• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Perezida w’Ikipe imwe mu Rwanda yeguye anavuga impamvu ibimuteye

radiotv10by radiotv10
14/03/2024
in FOOTBALL, SIPORO
0
Perezida w’Ikipe imwe mu Rwanda yeguye anavuga impamvu ibimuteye
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida w’Ikipe ya Etincelles FC iri ku mwanya wa 13 ku rutonde rwa Shampiyona, yanditse ibaruwa asaba kwegura kuri izi nshingano, avuga ko abitewe no kuba akazi ke gasanzwe karabamubanye kenshi.

Ubu bwegure bwa Ndagijimana Enock, bukubiye mu ibaruwa yanditse kuri uyu wa Kane tariki 14 Werurwe 2024, yandikiye Komite Nyobozi y’iyi kipe ya Etincelles FC, ayisaba kwegura.

Agaragaza impamvu yamuteye gufata iki cyemezo, Ndagijimana Enock yagize ati “Mu by’ukuri nyuma yo kubona ko nta mwanya uhagije wo gukurikirana imirimo natorewe gukora mu ikipe ya Etincelles FC kubera akazi kanjye ka buri munsi kabaye kenshi, mbandikiye ngira ngo mbasabe mwakire ubwegure bwanjye.”

Ndagijimana Enock yeguye ku mwanya wo kuyobora iyi kipe nyuma y’iminsi yitwara nabi kubera gutsindwa mu mikino ya Shampiyona, byanatumye bamwe mu bakunzi b’iyi kipe bagaragaza ukutishimira umusaruro w’ikipe yabo.

Ubwo Etincelles yakinaga na APR FC mu mukino w’umunsi wa 23, warangiye iyi kipe y’Ingabo z’u Rwanda itsinze iyi y’i Rubavu igitego 1-0, abafana bayo bari bafite ibyapa byanditseho ko batabaza Perezida Paul Kagame ngo agire icyo akorera iyi kipe kugira ngo itamanuka mu cyiciro cya kabiri.

Iyi kipe ya Etincelles FC isanzwe ifashwa n’ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu, ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona y’u Rwanda, iri ku mwanya wa 13, ikaba ifite amanota 25.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × three =

Previous Post

Putin ushaka amajwi yageneye ubutumwa n’abahoze mu bice by’Igihugu yateye akaba yarabyigaruriye

Next Post

MTN Rwanda yongeye kuzanira Abanyarwanda amahirwe agamije gufasha buri wese gutunga ‘Smartphone’

Related Posts

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

by radiotv10
01/06/2026
0

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, bamaze kugera mu mwiherero wo kwitegura imikino ya gicuti yo kwitegura iyo gushaka itije yo kuzitabira...

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona ihita inakirwa n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, General Mubarakh Muganga mu birori...

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya RRA mu bagore ndetse na Police VC mu bagabo ni zo zegukanye ibikombe mu irushanwa “Climate Action Volleyball...

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

by radiotv10
29/05/2026
0

Umutoza w’ikipe y’Igihugu ya Portugal, Roberto Martínez yavuze ko Cristiano Ronaldo ashobora no kuzakina Igikombe cy’Isi cya 2030 nubwo icyo...

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

by radiotv10
28/05/2026
0

Perezida Paul Kagame yarebye umukino wahuje RSSB Tigers ihagararriye u Rwanda muri Basketball Africa League na Al Ahly yo mu...

Next Post
MTN Rwanda yongeye kuzanira Abanyarwanda amahirwe agamije gufasha buri wese gutunga ‘Smartphone’

MTN Rwanda yongeye kuzanira Abanyarwanda amahirwe agamije gufasha buri wese gutunga ‘Smartphone’

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.