Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, yasuye umujyi wa Mthatha mu Ntara ya Eastern Cape iheruka kwibasirwa n’ibiza by’imvura nyinshi yateje umwuzure ugahitana abantu 78.
Uru ruzinduko rwa Perezida Cyril Ramaphosa warabye kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Kamena 2025, nyuma yuko iki gice cyo mu majyepfo y’Uburasirazuba bwa Afurika y’Epfo cyibasiwe n’ibiza byatewe n’imvura yaguye ku wa Kabiri w’iki cyumweru.
Ibikorwa byo gushakisha no gutabara byari bikomeje ku munsi wa kane, ndetse inzego z’ubuyobozi zatangaje ko biteze ko umubare w’abapfuye ushobora gukomeza kwiyongera.
Uruzinduko rwa Ramaphosa rwabaye mu gihe hakomeje kwibazwa ku buryo ubuyobozi bwatangaje butinze gutangira ibikorwa by’ubutabazi, nyuma y’ibi biza byatewe n’ihindagurika ry’ikirere ryateye imvura nyinshi, umuyaga mwinshi ndetse n’urubura mu bice bimwe by’iyo Ntara, nubwo abahanga mu by’ikirere bari baraburiye ku by’iyo mihindagurikire y’ikirere mbere y’ibyo biza.
Guverineri w’Intara ya Eastern Cape, Oscar Mabuyane, yavuze ko ibikorwa by’ubutabizi bitahise bikorwa nyuma y’uyu mwuzure bitewe no kubura ibikoresho bihagije n’abakora ibikorwa by’ubutabazi.
Yavuze ko iyi Ntara ituwe n’abantu miliyoni 7,2 ifite kajugujugu imwe yemewe ikoreshwa mu bikorwa by’ubutabzi kandi na yo ikaba yaragombaga kuzanwa iva mu wundi mujyi uri kure, mu kilometero birenga 500, uvuye muri iyi Ntara.
Perezida Ramaphosa yirinze kunenga uko ubuyobozi bwitwaye kuri ibi biza, avuga ko “Nubwo Leta ibabajwe cyane n’abantu bapfuye, bishoboka ko byari kugenda nabi kurushaho.”
Bimwe mu bice byo muri Afurika y’Epfo byegereye inkengero z’inyanja, bikunze kwibasirwa n’ibiza by’imyuzure n’imiyaga ikomeye, bituruka mu Nyanja y’u Buhindi no mu Nyanja y’Amajyepfo.
Ibiza nk’ibi by’umwuzure, byaherukaga kwibasira iki Gihugu mu mwaka wa 2022, aho byahitanye bantu barenga 400 mu mujyi wa Durban no mu nkengero zawo.
Shemsa UWIMANA
RADIOTV10