Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi akaba n’umuyobozi w’Inama y’Abakuru b’Ibihugu by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, yavuze ko ntakuruhuka mu gihe cyose amahoro arambye ataraboneka mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Evariste Ndayishimiye yabivuze nyuma y’ibiganiro byamuhuje na Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi na João Lourenço wa Angola, kuri uyu wa Kane tariki 15 Ukuboza 2022.
Ni ibiganiro byabaye nyuma y’ibyo ku wa Gatatu tariki 14 Ukuboza, byahuje abakuru b’Ibihugu by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ariko ntibyitabirwe na Perezida Felix Tshisekedi nyamara byarigaga ku bibazo byugarije Igihugu cye.
Nyuma y’ibi biganiro byabaye kuri uyu wa Kane, Perezida Evariste Ndayishimiye yagaragaje ko amahoro mu karere ari nyambere, bityo ko akwiye kuboneka uko byagenda kose.
Ati “Nta kuruhuka mu gihe cyose amahoro arambye ataraboneka mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.”
Perezida Ndayishimiye yavuze ko we na bagenzi be; muri ibi biganiro byabahuje kuri uyu wa Kane bamenyesheje Perezida Felix Tshisekedi imyanzuro yafatiwe mu biganiro byari byabanje byahuje abakuru b’Ibihugu bya EAC we ntabyitabire. Ati “Kandi twizeye ko M23 itangira gushyira intwaro hasi.”
Ibi biganiro byombi byabereye muri Leta Zunze Ubumwe za America ahateraniye Abakuru b’Ibihugu byo ku Mugabane wa Afurika bitabiriye inama ihuza uyu Mugabane na Leta Zunze Ubumwe za America, byaje bikurikira ibyabereye i Luanda muri Angola tariki 23 Ugushyingo 2022, byafatiwemo imyanzuro ikarishye isaba M23 gusubira mu birindiro byayo, ndetse hatangwa n’igihe igomba kuba yatangiye kubishyira mu bikorwa.
Iyi nama y’i Luanda bamwe bavuga ko yatanze umusaruro kuko umutwe wa M23 igihe wari wahawe wakoze igisa no gutangira kubahiriza ibyo wasabwe kuko mbere yuko amasaha yari yahawe agera, washyize hanze itangazo rivuga ko wemeye guhagarika imirwano.
Uyu mutwe kandi nyuma y’iminsi micye wanashyize hanze irindi tangazo rivuga ko wemeye gutangira kuva mu bice wafashe, ariko ugaragaza ibyo wifuza bikwiye kubahirizwa mbere yo kugira ngo abarwanyi b’uyu mutwe bashyire mu bikorwa iki cyemezo.
RADIOTV10
Kuki bashaka ko hashyirwa intwaro hasi kdi batitaye kucyatumye bafata intwaro,bacahejuru icyo bagahereyeho.