Tuesday, January 27, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Polisi iri gukurikirana ikibazo cy’Inka y’uwarokotse yatemwe n’abataramenyekana

radiotv10by radiotv10
11/04/2022
in MU RWANDA
0
Polisi iri gukurikirana ikibazo cy’Inka y’uwarokotse yatemwe n’abataramenyekana
Share on FacebookShare on Twitter

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko iri gukurikirana ikibazo cy’abantu bataramenyekana batemye Inka y’umuturage wo mu Murenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi warokotse Jenoside Yakorewe Abatutsi.

Mu butumwa bwashyizwe kuri Twitter n’uwitwa Harerimana Tite, yagaragaje ifoto y’Inyana yatemwe ahagana ku ijosi.

Avuga ko iyi nka yatemwe ari iy’umuturage witwa Ruzindaza Paul wo mu Mudugudu wa Nyabitare mu Kagari ka Ruyenzi mu Murenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi.

Harerimana avuga ko ubwo uyu muturage warokotse Jenoside Yakorewe Abatutsi yari ahumuje mu masaaha ya saa moya n’igice, yaje mu kiraro asanga inka ye yatemwe.

Polisi y’u Rwanda, yavuze ko iki kibazo cyamenyekanye kandi ko iri kugikurikirana.

Muraho,

Iki kibazo cyamenyekanye kirimo gukurikiranwa. Murakoze

— Rwanda National Police (@Rwandapolice) April 11, 2022

Ingabire Egidie Bibio usanzwe ari Umunyamakuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA) na we yagarutse kuri iki kibazo, asaba Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB kugikurikirana.

Mu butumwa na we yanyujije kuri Twitter ye, yagize ati “abagizi ba nabi bakoze ibi bafatwe, kuko ukora ibi afashe nyiri iyi nka ni we yari gukorera ibi! Amakuru aragaragaza ko ari inka y’uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, witwa RUZINDAZA Paul utuye mu Murenge wa Runda.”

Rafiki Umwizerwa uyobora Umurenge wa Runda, yatangaje ko ubu bugizi bwa nabi bwabayeho ariko ko abatemye iri tungo bataramenyekana.

Uyu muyobozi uvuga ko inzego zishinzwe iperereza zatangiye kurikora, yavuze ko abashinzwe ubuvuzi bw’amatungo bari kuvura iyi nyana kugira ngo harebwe ko yakira.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × 5 =

Previous Post

Ufite ubumuga bwo kutabona wakundaga The Ben banafitanye indirimbo yitabye Imana

Next Post

Perezida Kagame yageze muri Congo Brazzaville mu ruzinduko rw’iminsi itatu

Related Posts

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Paul Kagame yakiriye mu Biro bye, abarimo Prof. Dong-Sup Yoon usanzwe ari Perezida wa Yonsei University, Kaminuza yo muri...

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

by radiotv10
27/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yamaze gutanga ikirego mu Rukiko Ruhoraho rushinzwe Ubukemurampaka, iregamo iy’u Bwongereza nyuma yo guhagarika amasezerano Ibihugu byombi...

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

by radiotv10
27/01/2026
0

Brigadier General Godfrey Gasana wahoze ari Umugaba Wungirije w’Ingabo zirwanira mu Kirere akaba aherutse kugirwa Umupilote wihariye wa Perezida wa...

Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza, Bill na Joyce Cummings; ndetse n’abagira uruhare...

Ikibazo cy’abarumwa n’imbwa mu Rwanda cyahagurukiwe hanagaragazwa imibare y’uko gihagaze

Ikibazo cy’abarumwa n’imbwa mu Rwanda cyahagurukiwe hanagaragazwa imibare y’uko gihagaze

by radiotv10
27/01/2026
0

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) ku bufatanye n’Ihuriro ry’Imiryango itari iya Leta, bari mu bukangurambaga bwo gukumira indwara zititaweho, zirimo...

IZIHERUKA

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi
IMYIDAGADURO

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

27/01/2026
Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

27/01/2026
Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’Umwarimu wa kaminuza uherutse gufungwa hamwe n’abakobwa batatu

27/01/2026
AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

27/01/2026
Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

27/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Perezida Kagame yageze muri Congo Brazzaville mu ruzinduko rw’iminsi itatu

Perezida Kagame yageze muri Congo Brazzaville mu ruzinduko rw’iminsi itatu

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.