Thursday, October 16, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home Uncategorized

Perezida w’Igihugu cy’i Burayi yemeye ko cyashoboraga guhagarika Jenoside ariko hakabura ubushake

radiotv10by radiotv10
05/04/2024
in Uncategorized
0
Perezida w’Igihugu cy’i Burayi yemeye ko cyashoboraga guhagarika Jenoside ariko hakabura ubushake

French President Emmanuel Macron looks at the images of genocide victims on display during his visit to the Kigali Genocide Memorial, where some 250,000 victims of the massacres are buried, in Kigali on May 27, 2021. - French President Emmanuel Macron arrived in Rwanda on May 27, 2021, for a highly symbolic visit aimed at moving on from three decades of diplomatic tensions over France's role in the 1994 genocide in the country. Macron is the first French leader since 2010 to visit the East African nation, which has long accused France of complicity in the killing of some 800,000 mostly Tutsi Rwandans. (Photo by Ludovic MARIN / AFP)

Share on FacebookShare on Twitter

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yavuze ko Igihugu cye kimwe n’ibindi byo ku Mugabane w’u Burayi; bashoboraga kugira icyo bakora bagahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ubwo yabaga, ariko ko babiteye umugongo.

Emmanuel Macron utazabasha kwitabira igikorwa cyo gutangiza icyumweru cyahariwe Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, azatanga ubutumwa buzatambuka ku Cyumweru tariki 07 Mata 2024.

Muri iri jambo rizatambuka ku Cyumweru tariki 07 Mata 2024 ku mbuga nkoranyambaga, Emmanuel Macron azemera ko “u Bufaransa bwashoboraga guhagarika Jenoside bufatanyije n’Ibihugu by’inshuti by’i Burayi ndetse n’ibyo muri Afurika, ariko ntibagize ubushake.”

Emmanuel Macron wakomeje kwemera ko Igihugu ayoboye cy’u Bufaransa cyagize uruhare mu mateka y’ibyabaye mu Rwanda, nubwo atazitabira uyu muhango wo ku ya 07 Mata, azahagararirwa na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa, Stéphane Séjourné; kuko we azaba ari mu yindi gahunda yo guha icyubahiro abitanze mu ntambara ya kabiri y’Isi yose.

Mu butumwa bwe buzatambuka ku Cyumweru, ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatitsi, Emmanuel Macron hari aho agira agira ati “Umuryango Mpuzamahanga wari ufite ubushobozi bwo kugira icyo ukora ndetse n’u Bufaransa bwashoboraga guhagarika Jenoside bukoranye n’inshuti zabwo z’i Buranyi ndetse n’ibya Afurika, ariko ntibagize ubushake.”

Emmanuel Macron kandi yagendereye u Rwanda muri Gicurasi 2021, aho yanasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi ruruhukiyemo inzirakarengane zirenga ibihumbi 250.

Mu ijambo yavugiye ku Rwibutso amaze kurusura no gusobanurirwa amwe mu mateka yagejeje kuri Jenoside yahitanye inzirakarengane zirenga miliyoni imwe, Macron yavuze ko Abayirokotse ari bo bafite mu biganza byabo imbabazi baha u Bufaransa.

Perezida Macron kandi yasuye u Rwanda nyuma y’uko itsinda ry’Inzobere mu mateka, yari yahaye inshingano zo gucukumbura uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ryari rimaze gushyira hanze Raporo yiswe Duclert yagaragaje uruhare rw’iki Gihugu mu mateka y’ibyabaye mu Rwanda.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eight − 2 =

Previous Post

RDF muri Mozambique ikomeje gukorera abaturage ibibahindurira imibereho bituma bayishima byimazeyo

Next Post

Minisitiri yagize icyo atangaza ku bivugwa ku muhanzi Nyarwanda byumvikanamo ubuhemu

Related Posts

Ubutumwa ababyeyi ba Minisitiri Ngarambe bamugeneye ku isabukuru y’ubukwe bwe

Ubutumwa ababyeyi ba Minisitiri Ngarambe bamugeneye ku isabukuru y’ubukwe bwe

by radiotv10
25/08/2025
0

Umuryango wa Ngarambe François Xavier wifurije isabukuru nziza y’umwaka umwe umuhungu we Ngarambe Rwego usanzwe ari Umunyamabanga wa Leta muri...

Amatora ya FERWAFA akomeje kuzamo utuntu n’utundi hakibura ukwezi ngo abe

Amatora ya FERWAFA akomeje kuzamo utuntu n’utundi hakibura ukwezi ngo abe

by radiotv10
31/07/2025
0

Nyuma yuko bamwe mu bagize Komite Nyobozi y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda FERWAFA, banditse basaba ko amatora y’iri Shyirahamwe asubikwa,...

Being single in your 30s in Africa: Why the pressure?

Being single in your 30s in Africa: Why the pressure?

by radiotv10
26/07/2025
0

In many African communities, turning 30 is seen as a milestone but for those who are single at that age,...

Inama idasanzwe ya Njyanama y’Akarere ka Nyanza yeguje Mayor Ntazinda

Uwari Umuyobozi w’Akarere waregwaga ubushoreke yafatiwe icyemezo gishingiye ku ibaruwa yanditswe n’umugore we

by radiotv10
09/05/2025
0

Ntazinda Erasme wahoze ari Umuyobozi w'Akarere ka Nyanza uregwa Icyaha cy’ubushoreke n’icyo guta urugo, yafatiwe icyemezo cyo kurekurwa nyuma yuko...

Ibirambuye ku cyatumye u Rwanda ruhagarika imikoranire n’u Bubiligi

Icyo u Rwanda rwizeza Ababiligi nyuma yuko ruciye umubano n’Igihugu cyabo

by radiotv10
21/03/2025
0

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko guca umubano w’iki Gihugu n’u Bubiligi, bitazagira ingaruka ku Babiligi bari mu Rwanda cyangwa abifuza...

IZIHERUKA

Perezida wa Kenya yatangaje icyunamo mu Gihugu nyuma y’urupfu rwa Odinga
AMAHANGA

Perezida wa Kenya yatangaje icyunamo mu Gihugu nyuma y’urupfu rwa Odinga

by radiotv10
15/10/2025
1

Umunyarwanda yatorewe kuyobora Ihuriro ry’Abashingamategeko bashinzwe kurwanya ruswa muri Afurika y’Iburasirazuba

Umunyarwanda yatorewe kuyobora Ihuriro ry’Abashingamategeko bashinzwe kurwanya ruswa muri Afurika y’Iburasirazuba

15/10/2025
Abafatanywe umufuka w’urumogi mu Mujyi wa Kigali batanze amakuru bakimara gufatwa

Abafatanywe umufuka w’urumogi mu Mujyi wa Kigali batanze amakuru bakimara gufatwa

15/10/2025
Uwabikoze n’uburozi yabumpa- T.Bosebabireba yaturitse ararira avuga ku ifoto yateje sakwesakwe

Nyuma yuko umuhanzi ‘Theo Bosebabireba’ atakambiye abantu ku kibazo kimuremereye hari icyatangiye gukorwa

15/10/2025
Abaregwa ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bunyuranyije n’amategeko babusanyije imvugo imbere y’Urukiko

Abaregwa ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bunyuranyije n’amategeko babusanyije imvugo imbere y’Urukiko

15/10/2025
Imodoka zo mu kirere zamuritswe mu Rwanda zigiye gutangira gutwara abagenzi mu mujyi ukomeye ku Isi

Imodoka zo mu kirere zamuritswe mu Rwanda zigiye gutangira gutwara abagenzi mu mujyi ukomeye ku Isi

15/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Minisitiri yagize icyo atangaza ku bivugwa ku muhanzi Nyarwanda byumvikanamo ubuhemu

Minisitiri yagize icyo atangaza ku bivugwa ku muhanzi Nyarwanda byumvikanamo ubuhemu

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Perezida wa Kenya yatangaje icyunamo mu Gihugu nyuma y’urupfu rwa Odinga

Umunyarwanda yatorewe kuyobora Ihuriro ry’Abashingamategeko bashinzwe kurwanya ruswa muri Afurika y’Iburasirazuba

Abafatanywe umufuka w’urumogi mu Mujyi wa Kigali batanze amakuru bakimara gufatwa

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.