Saturday, January 31, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Perezida wa Madagascar umaze ukwezi avuye mu Rwanda yeguye

radiotv10by radiotv10
11/09/2023
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Perezida wa Madagascar umaze ukwezi avuye mu Rwanda yeguye
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Madagascar, Andry Rajoelina umaze ukwezi kumwe agiriye uruzinduko mu Rwanda, yeguye nyuma y’iminsi ine atangaje ko azahatana mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe tariki 09 Ugushyingo (11) 2023.

Urukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga muri iki Gihugu cya Madagascar, rwatangaje ko rwakiriye ibaruwa ikubiyemo ubwegure bwa Perezida Rajoelina ku wa Gatandatu w’icyumweru dusoje, avuga ko yeguye ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu ku bw’impamvu ze bwite.

Mbere y’uko Rajoelina atanga ibaruwa y’ubwegure bwe, ku wa Gatandatu, Urukiko Rukuru rwari rwanasohoye urutonde rw’abakandida 13 bemerewe kuzahatana muri aya matora y’Umukuru w’Igihugu, rwari ruriho Perezida Rajoelina.

Urwo rutonde kandi rwariho n’abandi bakandida barimo na Marc Ravalomanana w’imyaka 73 y’amavuko wabaye Perezida w’iki Gihugu kuva muri 2002 kugeza muri 2009, Hery Rajaonarimampianina w’imyaka 64 wabaye Perezida kuva mu mwaka wa 2014 kugeza muri 2018 ubwo yeguraga kuri uwo mwanya.

Kugeza ubu ntayindi mpamvu iratangazwa ko yatumye Perezida Rajoelina yegura ikubagahu.

Itegeko Nshinga ry’iki Gihugu riteganya ko Perezida wa Sena ari we uhita uhabwa kuyobora Igihugu, iyo Perezida yeguye.

Gusa urukiko rwatangaje ko ukuriye Sena ya Madagascar, Herimanana Razafimahefa, yanze iyo mirimo.

Kugeza ubu igihugu kiyobowe na Minisitiri w’intebe Christian Louis Ntsay wagizwe minisitiri w’intebe mu mwaka w’2018.

Rajoelina kandi yeguye, nyuma y’ukwezi kumwe agiriye uruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda, yasoje tariki 08 z’ukwezi gushize kwa Kanama 2023, aho yasubiye mu Gihugu cye, abanje gukora ibikorwa binyuranye mu Rwanda birimo no gusura icyanya cy’Inganda cy’i Masoro mu Karere ka Gasabo.

Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 + nineteen =

Previous Post

Ibyaranze Umusenateri w’u Rwanda watabarutse byagarutsweho mu muhango warimo abakomeye

Next Post

Djabel Manishimiwe watangiye umwaka w’imikino avugwaho byinshi ubu ari kumwenyura

Related Posts

Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

by radiotv10
30/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 riravuga ko uruhande bahangane rugizwe n’abarimo igisirikare cya DRC (FARDC) rwagabye ibitero bibiri byikurikiranya, birimo icya grenade yatewe...

Niger irashyira mu majwi Ibihugu birimo icy’i Burayi ku gitero cyagabwe ku kigo cy’Igisirikare

Niger irashyira mu majwi Ibihugu birimo icy’i Burayi ku gitero cyagabwe ku kigo cy’Igisirikare

by radiotv10
30/01/2026
0

Guverinoma ya Niger iyobowe n’igisirikare yatangaje ko ibihugu birimo u Bufaransa, Benin na Côte d’Ivoire bishinjwa kugira uruhare mu gutera...

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

by radiotv10
29/01/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran yatangaje ko ingabo z’igihugu ziteguye kwihutira gusubiza mu buryo bukomeye igitero icyo ari cyo cyose...

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

by radiotv10
29/01/2026
0

Yagaragaje impamvu muzi y’ibibazo byazonze DRC ihabanye n’ihora ivugwa n’ubutegetsi Umunyapolitiki Matata Ponyo Mapon wabaye mu nzego zo hejuru muri...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze muri Kivu ya Ruguru bwashyizweho n’Ihuriro AFC/M23, bwatanze ubufasha ku bagizweho ingaruka n’inkongi y’umuriro yabereye mu gace...

IZIHERUKA

Minisitiri w’Intebe yibibukije igisobanuro cy’Umuganda gikwiye gutuma buri wese yumva ko kuwusiba bidakwiye
IMIBEREHO MYIZA

Minisitiri w’Intebe yibibukije igisobanuro cy’Umuganda gikwiye gutuma buri wese yumva ko kuwusiba bidakwiye

by radiotv10
31/01/2026
0

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

31/01/2026
RIB yataye muri yombi Perezida w’Urukiko ukurikiranyweho ishimishamubiri rishingiye ku gitsina

Umugabo ukiri muto ukekwaho kwica umugore babanaga yavuze ko yamuhoye kumutuka ‘imbwa’

31/01/2026
Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

31/01/2026
The Power of Storytelling: Podcast Culture Rising in Rwanda

The Power of Storytelling: Podcast Culture Rising in Rwanda

31/01/2026
AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

30/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Djabel Manishimiwe watangiye umwaka w’imikino avugwaho byinshi ubu ari kumwenyura

Djabel Manishimiwe watangiye umwaka w’imikino avugwaho byinshi ubu ari kumwenyura

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Minisitiri w’Intebe yibibukije igisobanuro cy’Umuganda gikwiye gutuma buri wese yumva ko kuwusiba bidakwiye

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

Umugabo ukiri muto ukekwaho kwica umugore babanaga yavuze ko yamuhoye kumutuka ‘imbwa’

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.