Perezida wa Repubulika y’u Rwanda yavanye ku mirimo Niyonkuru Zephanie wari Umuyobozi Wungirije w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB) kubera amakosa y’imiyoborere idakwiye yakomeje kugaragaza.
Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 06 Ukwakira 2022.
Iri tangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, rivuga ko iki cyemezo cya Perezida wa Repubulika yagifashe none tariki 06 Ukwakira 2022.
Riti “Yavanye ku mirimo Bwanda Zephanie Niyonkuru wari Umuyobozi Wungirije w’Urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB) kubera amakosa y’imiyoborere idakwiye yakomeje kugaragaza.”
RADIOTV10