Prince Kid uregwa ibyaha bifitanye isano n’ihohoterwa bivugwa ko ryakorewe bamwe mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda, yavuze ko uwamutanzeho ikirego bwa mbere, yari agambiriye ko yamburwa iri rushanwa, ngo rigahabwa umukobwa.
Ishimwe Dieudonne uzwi nka Prince Kid, yabivuze kuri uyu wa Gatanu tariki 31 Werurwe 2023 mu rubanza rw’ubujurire ku cyemezo cyamugize umwere, cyatanzwe n’Ubushinjacyaha.
Ubushinjacyaha bwatangiye bugaragaza impamvu bwajuriye, bwavuze ko hari impamvu esheshatu zikomeye, zirimo kuba Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge hari ibyo rwirengagije.
Bwavuze ko hari ubuhamya bwatanzwe n’abatangabuhamya, barimo abavuze ko bakorewe ihohoterwa na Prince Kid kandi hatabayeho ubwumvikane.
Bwagarutse ku buhamya bw’umwe mu batangabuhamya, wavuze ko uregwa [Prince Kid] yamuhohoteye amushukishije ibyo yamuhaye amufatiranye n’ubukene bwariho mu bihe bya COVID-19.
Ubwo Prince Kid yahabwaga umwanya ngo asobanure ku byari bimaze gutangazwa n’Ubushinjacyaha, yagarutse ku buhamya bwatanzwe n’abatangabuhamya bavugwa ko bahohotewe n’uregwa, avuga ko ubwabwo bumushinjura.
Yavuze ko umutangabuhamya urindiwe umutekano wahawe izina rya VKF, yivugiye imbere y’Urukiko ko nta hohoterwa yakorewe ndetse akanabihamiriza mu nyandiko yandikiye imbere ya Noteri.
Prince Kid yavuze ko uretse ubu buhamya bw’uyu mutangabuhamya yandikiye imbere ya Noteri, yanasabwe kuza kubutangira mu Rukiko ubwo rwabyifuzaga, na bwo akaza akabishimangira.
Ikindi yagarutseho, ni ukuba hari ubuhamya bugaragaza ko hari abatangabuhamya babiri babajijwe n’Ubugenzacyaha, ariko ko ubuhamya bwabo buteza urujijo, kuko inyandiko-mvugo yabwo igaragaza ko babajijwe n’Umugenzacyaha umwe mu bihe bimwe.
Ati “Ibyo bintu ubwabyo ntibishoboka kuko batavuze ibintu bimwe, nkaba nsaba ko ubwo buhamya busuzumwa.”
Prince Kid yahise yerurira Urukiko Rukuru rwajururiwe muri uru rubanza, ko yazanywe mu manza hagamijwe ko irushanwa rya Miss Rwanda aryamburwa, rigahabwa umukobwa ushoboye kuko ari iry’abakobwa.
Yavuze ko ikirego cyatanzwe bwa mbere n’uwahawe izina rya TGK hagamijwe iyi ngingo yo kugira ngo yamburwe iri rushanwa yatangiye gutegura muri 2014, ariko ko ibyaha ashinjwa ubwabyo bitabayeho.
Ati “Ibikorwa byose byavuzwe n’Ubushinjacyaha ntabwo byabayeho. Ni ibyaha byatekinitswe.”
Umucamanza yasubitse urubanza, impande zombi zigikomeza kuburana, aho Ubushinjacyaha bwakomeje kugaragaza impamvu bwashingiyeho bujurira, mu gihe uregwa n’abamwunganira mu mategeko bo bakomeje kuvuga ko arengana. Urubanza rukazasubukurwa tariki 28 Mata 2023.
RADIOTV10