, ikindi tugomba no kunoza uburyo bwo gufasha abahinzi kubona inguzanyo kugira ngo tworohereze urubyiruko rwahisemo ubuhinzi.

Ariko tugomba gukoresha uburyo banki z’ubucuruzi zizera urwo rubyiruko. Kugeza uyu munsi 3% by’inguzanyo zose zitangwa n’amabanki ni zo zagenewe ubuhinzi, izo nguzanyo zifasha 10% by’abaghinzi bonyine.

Tugomba no kumenya ko umusaruro wabo uzaboneka hari isoko. Tugashaka ahantu hose ashobora kuboneka kugira ngo nibamara guhaza isoko ry’imbere mu Gihugu; bazawushore no ku isoko mpuzamahanga.”

Perezida Paul Kagame wavuze ko inzego zose zikwiye gutahiriza umugozi umwe muri uru rugamba, yashimangiye ko urubyiruko rurimo n’urwo mu Rwanda; rugomba gutanga umusanzu mu gushaka igisubizo cy’iki kibazo.

Yagize ati “Haba inmaa nyinshi; ahantu hatandukanye; tukavuga ibintu byiza byinshi, ariko nyuma tugomba kureba ngo ni iki cyavuye muri izo nama zose. Ntekereza ko aho ari ho hakiri ikibazo. Dufite ubutaka bwinshi buhingwa ndetse n’amikoro, amazi ndetse n’ikoranabuhanga ridufasha gushaka ibisubizo by’ahataratungana neza.

Amikoro aramutse abuze; twabonye ko turamutse dufatanyije n’abandi ashobora kuboneka. Ubu harageze ko dushyira mu ngiro ibyo dukora tukava mu byo kuvuga hanyuma tugakora; tukareba umusaruro wabyo.

Izi ni inshingano zacu twese. Icya mbere ni iza Guverinoma kubera ko ari na cyo zibereyeho. Ari twese biratureba ndetse n’urubyiruko, aba basaba byinshi kandi banabifitiye uburenganzira, ariko namwe mugomba kubigiramo uruhare rungana n’ibyo musaba. Nk’ubu dufite 75% by’abaturage bacu bafite imyaka iri munsi ya 25. Uramutse ufite abantu bangana uko batagira icyo bakora ahubwo basaba gusa; byaba ari ikibazo gikomeye, birangira abayobozi bazize ibyo batakoze. Ndabivugira u Rwanda, Umugabane wa Afurika n’isi yose.

Mureke gusaba gusa. Ntitwakomeze dutega amakiriro ku mahanga kandi dufite ibintu byose. Abaturage bacu na bo bazI ibyo bagoba gukora. Ubu ntakintu na kimwe cyabuze.

Ahantu hose hari ibibazo, mu Rwanda, muri Afurika, hari ibibazo, kandi tugomba kubikemura. Tugomba gushaka uburyo bwo kubikemura mu mwanya wo kubihunga. Abakiri bato ndabasaba ko batagomba guhunga ibibazo, kubera ko n’aho muhungira muzabisangayo.”

Abateraniye muri iyi nama bavuga ko guteza imbere ubuhinzi bigomba kuba imwe mu ngingo zihutirwa. Bavuga ko muri 2050 abaturage b’Umugabane wa Afurika bazaba bageze kuri miliyari 2,5 bavuye kuri miliyari 2.3 bariho uyu munsi., bazaba barimo miliyoni 600 z’abaturage bari muni y’imyaka 25 y’amavuko, bityo ko aba bagomba gushyirirwaho uburyo bwo kwinjiza mu buhinzi.

Perezida Kagame yasabye urubyiruko kwinjira mu buhinzi ari rwinshi

 

David NZABONIMPA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fifteen + 5 =

Previous Post

AFC/M23 yongeye kwihanangiriza Ubutegetsi bwa Congo iha integuza FARDC, FDLR n’abacancuro

Next Post

Agahinda gakomeje kuba kenshi muri Afghanistan ku bw’imibare y’abahitanywe n’umutingito

Related Posts

Kurya indyo nziza ntibikwiye kubera abantu umutwaro cyangwa bibe iby’abifite gusa- Haratangwa icyifuzo

Kurya indyo nziza ntibikwiye kubera abantu umutwaro cyangwa bibe iby’abifite gusa- Haratangwa icyifuzo

by radiotv10
03/11/2025
0

Mu gihe ibiciro by'ibicuruzwa by'ibanze birimo n’ibiribwa bikomeje gutumbagira, umuryango utegamiye kuri Leta wa Foodwatch, wagaragaje ubwoko 100 bw’ibiribwa bigomba...

Kamonyi: Umukwabu wo gushaka abakora ibikorwa bigayitse wageze no bajura b’amatungo

Kamonyi: Umukwabu wo gushaka abakora ibikorwa bigayitse wageze no bajura b’amatungo

by radiotv10
03/11/2025
0

Polisi ikorera mu Karere ka Kamonyi, yafashe itsinda ry’abantu batanu barimo umugore umwe, bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano, birimo ubujura...

Menya ibigo by’amashuri n’abanyeshuri bahize abandi mu marushanwa y’imibare

Menya ibigo by’amashuri n’abanyeshuri bahize abandi mu marushanwa y’imibare

by radiotv10
02/11/2025
0

Mu irushanwa ry'imibare, hahembwe abanyeshuri, abarimu n'ibigo by'amashuri, bitwaye neza mu Gihugu hose, aho Ishuri ryabaye irya Mbere ari École...

Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

by radiotv10
01/11/2025
0

The nationwide identity verification and photo registration exercise for Rwanda’s new digital ID system began in Huye, Gisagara and Nyanza...

Unpaid internships in Rwanda: Are young people being exploited?

Unpaid internships in Rwanda: Are young people being exploited?

by radiotv10
01/11/2025
0

There’s a growing buzz and growing worry about internships in Rwanda that pay little or nothing. For many graduates, internships...

IZIHERUKA

Umuhanzi uzwi mu ndirimbo zakanyujijeho hambere mu Rwanda yitabye Imana
IBYAMAMARE

Umuhanzi uzwi mu ndirimbo zakanyujijeho hambere mu Rwanda yitabye Imana

by radiotv10
03/11/2025
0

Kurya indyo nziza ntibikwiye kubera abantu umutwaro cyangwa bibe iby’abifite gusa- Haratangwa icyifuzo

Kurya indyo nziza ntibikwiye kubera abantu umutwaro cyangwa bibe iby’abifite gusa- Haratangwa icyifuzo

03/11/2025
Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyo ibona cyihishe inyuma y’ubutabazi bwavugiwe mu Bufaransa

03/11/2025
Kamonyi: Umukwabu wo gushaka abakora ibikorwa bigayitse wageze no bajura b’amatungo

Kamonyi: Umukwabu wo gushaka abakora ibikorwa bigayitse wageze no bajura b’amatungo

03/11/2025
Menya ibigo by’amashuri n’abanyeshuri bahize abandi mu marushanwa y’imibare

Menya ibigo by’amashuri n’abanyeshuri bahize abandi mu marushanwa y’imibare

02/11/2025
The Weekend Reset: How disconnecting can help you start Monday stronger

The Weekend Reset: How disconnecting can help you start Monday stronger

02/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Agahinda gakomeje kuba kenshi muri Afghanistan ku bw’imibare y’abahitanywe n’umutingito

Agahinda gakomeje kuba kenshi muri Afghanistan ku bw’imibare y’abahitanywe n’umutingito

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umuhanzi uzwi mu ndirimbo zakanyujijeho hambere mu Rwanda yitabye Imana

Kurya indyo nziza ntibikwiye kubera abantu umutwaro cyangwa bibe iby’abifite gusa- Haratangwa icyifuzo

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyo ibona cyihishe inyuma y’ubutabazi bwavugiwe mu Bufaransa

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.