• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Humvikanye amakuru mashya ku bafana bakekwaho ibishingiye ku bitutsi nyandagazi batutse Mukansanga

radiotv10by radiotv10
07/02/2023
in FOOTBALL, SIPORO
0
Iby’abafana ba Kiyovu batutse Mukansanga byageze ku rundi rwego, Guverinoma yabivuzeho
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma y’icyumweru batawe muri yombi, abafana batandatu ba Kiyovu Sports bakurikiranyweho ibyaha birimo gutukana mu ruhame bishingiye ku bitutsi bikojeje isoni batutse umusifuzi Mukansanga Rhadia Salma, barekuwe by’agateganyo.

Aba bafana ba Kiyovu Sports batawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ku ya 26 Mutarama nyuma y’iminsi itandatu bakoze ibyo bakekwaho.

Bakekwaho ibyaha bibiri; icyo gutukana mu ruhame ndetse n’icyaha cy’ivangura, byombi bishingiye ku bitutsi batutse umusifuzi Mpuzamahanga Mukansanga ku ya 20 Mutarama ubwo ikipe yabo ya Kiyovu Sports yakinaga na Gasogi United, ntibanyurwe n’imisifurire.

Abari batawe muri yombi ni; Nishimwe Madina, Harerimana Aziz, Salima Jeanne, Ikitegetse Fatuma, Nsengimana Hamza na Birimana Abdulubasta.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwari rwabataye muri yombi, tariki 31 Mutarama 2023 rwari rwanashyikirije Ubushinjacyaha dosiye ikubiyemo ikirego cyabo.

Gusa kuri uyu wa Mbere tariki 06 Gashyantare, hamenyekanye amakuru ko aba bafana batandatu barekuwe by’agateganyo nkuko byanemejwe na Visi Perezida wa Kiyovu Sports, Mbonyumuvunyi Abdul Karim, wagize ati “Yego ni byo barekuwe by’agateganyo.”

Aba bafana barekuwe by’agateganyo barakomeza gukorwaho iperereza n’Ubushinjacyaha nubwo bafunguwe.

Nyuma yuko havuzwe iby’ibitutsi batutse Mukansanga byumvikanyemo n’imvugo nyandagazi, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryabyinjiyemo, rinafatira ibihano ikipe ya Kiyovu Sports yahanishijwe gukina umukino umwe nta bafana bari muri stade.

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwnada, Yolande Makolo kandi yanagize icyo avuga kuri iki kibazo, aho yashimiye FERWAFA kuba yinjiye muri iki kibazo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two + nine =

Previous Post

Turkey&Syria: Imibare y’abahitanywe n’umutingito udasanzwe ikomeje kwiyongera bageze mu 4.000

Next Post

Perezida Kagame yageneye ubutumwa Ibihugu bibiri byahuye n’isanganya

Related Posts

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

by radiotv10
01/06/2026
0

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, bamaze kugera mu mwiherero wo kwitegura imikino ya gicuti yo kwitegura iyo gushaka itije yo kuzitabira...

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona ihita inakirwa n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, General Mubarakh Muganga mu birori...

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya RRA mu bagore ndetse na Police VC mu bagabo ni zo zegukanye ibikombe mu irushanwa “Climate Action Volleyball...

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

by radiotv10
29/05/2026
0

Umutoza w’ikipe y’Igihugu ya Portugal, Roberto Martínez yavuze ko Cristiano Ronaldo ashobora no kuzakina Igikombe cy’Isi cya 2030 nubwo icyo...

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

by radiotv10
28/05/2026
0

Perezida Paul Kagame yarebye umukino wahuje RSSB Tigers ihagararriye u Rwanda muri Basketball Africa League na Al Ahly yo mu...

Next Post
Perezida Kagame yageneye ubutumwa Ibihugu bibiri byahuye n’isanganya

Perezida Kagame yageneye ubutumwa Ibihugu bibiri byahuye n’isanganya

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.