• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Perezida Kagame yageneye ubutumwa Ibihugu bibiri byahuye n’isanganya

radiotv10by radiotv10
07/02/2023
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Perezida Kagame yageneye ubutumwa Ibihugu bibiri byahuye n’isanganya
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yafashe mu mugongo Turkey na Syria ku bw’umutingito wibasiye ibi Bihugu, ugahita ubuzima bwa benshi.

Ni nyuma y’umutingito uremereye wabaye kuri uyu wa Mbere tariki 06 Gashyantare 2023 wabaye muri ibi Bihugu byombi by’ibituranyi, ugahitana abaturage babarirwa mu 4 300 nkuko amakuru yabivugaga mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri.

Mu butumwa Perezida Paul Kagame yanyujije kuri Twitter ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, yihanganishije mugenzi we Perezida wa Turkey, Recep Tayyip Erdoğan ndetse n’abaturage b’iki Gihugu n’aba Syria.

Yagize ati “Nihanganishije cyane Perezida Recep Tayyip Erdoğan, abaturage ba Türkiye n’aba Syria ku bw’ibyago bikomeye byo kubura bamwe n’iyangirika ry’ibikorwa, kubera umutingito.”

Perezida Paul Kagame yakomeje agira ati “Abanyarwanda bifatanyije namwe muri ibi bihe by’akababaro.”

Uyu mutingito wabaye mu gitondo cya kare kuri uyu wa Mbere, wari uri ku gipimo cyo hejuru cya 7.8, wishe abantu 2 921 muri Turkey, ukomeretsa abagera mu 15 800, naho muri Syria ho ukaba wishe abantu 1 451, nkuko imibare yagiye hanze mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri yabigaragaje.

Muri Turkey, umutingito uremereye gutya waherukaga kuba mu 1930, aho icyo gihe bwo wishe abantu ibihumbi 30.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eleven + three =

Previous Post

Humvikanye amakuru mashya ku bafana bakekwaho ibishingiye ku bitutsi nyandagazi batutse Mukansanga

Next Post

Uko byagendekeye uwibiye moto ku nzu y’Imana asanze nyirayo ari gusenga

Related Posts

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

by radiotv10
01/06/2026
0

Nyuma yo kumara igihe aba mu nzu imeze nabi yanatumaga agira impungenge ku mutekano w’umuryango we, Ngonga Yves Maurice wo...

Next Post
Uko byagendekeye uwibiye moto ku nzu y’Imana asanze nyirayo ari gusenga

Uko byagendekeye uwibiye moto ku nzu y’Imana asanze nyirayo ari gusenga

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.