Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Polisi yagaragarijwe ko ikataje mu ihame rikomeweho n’u Rwanda

radiotv10by radiotv10
28/09/2023
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Abapolisi 500 barimo abakabakaba 100 b’abakobwa bambariye kuza gukaza umutekano w’Abaturarwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, yavuze ko Polisi y’u Rwanda ari urugero rwiza rugaragaza ko abari n’abategarugori batacyumva ko gucunga umutekano ari inshingano z’abagabo gusa, kuko muri uru rwego harimo Abapolisikazi benshi kandi buzuza neza inshingano zabo.

Dr Uwamariya Valentine yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Nzeri 2023 mu nama ihuza abapolisikazi ibaye ku nshuro ya 12, yari ifite insanganyamatsiko igira iti “Gukuraho inzitizi ku buringanire n’ubwuzuzanye mu mwuga n’ibikorwa bya Polisi”.

Imibare yerekana ko abagore n’abakobwa bagize 23% mu mubare w’Abapolisi mu Rwanda, kandi abagore n’abakobwa muri uru rwgeo baniganje mu nzego z’ubuyobozi zarwo.

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Dr Uwamariya Valentine avuga ko izamuka ry’iyi mibare rishingira ku mpinduka z’imyumvire y’abari n’abatagerugori mu Rwanda.

Ati “Ku bufatanye na Polisi y’Igihugu ibimaze kugerwaho ni byinshi, ndetse n’imyumvire mibi yo gupfobya ubushobozi bw’abagore n’abakobwa; nko kuvuga ngo ‘ingabo y’umugore iragushora ntigukura’; n’ibindi bigenda bihinduka ndetse bivaho.”

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Felix Namuhoranye yasabye aba bagore n’abakorwa bo muri Polisi y’u Rwanda kwitandukanya n’ingeso zangiza isura y’u Rwanda n’urwego bakorera.

Yagize ati “Ndizera ko muzakoresha neza ubumenyi muvanamo mu kunoza neza akazi mushinzwe, mu gukora kinyamwuga, mu gufata ingamba zo kurwanya amakosa n’izindi ngeso mbi zatuma umupolisi adahesha isura nziza u Rwanda na Polisi y’Igihugu.”

Superintendent of Police (SP) Ruth Mbabazi ushinzwe guteza imbere uburinganire muri polisi y’igihugu avuga ko abakobwa n’abagore bo muri polisi y’u Rwanda, bagomba gukora bashingiye ku gukunda akazi kabo

Ati “Icya mbere ni ukugira ubushake tugakunda akazi, ndetse tukarenga za nzitizi tuba dufite nk’abagore zo kumva ko bimwe tutabishoboye. Birashoboka kuko amasomo tuyahabwa kimwe n’abagabo. Ndetse tukumva ko tugomba gukora neza inshingano dufite. Ntabwo bigoye kubera ko no hanze dufite abagangakazi kandi bakora akazi kabo neza. Kubera ko iyo yakoze ninjoro, utaha mu gitondo ukabasha kuruhuka.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga; avuga ko bafite umutwe w’abapolisikazi ubungabunga amahoro mu mahanga kandi witwara neza.

Ati “Igihe cyose uwo mutwe uhora uyobowe n’abagore. Kuba bakiriyo ni uko bakora neza, kandi koko barashimwa. Ntabwo rero ari ikibazo cy’umubare. Bashobora kubamo abayobozi beza, kandi bakitwara neza aho bagiye gucunga umutekano hatoroshye.”

Polisi y’u Rwanda ivuga kandi ko mu rwego rwo korohereza bamwe mu Bapolisikazi, bagenda bahabwa hafi y’imiryango yabo.

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango yashimye uburyo Polisi ikomeje gutera imbere mu buringanire

IGP Felix Namuhoranye yasabye Abapolisikazi gukomeza kugaragaza isura nziza y’u Rwanda
Mu buyobozi bwo hejuru muri Polisi harimo abagore

David NZABONIMPA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

ten − two =

Previous Post

Perezida Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Gen (Rtd) Kabarebe wagarutse muri Guverinoma

Next Post

Hatanzwe umucyo ku bo abaturage bita abakozi ba REG babatse ruswa izuba riva

Related Posts

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari umunyamakuru, akaba yagizwe Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yashimiye Perezida Paul Kagame ku cyizere yamugiriye,...

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

IZIHERUKA

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi
FOOTBALL

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

29/01/2026
Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

29/01/2026
Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

28/01/2026
Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Hatanzwe umucyo ku bo abaturage bita abakozi ba REG babatse ruswa izuba riva

Hatanzwe umucyo ku bo abaturage bita abakozi ba REG babatse ruswa izuba riva

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.