Leta ya Qatar yavuze ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatinze kubamanyesha imyiteguro y’igitero Israel yagabye i Doha, kandi ko igiye gufata umwanzuro ku kuba yakwihorera.
Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu yavuze ko ari we watanze itegeko ryo kujya kurasa abayobozi ba Hamas bari muri Qatar.
Yagize ati “Bari bateraniye ahantu hamwe bishimira ibikorwa by’ubunyamaswa bakoze mu myaka ibiri ishize. Mu ntangiriro y’iyi ntambara nababwiye ko Israel izagera ku muntu wese wakoze icyo cyaha aho yaba ari hose. Uyu munsi Israel nanjye twashyize mu bikorwa iryo sezerano.”
Yakomeje agira ati “Ibihugu byinshi birimo n’ibigendera kuri demokarasi byiyibagije ibyatubayeho ku italiki 7/10. Israel yo ntishobora kwibagirwa. Ntibizabaho.
Yigeze kubaho igihe Abayahudi bicwaga ntihagire ubikurikirana, ariko kuva leta ya Israel yajyaho; icyo gihe cyararangiye. Kuri uyu munsi kimwe no mu yindi yashize; Israel iki gikorwa yagikoze yonyine. Tugomba kubibazwa twenyine. Icyakora iki gikorwa ubu gifunguye amarembo yo kurangiza iyi ntambara.”
Amahanga yahise yamagana icyo gitero cya Israel muri Qatar. Ibihugu nka Arabia Saudite, Iran, u bufaransa, Canada n’abandi; bahise batera hejuru.
Uru ruhande ni narwo Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres yafashe.
Yagize atin “Twumvise ko Israel yagabye igitero kuri Qatar, nyamara icyo Gihugu cyakoraga ibishoboka byose kugira ngo hajyeyo agahenge n’abafashwe bugwate barekurwe. Namaganye iki gitero cyagabwe ku busugire bw’Igihugu cya Qatar. Impande zose zigomba gushyigikira ibyemezo by’agahenge aho kubyangiza.”
Leta Zunze Ubumwe za Amerika nk’umufatanyabikorw ukomeye wa Qatar na Israel; yavuze ko itishimiye igitero cya Isarel ariko ngo intego yacyo irumvikana.
Umuvugizi w’Ibiro bya Perezida Trump, Karoline Leavitt yaize ati “Umwanzuro w’uruhande rumwe wo kurasa muri Qatar; Igihugu cyigenga kandi kikaba n’inshuti ikomeye ya Leta Zunze Ubumwe za America, kikaba kiri no kudufasha gushaka amahoro; ntabwo bishyigikira intego za Israel na Leta Zunze Ubumwe za America, ariko kwica abayobozi ba Hamas banakomeje kubyaza umusaruro akaga kugarije abasivile bari muri Gaza; ni intego itagira uko isa.”
Minisitiri w’Intebe akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Qatar, Sheikh Mohammed bin Abdulrahman bin Jassim bin Jaber Al Thani we avuga ko batigeze bamenyeshwa imyiteguro y’icyo gitero, ku bw’ibyo ngo bagiye gutegura ibikorwa byo kwihorera kuri Israel.
Yagize ati “Igitero cyatangiye saa 3:46 ariko abayobozi ba Amerika bibitumenyesheje 3:56, hari hashize iminota 10 igitera kibaye. Abayobozi ba Amerika bavuga ko batari bazi icyo gitero kandi batigeze banakigiramo uruhare.
Dufite uburenganzira bwo kwihorera. Ibyo Umuyobozi w’Ikirenga arabifataho umwanzuro. Umutekano w’abaturage bacu ni yo nshingano nyamukuru dufite. Ndatekereza ko tugeze igihe cyo gufata umwanzuro. Aka karere kose kagomba kwishyira hamwe tukihorera.”
Umwe mubo isarel yashakaga guhitana, ni Khalil Al Hayya uyobora Hamas. Mu kwezi kwa 7/2025 yahamagariye Ibihugu byose byiganjemo abasilamu guhagarika imibanire na Israel.
David NZABONIMPA
RADIOTV10