Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin yamenyesheje Minisitiri w’Intebe w’u Buhindi, Narendra Modi; ko atazitabira inama ya bimwe mu Bihugu bikize kurusha ibindi ku Isi, izabera muri iki Gihugu mu kwezi gutaha.
Yabimumenyesheje mu kiganiro bagiranye kuri telefone kuri uyu wa Mbere, cyanagarutse ku mubano w’Ibihugu byombi, nk’uko byatangajwe n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe w’u Buhindi.
Ibiro bya Modi byatangaje ko muri iki kiganiro, Putin yamumenyesheje ko yafashe icyemezo ko atazitabira Ihuriro rizwi nka G20 rihuriramo bimwe mu Bihugu bikize kurusha ibindi, izabera mu Buhindi mu kwezi gutaha.
Putin yatangaje ko muri iri huriro rizaba hagati ya tairki 09 na 10 Nzeri, azahagararirwa na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Igihugu cye, Sergey Lavrov.
Nanone kandi muri ibi biganiro, Putin yashimiye Modi kuba Igihugu cye cyarabashije kohereza icyogajuru ku kwezi, kikaba ari na cyo cya mbere cyashoboye kohereza icyo cyogajuru cyaguye mu gice cy’amajyepfo y’ukwezi.
Itangazo ry’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Burusiya, rigira riti, “Bombi kandi bemeranyijwe ko bagiye kurushaho imikoranire mu bijyanye n’ubumenyi bw’isanzure.”
Aba bayobozi bombi kandi bemeranyijwe ko Putin na we azakurikirana iyi nama izabera mu Buhindi, hifashishijwe ikoranabuhanga ry’iya kure.
Putin kandi aherutse kutitabira inama yabereye muri Afurika y’Epfo, y’umuryango uzwi nka BRICS, aho bamwe mu basesenguzi babihuje no kuba yarashyiriweho impapuro zo kumuta muri yombi n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwa ICC.
Ni mu gihe u Buhindi bwo butigeze bushyira umukono ku masezerano y’uru Rukiko rwa ICC, ku buryo bwashoboraga gufata Perezida Putin.
RADIOTV10