Umuraperi w’amateka ku Isi unakina film yahawe ishimwe ry’ikirenga

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuraperi Christopher Brian Bridges uzwi ku izina rya Ludacris yamaze guhabwa inyenyeri y’icyubahiro ya “Hollywood walk of fame” mu rwego rwo kumushimira umusanzu ukomeye yashyize mu muziki na filme muri Leta zunze ubumwe za America.

Mu muhango wo guhabwa iyi nyenyeri, Ludacris yagiye aherekejwe n’abantu be ba hafi harimo Vin Diesel ukina ‘fast and furious ‘ Uyu akaba aheruka no gutangaza  ko ‘Fast and furious’ igiye kugaruka ariko ikazitwa ‘fast and furious x’.

Izindi Nkuru

Ludacris wamamaye nk’umuraperi ukomeye, ni n’umwe mu bagiye bagaragara film zakunzwe cyane, zo mu bwoko bwa Actions.

Ludacris yagaragaye mu filme yakunzwe cyane izwi nka Fast and furious, aho aba ari mu bakinnyi bagaragaza ubuhanga mu mikinore.

Uyu mukinnyi wa film akaba n’umuraperi, ubwo yajyaga kwambikwa iyi nyenyeri y’icyubahuro, yagiye aherekejwe n’umuryango we ndetse n’izindi nshuti ze za hafi.

Jolie MUKANTWALI
RWADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru