Lomami Marcel wari umaze igihe ari umutoza wungirije muri Etincelles FC, yemejwe nk’umutoza wungirije wa Rayon Sports mu gihe igitegereje umutoza mukuru.
Kuri uyu wa Mbere ni bwo aya makuru yemejwe n’ikipe ya Rayon Sports ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, ndetse uyu mugabo akaba yasinye amasezerano y’amezi atandatu.
Lomami Marcel biteganyijwe ko akoresha iyi kipe imyitozo yo kuri uyu wa Mbere. Ntabwo ari inshuro ya mbere aje muri iyi kipe kuko iyi ni inshuro ya gatatu.
Rayon Sports yatakaje umukino w’umunsi wa 11 wa Rwanda Premier League aho yatsinzwe na Bugesera ibitego 2-1, iri kandi gushakisha umutoza mukuru aho biri kuvugwa ko yamaze kumvikana n’Umufaransa Bruno Ferry wanyuze mu makipe nka Vita Club yo muri RDC na Azam yo muri Tanzania, ndetse bikaba binavugwa ko agomba kugera mu Rwanda ku wa Kane w’iki cyumweru aje gusinya amasezerano.
Mu mwaka ushize w’imikino, Marcel yatojemo amakipe abiri ari yo Kiyovu Sports na Vision FC, ariko yombi nta n’imwe yasozanyije na yo shampiyona. Azwiho kandi uburambe bwo kuzamura amakipe yo mu Cyiciro cya Kabiri, nyuma yo kuzamura Gasogi United na Gorilla FC.
Haruna Ferouz wari usanzwe ari umutoza w’umusigire muri Rayon Sports, akaba agiye kuguma muri staff ariko ari umutoza wa kabiri wungirije.
RADIOTV10











