Sunday, November 16, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Humvikanye amakuru mashya ku bafana bakekwaho ibishingiye ku bitutsi nyandagazi batutse Mukansanga

radiotv10by radiotv10
07/02/2023
in FOOTBALL, SIPORO
0
Iby’abafana ba Kiyovu batutse Mukansanga byageze ku rundi rwego, Guverinoma yabivuzeho
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma y’icyumweru batawe muri yombi, abafana batandatu ba Kiyovu Sports bakurikiranyweho ibyaha birimo gutukana mu ruhame bishingiye ku bitutsi bikojeje isoni batutse umusifuzi Mukansanga Rhadia Salma, barekuwe by’agateganyo.

Aba bafana ba Kiyovu Sports batawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ku ya 26 Mutarama nyuma y’iminsi itandatu bakoze ibyo bakekwaho.

Bakekwaho ibyaha bibiri; icyo gutukana mu ruhame ndetse n’icyaha cy’ivangura, byombi bishingiye ku bitutsi batutse umusifuzi Mpuzamahanga Mukansanga ku ya 20 Mutarama ubwo ikipe yabo ya Kiyovu Sports yakinaga na Gasogi United, ntibanyurwe n’imisifurire.

Abari batawe muri yombi ni; Nishimwe Madina, Harerimana Aziz, Salima Jeanne, Ikitegetse Fatuma, Nsengimana Hamza na Birimana Abdulubasta.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwari rwabataye muri yombi, tariki 31 Mutarama 2023 rwari rwanashyikirije Ubushinjacyaha dosiye ikubiyemo ikirego cyabo.

Gusa kuri uyu wa Mbere tariki 06 Gashyantare, hamenyekanye amakuru ko aba bafana batandatu barekuwe by’agateganyo nkuko byanemejwe na Visi Perezida wa Kiyovu Sports, Mbonyumuvunyi Abdul Karim, wagize ati “Yego ni byo barekuwe by’agateganyo.”

Aba bafana barekuwe by’agateganyo barakomeza gukorwaho iperereza n’Ubushinjacyaha nubwo bafunguwe.

Nyuma yuko havuzwe iby’ibitutsi batutse Mukansanga byumvikanyemo n’imvugo nyandagazi, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryabyinjiyemo, rinafatira ibihano ikipe ya Kiyovu Sports yahanishijwe gukina umukino umwe nta bafana bari muri stade.

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwnada, Yolande Makolo kandi yanagize icyo avuga kuri iki kibazo, aho yashimiye FERWAFA kuba yinjiye muri iki kibazo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × 1 =

Previous Post

Turkey&Syria: Imibare y’abahitanywe n’umutingito udasanzwe ikomeje kwiyongera bageze mu 4.000

Next Post

Perezida Kagame yageneye ubutumwa Ibihugu bibiri byahuye n’isanganya

Related Posts

Byahinduye isura nyuma yuko Perezida wa Rayon yemeje ko batandukanye burundu n’umutoza Lotfi

Byahinduye isura nyuma yuko Perezida wa Rayon yemeje ko batandukanye burundu n’umutoza Lotfi

by radiotv10
14/11/2025
0

Nyuma yuko Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thadée, atangaje ko ikipe yamaze gutandukana n’umutoza Afahmia Lotfi kubera umusaruro muke, ibintu...

Aimable Nsabimana yahishuye ko yatekereje kureka umupira kubera ubuhemu yakorewe na Perezida wa Rayon

Perezida wa Rayon yizeje gukemura burundi bimwe mu bibazo biyibereye umutwaro

by radiotv10
13/11/2025
0

Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thaddée, yatangaje ko ubuyobozi bwa Rayon Sports bugiye gukemura burundu ikibazo cy’umutoza Robertinho ndetse n’icya...

Handball: U Rwanda ruramenya itsinda ruherereyemo mu gikombe cya Afurika ruzakira bwa mbere

Handball: U Rwanda ruramenya itsinda ruherereyemo mu gikombe cya Afurika ruzakira bwa mbere

by radiotv10
12/11/2025
0

Tombola y’amatsinda y’Igikombe cya Afurika muri Handball (Men’s Handball Africa Cup of Nations) kizabera mu Rwanda mu kwezi kwa mbere...

Umunyezamu Kwizera Olivier utaheruka kwambara umwambaro w’Amavubi yongeye guhamagarwa mu ikipe y’Igihugu

Umunyezamu Kwizera Olivier utaheruka kwambara umwambaro w’Amavubi yongeye guhamagarwa mu ikipe y’Igihugu

by radiotv10
12/11/2025
0

Ikipe y’igihugu Amavubi yahamagaye abakinnyi 25 bagomba gutangira umwiherero, barimo umunyezamu Kwizera Olivier wanyuze mu makipe anyuranye mu Rwanda no...

Aimable Nsabimana yahishuye ko yatekereje kureka umupira kubera ubuhemu yakorewe na Perezida wa Rayon

Aimable Nsabimana yahishuye ko yatekereje kureka umupira kubera ubuhemu yakorewe na Perezida wa Rayon

by radiotv10
11/11/2025
0

Aimable Nsabimana, myugariro w’ikipe ya Assabah Sports Club yo mu cyiciro cya mbere muri Libiya, yavuze ko yigeze gutekereza kureka...

IZIHERUKA

Haravugwa umugambi simusiga uri gutegurwa n’abarimo FARDC n’Igisirikare cy’u Burundi
AMAHANGA

Haravugwa umugambi simusiga uri gutegurwa n’abarimo FARDC n’Igisirikare cy’u Burundi

by radiotv10
15/11/2025
0

Hatanzwe umuburo ku ndwara y’ibicurane iri kugaragara mu Rwanda

Hatanzwe umuburo ku ndwara y’ibicurane iri kugaragara mu Rwanda

15/11/2025
Leta yagaragarijwe ikititabwaho gishobora kuba gitera amakosa agaragara mu myubakire mu Rwanda

Leta yagaragarijwe ikititabwaho gishobora kuba gitera amakosa agaragara mu myubakire mu Rwanda

15/11/2025
Rusizi: Ubuyobozi ntibwumva kimwe n’abahinzi b’umuceri ikibazo cyabateye kwiheba

Hatangajwe umuti uri kuvugutirwa ikibazo gikunze gutuma bamwe mu bahinzi barira ayo kwarika

15/11/2025
Umushoramari Eugene Nyagahene nyiri Tele 10 unafite Hoteli ikomeye i Karongi agiye kuhakorera undi mushinga

Umushoramari Eugene Nyagahene nyiri Tele 10 unafite Hoteli ikomeye i Karongi agiye kuhakorera undi mushinga

14/11/2025
Byahinduye isura nyuma yuko Perezida wa Rayon yemeje ko batandukanye burundu n’umutoza Lotfi

Byahinduye isura nyuma yuko Perezida wa Rayon yemeje ko batandukanye burundu n’umutoza Lotfi

14/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Perezida Kagame yageneye ubutumwa Ibihugu bibiri byahuye n’isanganya

Perezida Kagame yageneye ubutumwa Ibihugu bibiri byahuye n’isanganya

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Haravugwa umugambi simusiga uri gutegurwa n’abarimo FARDC n’Igisirikare cy’u Burundi

Hatanzwe umuburo ku ndwara y’ibicurane iri kugaragara mu Rwanda

Leta yagaragarijwe ikititabwaho gishobora kuba gitera amakosa agaragara mu myubakire mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.