Perezida wa Zimbabwe, Emmerson Mnangagwa yahaye imbabazi 1/5 cy’imfungwa zose ziri muri Gereza nyuma yo kubisabwa n’umuryango mpuzamahanga uharanira uburengezira bwa muntu Amnesty International, wamugaragarije ko ubucucike mu magereza buteye inkeke.
Ni icyemezo cyafashwe na Emmerson Mnangagwa, nyuma yo kugaragarizwa ko ubucucike mu magezereza bukabije, aho uyu muryango Amnesty International, wamusabye kugira icyo abukoraho.
Urwego rushiznwe amagereza rwavuze ko harekuwe abakabakaba ibihumbi bitanu bahamijwe ibyaha byoroheje birimo ubujura, gukomeretsa n’ibindi.
Imibare itangwa na Amnesty International, yerekana ko muri Zimbabwe ubucukike mu magereza bugeze ku 135%.
Eugenie NYIRANSABIMANA
RADIOTV10