Rayon Sports yanganyije na Rutsiro FC mu gihe APR FC  yatsinze Musanze FC

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Rayon Sports FC yagabanye amanota atatu na Rustiro FC, nyuma y’uko zinganyije 2-2, umukino wabereye i Rubavu mu gihe kuri Sitade ya Kigali I Nyamirambo, APR FC itsinze Musanze FC 2-0, ku mukino w’umunsi wa kabiri wa shampiyona.

 

Izindi Nkuru

Mbere y’uko umukino utangira Rayon Sports niyo yahabwaga amahirwe ugereranyije na Rutsiro FC, umukino wa mbere wa shampiyona Rayon Sports yari yatsinze Mukura 1-0, mu gihe Rutsiro FC yari yanaganyije na Etencelles FC 0-0.

 

Rayon Sports niyo yabanje gufungura amazamu ku munota wa karindwi gitsinzwe na Onana kuri Penaliti. Rayon Sports yaje kubona igitego cya kabiri ku munota wa 24’ cyatsinzwe na Machenzie NIZIGIYIMANA nyuma y’uko azamukanye umupira agacenga ba myuga ba Rutsiro FC atsinda igitego cya kabiri.

Ku munota wa 45’ Rutsiro FC yatsinze igitego yabonye igitego cya mbere cyatsinzwe na Jean Claude NDARUSANZE kuri Penaliti. Igice cya mbere cyarangiye Rayon   Sports iri imbere n’ibitego  2-1.

 

Mu gice cya kabiri amakipe yakinaga asatira biza kugera ku monota wa 89’ Rayon Sports iri imbere n’ibitego 2-1, arimo umunyezamu wa Rayon Sports aza kubona ikarita ya kabiri y’umuhondo kubera gutiza umukino imuviramo guhabwa umutuko asimburwa na Bashunga waje guhita astindwa igitego. Umukino urangira amakipe yose anganyije 2-2.

 

Usibye uyu mukino kuri Stade ya Kigali I Nyamirambo APR FC yari yakiriye Musanze FC iza gustinda ibitego 2-0 byatsinzwe na Ruboneka Jean Bosco ndetse na Manishimwe Djabel.

Muri rusange uko imikino yose yageze kuri uyu wa gatatu:

Polise FC 0-2 Espoir FC

Rutsiro FC 2-2 Rayon Sports

Gicumbi FC 2-0 Etoile de l’est FC

Bugesera FC 3-1 Étincelles FC

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru