Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Putin nyuma yo kutitabira inama muri Afurika hari amakuru mashya ku yindi yari kuzajyamo

radiotv10by radiotv10
29/08/2023
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Putin nyuma yo kutitabira inama muri Afurika hari amakuru mashya ku yindi yari kuzajyamo
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin yamenyesheje Minisitiri w’Intebe w’u Buhindi, Narendra Modi; ko atazitabira inama ya bimwe mu Bihugu bikize kurusha ibindi ku Isi, izabera muri iki Gihugu mu kwezi gutaha.

Yabimumenyesheje mu kiganiro bagiranye kuri telefone kuri uyu wa Mbere, cyanagarutse ku mubano w’Ibihugu byombi, nk’uko byatangajwe n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe w’u Buhindi.

Ibiro bya Modi byatangaje ko muri iki kiganiro, Putin yamumenyesheje ko yafashe icyemezo ko atazitabira Ihuriro rizwi nka G20 rihuriramo bimwe mu Bihugu bikize kurusha ibindi, izabera mu Buhindi mu kwezi gutaha.

Putin yatangaje ko muri iri huriro rizaba hagati ya tairki 09 na 10 Nzeri, azahagararirwa na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Igihugu cye, Sergey Lavrov.

Nanone kandi muri ibi biganiro, Putin yashimiye Modi kuba Igihugu cye cyarabashije kohereza icyogajuru ku kwezi, kikaba ari na cyo cya mbere cyashoboye kohereza icyo cyogajuru cyaguye mu gice cy’amajyepfo y’ukwezi.

Itangazo ry’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Burusiya, rigira riti, “Bombi kandi bemeranyijwe ko bagiye kurushaho imikoranire mu bijyanye n’ubumenyi bw’isanzure.”

Aba bayobozi bombi kandi bemeranyijwe ko Putin na we azakurikirana iyi nama izabera mu Buhindi, hifashishijwe ikoranabuhanga ry’iya kure.

Putin kandi aherutse kutitabira inama yabereye muri Afurika y’Epfo, y’umuryango uzwi nka BRICS, aho bamwe mu basesenguzi babihuje no kuba yarashyiriweho impapuro zo kumuta muri yombi n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwa ICC.

Ni mu gihe u Buhindi bwo butigeze bushyira umukono ku masezerano y’uru Rukiko rwa ICC, ku buryo bwashoboraga gufata Perezida Putin.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

sixteen − 4 =

Previous Post

IFOTO: Abavugizi ba RDF na Polisi y’u Rwanda kuri sitade

Next Post

Perezida Kagame yirukanye abandi bayobozi babiri, umwe ahita agira icyo avuga

Related Posts

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

by radiotv10
29/01/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran yatangaje ko ingabo z’igihugu ziteguye kwihutira gusubiza mu buryo bukomeye igitero icyo ari cyo cyose...

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

by radiotv10
29/01/2026
0

Yagaragaje impamvu muzi y’ibibazo byazonze DRC ihabanye n’ihora ivugwa n’ubutegetsi Umunyapolitiki Matata Ponyo Mapon wabaye mu nzego zo hejuru muri...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze muri Kivu ya Ruguru bwashyizweho n’Ihuriro AFC/M23, bwatanze ubufasha ku bagizweho ingaruka n’inkongi y’umuriro yabereye mu gace...

Former DRC Prime Minister says the Country has never experienced worse Governance than now

Former DRC Prime Minister says the Country has never experienced worse Governance than now

by radiotv10
29/01/2026
0

Matata Ponyo Mapon, a politician who held top positions in the Democratic Republic of Congo (DRC), including Prime Minister, said,...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

Eng.-AFC/M23 Provided Aid Warmly Welcomed by Victims of the Recent Fire

by radiotv10
29/01/2026
0

The Local Authorities of the North Kivu, appointed by the AFC/M23 coalition, provided assistance to people that were affected by...

IZIHERUKA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge
MU RWANDA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

29/01/2026
Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

29/01/2026
Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

29/01/2026
Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Perezida Kagame yirukanye abandi bayobozi babiri, umwe ahita agira icyo avuga

Perezida Kagame yirukanye abandi bayobozi babiri, umwe ahita agira icyo avuga

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.