Perezida Andry Rajoelina wa Madagascar, yasheshe Inteko Ishinga amategeko nyuma yuko hari hateganyijwe amatora y’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe, agamije kumukura ku butegetsi, nyuma yo guhunga Igihugu kubera ibibazo bya politiki bikomeje gukaza umurego muri iki Gihugu.
Iki gikorwa cyo gusesa Inteko Ishinga amategeko cyakozwe na Andry Rajoelina kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Ukwakira, cyahise cyongerera ubukana mu makimbirane ari hagati ya Perezida, urubyiruko ruyoboye imyigaragambyo, n’ingabo avuga ko zatumye ahunga Igihugu.
Ejo kuwa Mbere, ni bwo hatangajwe ko Perezida Rajoarina yahunze Igihugu nyuma yuko ku mugoroba wo ku Cyumweru, umutwe umwe w’ingabo Uzwi Nka CAPSAT wari wifatanyije n’urubyiruko ruyoboye imyigaragambyo mu murwa mukuru, Antananarivo.
Uyu mutwe w’igisirikare ni nawo mutwe w’ingabo wagize uruhare rukomeye mu myigaragambyo yakuye ku utegetsi Uwari Perezida Marc Ravalomanana, ugafasha Rajoelina kugera ku butegetsi muri 2009.
Kuri ubu uyu mutwe w’ingabo kandi ni na wo ubu uri gutanga amabwiriza ku gisirikare cyose cy’iki Gihugu, haba icyo ku Butaka, mu Kirere, mo mu Mazi.
Mu ijambo yajeje ku baturage ku wa Mbere, yavugiye ahantu hatatangajwe, Perezida Rajoelina yavuze ko yagombaga guhunga Igihugu kubera impungenge z’ubuzima bwe nyuma y’igerageza ryo kumwica, nyuma y’ibyumweru by’imigaragambyo imusaba kuva ku butegetsi
Muri Madagascar hatangiye imyigaragambyo iyobowe n’urubyiruko, yatangiriye ku kugaragaza akababaro ku kibazo cy’ibura ry’amazi n’amashanyarazi. Nyuma y’igihe gito, iyi myigaragambyo yafashe indi ntera, aho abigaragambya batangiye kwamagana ubutegetsi bwa Perezida Andry Rajoelina, bashinja guhutaza ubukungu bw’igihugu. Abigaragambya barinubira cyane ibura ry’akazi, ruswa, n’ikiguzi cy’ubuzima gikomeje gutumbagira muri iki gihugu cy’ikirwa giherereye mu Nyanja y’Abahinde.
RADIOTV10
Nonese ubwo yatsinze icyumutwe gute Kandi yahunze.