Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Perezida Kagame yongeye gucyebura urubyiruko rugoreka Ikinyarwanda

radiotv10by radiotv10
08/05/2024
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Perezida Kagame yongeye gucyebura urubyiruko rugoreka Ikinyarwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame yongeye gusaba urubyiruko gukoresha neza Ikinyarwanda, agendeye kuri amwe mu makosa rukora mu mivugire n’imyandikire, nk’aho gukoresha ‘Ntabwo’, basigaye bakoresha ‘Nabwo’.

Perezida Kagame yabitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki 07 Gicurasi 2024 ubwo yaganiraga n’urubyiruko 7 500 ruri mu bagize umuryango w’urubyiruko rw’abakorerabushake bizihizaga isabukuru y’imyaka 10 uyu muryango umaze utangiye.

Mu ijambo rye, Umukuru w’u Rwanda yatangiye acyebura urubyiruko ku Kinyarwanda rukoresha muri iki gihe, by’umwihariko mu myandikire, atanga urugero rw’Ijambo ry’impakanyi ‘Ntabwo’ ariko bamwe basigaye bandika ‘nabwo’, ati “bivuze iki? Ahubwo icyo kiba ari ukuvuga ngo na bwo, bivuze ngo byiyongereyeho, ni ntabwo: n-t-a-b-w-o.”

Kimwe n’ijambo ‘Guhereza’ risigaye ryifashishwa n’urubyiruko, bashaka kuvuga ‘Guha‘ Ati “ni ibyo mu kiliziya, ni ‘namuhaye, yampaye, arampa, ntabwo bavuze kumpereza, cyeretse ari nk’ibyo mu kiliziya nyine.”

Atanga urugero rw’ahakoreshwa iyi nshinga ‘Guha’ yavuze ko umuntu aha undi Inka, aho kuvuga ngo ‘ahereza Inka’. Ati “Bavuga namuhaye inka, yampaye Inka, ntabwo wavuga ngo namuhereje Inka, cyangwa ngo namuhereje Inka.”

Inshinga ‘Kurangiza’ na yo abantu birinze kuyivuga muri iki gihe, bagakoresha ‘Gusoza’, kandi zisobanura ibintu bibiri bitandukanye, avuga ko ntacyo bitwaye gukoresha iyi nshinga ‘kurangiza’ aho ari ngombwa, no gukoresha ‘Gusoza’ aho ari ngombwa.

Ati “Iyo utavuze ururimi neza, icyo umuntu yasomye, abazi ikinyarwanda kiba gitandukanye n’icyo umuntu yashakaga kuvuga, kuko unyandikiye wagombaga kuvuga ntabwo, ukandika nabwo, kandi biratandukanye, ntabwo mba numva icyo washakaga kuvuga.”

Perezida Kagame yavuze ko ibi na byo biri muri wa murage uri muri iyi nsanganyamatsiko y’iri huriro ry’urubyiruko [“Sustaining the Legacy/Dukomere ku murage wacu” ], no kubumbatira umuco Nyarwanda, bityo ko uru rubyiruko rugomba kurerwa runatozwa ibiboneye birimo n’uru rurimi rw’Igihugu cyabibarutse.

Yavuze ko ahanini biterwa n’amateka y’u Rwanda yatumye bamwe badakurira mu Gihugu cyabo, bamwe bagakurira muri Uganda, mu Burundi no mu bindi Bihugu byo mu karere, ariko ko ntacyabuza abantu kwiyambura uko kuvanga indimi no gukoresha nabi Ikinyarwanda, ahubwo bagakomeza kwitoza Ururimi rwabo.

Perezida Kagame kuri uyu wa Kabiri aganira n’urubyiruko

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

8 + 20 =

Previous Post

Perezida Kagame yasangije urubyiruko uko ibitekerezo bye byari bimeze ku myaka 15 byarubera isomo

Next Post

Huye: Urujijo ruracyari rwose ku baturiye ishyamba rya Kaminuza kubera ibyo bakorerwa n’inyamaswa ziribamo

Related Posts

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Paul Kagame yakiriye mu Biro bye, abarimo Prof. Dong-Sup Yoon usanzwe ari Perezida wa Yonsei University, Kaminuza yo muri...

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

by radiotv10
27/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yamaze gutanga ikirego mu Rukiko Ruhoraho rushinzwe Ubukemurampaka, iregamo iy’u Bwongereza nyuma yo guhagarika amasezerano Ibihugu byombi...

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

by radiotv10
27/01/2026
0

Brigadier General Godfrey Gasana wahoze ari Umugaba Wungirije w’Ingabo zirwanira mu Kirere akaba aherutse kugirwa Umupilote wihariye wa Perezida wa...

Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza, Bill na Joyce Cummings; ndetse n’abagira uruhare...

Ikibazo cy’abarumwa n’imbwa mu Rwanda cyahagurukiwe hanagaragazwa imibare y’uko gihagaze

Ikibazo cy’abarumwa n’imbwa mu Rwanda cyahagurukiwe hanagaragazwa imibare y’uko gihagaze

by radiotv10
27/01/2026
0

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) ku bufatanye n’Ihuriro ry’Imiryango itari iya Leta, bari mu bukangurambaga bwo gukumira indwara zititaweho, zirimo...

IZIHERUKA

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi
IMYIDAGADURO

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

27/01/2026
Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

27/01/2026
Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’Umwarimu wa kaminuza uherutse gufungwa hamwe n’abakobwa batatu

27/01/2026
AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

27/01/2026
Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

27/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Huye: Urujijo ruracyari rwose ku baturiye ishyamba rya Kaminuza kubera ibyo bakorerwa n’inyamaswa ziribamo

Huye: Urujijo ruracyari rwose ku baturiye ishyamba rya Kaminuza kubera ibyo bakorerwa n'inyamaswa ziribamo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.