Thursday, January 22, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

RARDC na M23 rukomeje kwambikana: Amakuru mashya y’uko urugamba ruhagaze

radiotv10by radiotv10
06/10/2023
in AMAHANGA, UMUTEKANO
1
RARDC na M23 rukomeje kwambikana: Amakuru mashya y’uko urugamba ruhagaze
Share on FacebookShare on Twitter

Umutwe wa M23 uratangaza ibitero by’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’imitwe ikirwanirira, bikomeje gukaza umurego, aho ubu bakomeje kurasa ibisasu biremereye mu bice birimo abaturage.

Kuva mu cyumweru gishize, imirwano ishyamiranyije FARDC n’umutwe wa M23, yongeye kubura, ndetse iki gisirikare cya Guverinoma ya Congo, cyongera kwiyambaza imitwe yakunze kukirwanirira, irimo uwa FDLR.

Muri aya masaha, urugamba rwakomeje nk’uko bitangazwa n’Umuvugizi wa M23, Lawrence Kanyuka, mu butumwa yanyujije kuri X, avuga ko “saa 12:30 bikomeje kugorana gushyigura imirongo y’ubwirinzi ya M23.”

Lawrence Kanyuka yakomeje agira ati “Abasirikare ba Guverinoma ya Kinshasa n’abambari babo, bakomeje kugaba ibitero by’intwaro ziremereye barasa ku baturage.”

Amakuru aturuka muri Congo, avuga ko FARDC n’abambari bayo, bagabye igitero mu mujyi wa Kibumba uherereye mu majyaruguru ya Goma.

Kuri uyu wa Kane tariki 05 Ukwakira 2023, umutwe wa M23 wamaganiye kure ibikorwa byagaragaye byo gutwikira Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi, usaba ko imiryango irimo EAC n’uw’Abibumbye, bagira icyo bakora.

Uyu mutwe kandi wavuze ko ibi bikorwa by’urugomo bikomeje gukorerwa Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi, biri no gushyigikirwa n’abasirikare b’u Burundi bari mu butumwa bw’Umuryango wa EAC.

M23 yavuze ko abasirikare b’u Burundi bamaze iminsi bambara impuzankano ya FARDC, ubundi bakajya gufatanya n’iki gisirikare ndetse n’imitwe nka FDLR, muri uru rugamba.

RADIOTV10

Comments 1

  1. Samuel Ishimwe says:
    2 years ago

    Ubundi aba bavandimwe barapfa iki?

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × 3 =

Previous Post

Amashusho y’abavandimwe bazwi muri ruhago bahuje urugwiro yazamuye amarangamutima ya benshi

Next Post

Dutere ijisho ku bikorwa by’akataraboneka bizatuma Kigali irushaho kurabagirana muri 2024

Related Posts

Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

by radiotv10
22/01/2026
0

Umuhuzabikorwa mu bya gisirikare w’Ihuriro AFC/M23, Maj Gen Sultani Makenga yibukije abayobozi muri iri Huriro ko bakiri mu ntambara, kandi...

Haravugwa ikibazo cyateye ihungabana rikomeye ry’uburezi mu Burundi

Haravugwa ikibazo cyateye ihungabana rikomeye ry’uburezi mu Burundi

by radiotv10
22/01/2026
0

Urwego rw’uburezi mu Gihugu cy’u Burundi ruravugwamo ihungabana ryatewe n’abarimu benshi bataye akazi kuva umwaka w’amashuri wa 2025-2026 watangira, aho...

Ni iki kihishe inyuma y’impanuka za gari ya moshi zikomeje kugaragara mu Gihugu kimwe i Burayi?

Ni iki kihishe inyuma y’impanuka za gari ya moshi zikomeje kugaragara mu Gihugu kimwe i Burayi?

by radiotv10
21/01/2026
0

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, mu gace ka Barcelona muri Espagne, gari ya moshi itwara abagenzi b’imbere mu...

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyemezo ishobora gufata nyuma yuko ivuye Uvira ibintu bikadogera

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyemezo ishobora gufata nyuma yuko ivuye Uvira ibintu bikadogera

by radiotv10
21/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 riratangaza ko rizasubira mu Mujyi wa Uvira nyuma yuko riwukuyemo abarwanyi baryo bose, ugahita wigabizwa n’uruhande bahanganye, rugatangira...

AFC/M23 says it may return to Uvira days after withdrawing its forces

AFC/M23 says it may return to Uvira days after withdrawing its forces

by radiotv10
21/01/2026
0

The AFC/M23 coalition has indicated that it will return to the city of Uvira after withdrawing all its fighters, following...

IZIHERUKA

Hemejewe amakuru yavugwaga ku itandukana rya Rayon n’umutoza wungirije Haruna Ferouz
FOOTBALL

Hemejewe amakuru yavugwaga ku itandukana rya Rayon n’umutoza wungirije Haruna Ferouz

by radiotv10
22/01/2026
0

Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

22/01/2026
Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

22/01/2026
Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

22/01/2026
Ubujura bukabije bwa Kashipawa bavuze abo babukekaho n’impamvu babishingiraho

Ubujura bukabije bwa Kashipawa bavuze abo babukekaho n’impamvu babishingiraho

22/01/2026
Irebere igihembo cy’akataraboneka cyashyikirijwe wa mufana wa Congo wabaye ikimenyabose

Irebere igihembo cy’akataraboneka cyashyikirijwe wa mufana wa Congo wabaye ikimenyabose

22/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Dutere ijisho ku bikorwa by’akataraboneka bizatuma Kigali irushaho kurabagirana muri 2024

Dutere ijisho ku bikorwa by’akataraboneka bizatuma Kigali irushaho kurabagirana muri 2024

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hemejewe amakuru yavugwaga ku itandukana rya Rayon n’umutoza wungirije Haruna Ferouz

Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.