Umukinnyi wo hagati Bigirimana Abedi wa Rayon Sports, agiye kumara ibyumweru bitatu hanze y’ikibuga adakina kubera imvune yagize.
Aya makuru y’imvune ya Bigirimana Abedi yatangiye kuvugwa mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Ugushyingo 2025.
Ni amakuru kandi yemejwe n’ubuyobozi bwa Rayon Sports, mu butumwa bwanyujije ku mbuga nkoranyambaga z’iyi kipe.
Ubu butumwa buvuga ko “Abedi BIGIRIMANA yagize imvune ya ‘plantar fasciitis’ ubu akaba akomeje kwitabwaho. Biteganyijwe ko azamara ibyumweru bitatu adakina.”
Uyu mukinnyi ukomoka mu Gihugu cy’u Burundi, yaherukaga kugaragara mu kibuga tariki 08 Ugushyingo 2025 ubwo iyi kipe ye ya Rayon Sports yatsindwaga na mucyeba wayo APR FC ibitego 3-0.
Ntiyari yagaragaye mu mukino iyi kipe ye ya Rayon yongeye gutsindwamo ibitego 2-0 na AS Kigali 2-0 wabaye tariki 23 Ugushyingo 2025.
RADIOTV10










