Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yageze muri Cuba, aho agiye kwifatanya n’abandi Bakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bitabiriye Ihuriro rihuza G77 n’u Bushinwa.
Ni amakuru dukesha Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, mu butumwa bwatambutse mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu, ko Perezida Kagame yageze mu Murwa Mukuru wa Cuba.
Ubu butumwa buvuga ko “Perezida Kagame yageze muri Havana muri Cuba aho agiye kwifatanya n’abayobozi baturutse mu bice bitandukanye by’Isi mu ihuriro ry’iminsi ibiri rya G77 n’u Bushinwa ry’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma izaba kuva tariki 15 kugeza ku ya 16 Nzeri.”
Amafoto ya Perezidansi ya Repubulika y’u Rwanda, agaragaza Perezida Kagame ageze ku Kibuga cy’Indege yakirwa mu cyubahiro gihebuje n’urugwiro rwinshi.
Iri huriro rigiye kubera muri Cuba ry’iminsi ibiri, rizahuza ibihugu bigize itsinda rya G77 rigizwe n’Ibihugu biri mu nzira y’Iterambere ndetse n’u Bushinwa, rizibanda ku bibazo bikizitira ibi Bihugu kwihuta mu iterambere ndetse n’ubufatanye bikwiye kugirana n’Igihugu cy’u Bushinwa.
Ibihugu bigize iri tsinda rya G77 ndetse n’u Bushinwa, bigize 80% y’abatuye Isi yose, aho iyi nama igiye kurebera hamwe uko hatezwa imbere umurongo mushya w’ubukungu, no guhangana n’ubwiyongere bukabije bw’abatuye Isi.
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres na we yamaze kugera muri Cuba, kwifatanya n’abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bagera muri 30 baturutse muri Afurika, muri Asia ndetse no muri America ya Ruguru.
Itsinda rya G77 ryashinzwe ari Ibihugu 77 mu mwaka w’ 1964, rigamije kujya rifatira hamwe ingamba zigamije kuzamura ubukungu bwabyo ndetse no kurushaho guhanahana ubushobozi mu bwumvikane.
Photos © Village Urugwiro
RADIOTV10