Polisi y’u Rwanda yatangaje ko iri gukurikirana ikibazo cy’abantu bataramenyekana batemye Inka y’umuturage wo mu Murenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi warokotse Jenoside Yakorewe Abatutsi.
Mu butumwa bwashyizwe kuri Twitter n’uwitwa Harerimana Tite, yagaragaje ifoto y’Inyana yatemwe ahagana ku ijosi.
Avuga ko iyi nka yatemwe ari iy’umuturage witwa Ruzindaza Paul wo mu Mudugudu wa Nyabitare mu Kagari ka Ruyenzi mu Murenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi.
Harerimana avuga ko ubwo uyu muturage warokotse Jenoside Yakorewe Abatutsi yari ahumuje mu masaaha ya saa moya n’igice, yaje mu kiraro asanga inka ye yatemwe.
Polisi y’u Rwanda, yavuze ko iki kibazo cyamenyekanye kandi ko iri kugikurikirana.
Muraho,
Iki kibazo cyamenyekanye kirimo gukurikiranwa. Murakoze
— Rwanda National Police (@Rwandapolice) April 11, 2022
Ingabire Egidie Bibio usanzwe ari Umunyamakuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA) na we yagarutse kuri iki kibazo, asaba Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB kugikurikirana.
Mu butumwa na we yanyujije kuri Twitter ye, yagize ati “abagizi ba nabi bakoze ibi bafatwe, kuko ukora ibi afashe nyiri iyi nka ni we yari gukorera ibi! Amakuru aragaragaza ko ari inka y’uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, witwa RUZINDAZA Paul utuye mu Murenge wa Runda.”
Rafiki Umwizerwa uyobora Umurenge wa Runda, yatangaje ko ubu bugizi bwa nabi bwabayeho ariko ko abatemye iri tungo bataramenyekana.
Uyu muyobozi uvuga ko inzego zishinzwe iperereza zatangiye kurikora, yavuze ko abashinzwe ubuvuzi bw’amatungo bari kuvura iyi nyana kugira ngo harebwe ko yakira.
RADIOTV10