Monday, January 19, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Perezida wa Madagascar yatsinze icy’umutwe abari bafite umugambi wo kumukura ku butegetsi

radiotv10by radiotv10
14/10/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
1
Perezida wa Madagascar yatsinze icy’umutwe abari bafite umugambi wo kumukura ku butegetsi
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Andry Rajoelina wa Madagascar, yasheshe Inteko Ishinga amategeko nyuma yuko hari hateganyijwe amatora y’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe, agamije kumukura ku butegetsi, nyuma yo guhunga Igihugu kubera ibibazo bya politiki bikomeje gukaza umurego muri iki Gihugu.

Iki gikorwa cyo gusesa Inteko Ishinga amategeko cyakozwe na Andry Rajoelina kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Ukwakira, cyahise cyongerera ubukana mu makimbirane ari hagati ya Perezida, urubyiruko ruyoboye imyigaragambyo, n’ingabo avuga ko zatumye ahunga Igihugu.

Ejo kuwa Mbere, ni bwo hatangajwe ko Perezida Rajoarina yahunze Igihugu nyuma yuko ku mugoroba wo ku Cyumweru, umutwe umwe w’ingabo Uzwi Nka CAPSAT wari wifatanyije n’urubyiruko ruyoboye imyigaragambyo mu murwa mukuru, Antananarivo.

Uyu mutwe w’igisirikare ni nawo mutwe w’ingabo wagize uruhare rukomeye mu myigaragambyo yakuye ku utegetsi Uwari Perezida Marc Ravalomanana, ugafasha Rajoelina kugera ku butegetsi muri 2009.

Kuri ubu uyu mutwe w’ingabo kandi ni na wo ubu uri gutanga amabwiriza ku gisirikare cyose cy’iki Gihugu, haba icyo ku Butaka, mu Kirere, mo mu Mazi.

Mu ijambo yajeje ku baturage ku wa Mbere, yavugiye ahantu hatatangajwe, Perezida Rajoelina yavuze ko yagombaga guhunga Igihugu kubera impungenge z’ubuzima bwe nyuma y’igerageza ryo kumwica, nyuma y’ibyumweru by’imigaragambyo imusaba kuva ku butegetsi

Muri Madagascar hatangiye imyigaragambyo iyobowe n’urubyiruko, yatangiriye ku kugaragaza akababaro ku kibazo cy’ibura ry’amazi n’amashanyarazi. Nyuma y’igihe gito, iyi myigaragambyo yafashe indi ntera, aho abigaragambya batangiye kwamagana ubutegetsi bwa Perezida Andry Rajoelina, bashinja guhutaza ubukungu bw’igihugu. Abigaragambya barinubira cyane ibura ry’akazi, ruswa, n’ikiguzi cy’ubuzima gikomeje gutumbagira muri iki gihugu cy’ikirwa giherereye mu Nyanja y’Abahinde.

RADIOTV10

Comments 1

  1. Damascene says:
    3 months ago

    Nonese ubwo yatsinze icyumutwe gute Kandi yahunze.

    Reply

Leave a Reply to Damascene Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seven + one =

Previous Post

BREAKING: AFC/M23 n’ubutegetsi bwa DRCongo hari icyo bemeranyijweho

Next Post

Umukinnyi w’umunyempano Djabel utaherukaga kugaragara muri Shampiyona y’u Rwanda agiye kongera kuyikina

Related Posts

Ishyaka riri ku butegetsi i Burundi riravugwaho ibyo bamwe bafashe nk’agahomamunwa

Ishyaka riri ku butegetsi i Burundi riravugwaho ibyo bamwe bafashe nk’agahomamunwa

by radiotv10
16/01/2026
0

Ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Gihugu cy’u Burundi, riranengerwa kujandika abana b’abanyeshuri mu bya politiki, nyuma yuko ribakoresheje imyiyerekano...

AFC/M23 yongeye kugaragaza ingaruka ziteye inkeke zo kuba uruhande bahanganye rwirengagiza ibyo rwasinyiye

AFC/M23 yongeye kugaragaza ingaruka ziteye inkeke zo kuba uruhande bahanganye rwirengagiza ibyo rwasinyiye

by radiotv10
16/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryongeye kugaragaza ko uruhande bahanganye mu mirwano, rukomeje kurenga ku...

RIB yataye muri yombi abantu bafite amadolari 10.000 y’Amerika y’amiganano

RIB yataye muri yombi abantu bafite amadolari 10.000 y’Amerika y’amiganano

by radiotv10
15/01/2026
0

Munyemana Athanase 41 w’imyaka na Habimana Augustin w’imyaka 33 y’amavuko batawe muri yombi nyuma yo gufatanwa amadolari ya Amerika asaga...

Menya Ibihugu 75 America igiye guhagarika guha Visa abaturage b’abimukira babiturukamo

Menya Ibihugu 75 America igiye guhagarika guha Visa abaturage b’abimukira babiturukamo

by radiotv10
15/01/2026
0

Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za America, yatangaje ko igiye guhagarika gutanga no kwakira ubusabe Visa ku baturage b'abimukira bo...

Amakuru agezweho ku Bajenerali b’igisirikare cya Congo bafunze barimo uwahoze ari Umugaba Mukuru

Amakuru agezweho ku Bajenerali b’igisirikare cya Congo bafunze barimo uwahoze ari Umugaba Mukuru

by radiotv10
14/01/2026
0

Abajenerali mu gisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, barimo Lieutenant-Général Christian Tshiwewe wigeze kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo z’iki Gihugu,...

IZIHERUKA

Nyuma yo kugaragaza ibyari bibahangayikishije ku gikorwa remezo bafatanyije na Leta bagarukanye akanyamuneza
MU RWANDA

Nyuma yo kugaragaza ibyari bibahangayikishije ku gikorwa remezo bafatanyije na Leta bagarukanye akanyamuneza

by radiotv10
19/01/2026
0

AMAFOTO: Perezida Kagame yari muri Stade mu mukino wasize amateka muri Afurika

AMAFOTO: Perezida Kagame yari muri Stade mu mukino wasize amateka muri Afurika

19/01/2026
Ubutumwa Perezida Kagame yageneye Museveni n’Abanya-Uganda nyuma yo kongera kumutora

Ubutumwa Perezida Kagame yageneye Museveni n’Abanya-Uganda nyuma yo kongera kumutora

19/01/2026
Rusizi: Kubura udukingirizo bituma bamwe bishyira mu kaga bagakorera aho

Rusizi: Kubura udukingirizo bituma bamwe bishyira mu kaga bagakorera aho

19/01/2026
Byinshi ku mabonekerwa atavugwaho rumwe bivugwa ko yongeye kubaho mu Rwanda n’ibyo inzego ziyatangazaho

Byinshi ku mabonekerwa atavugwaho rumwe bivugwa ko yongeye kubaho mu Rwanda n’ibyo inzego ziyatangazaho

19/01/2026
Simple Habits That Improve Digestion

Simple Habits That Improve Digestion

18/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Umukinnyi w’umunyempano Djabel utaherukaga kugaragara muri Shampiyona y’u Rwanda agiye kongera kuyikina

Umukinnyi w'umunyempano Djabel utaherukaga kugaragara muri Shampiyona y’u Rwanda agiye kongera kuyikina

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma yo kugaragaza ibyari bibahangayikishije ku gikorwa remezo bafatanyije na Leta bagarukanye akanyamuneza

AMAFOTO: Perezida Kagame yari muri Stade mu mukino wasize amateka muri Afurika

Ubutumwa Perezida Kagame yageneye Museveni n’Abanya-Uganda nyuma yo kongera kumutora

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.