Thursday, January 22, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO

Rayon Sports yatsinze ibitego 8: Twibukiranye bimwe mu byaranze itariki nk’iyi ya 16/11

radiotv10by radiotv10
16/11/2021
in SIPORO
0
Rayon Sports yatsinze ibitego 8: Twibukiranye bimwe mu byaranze itariki nk’iyi ya 16/11
Share on FacebookShare on Twitter

Tariki nk’iyi ya 16 Ugushyingo hari byinshi byabaye mu isi y’imikino birimo kuba ikipe ya Rayon Sports yarihereranye ikipe ikayitsinda ibitego 8-1 bikaba biri mu bitego byinshi ikipe yo mu Rwanda yatsinze mu mukino umwe.

Uyu munsi ni kuwa kabiri w’itariki ya 16 Ugushyingo 2021, ni umunsi wa 320 mu minsi igize umwaka harabura iminsi 45 ngo umwaka urangire, Turi ku wa kabiri wa 46 kuva 2021 yatangira, Turi mu cyumweru cya 47 mu byumweru bigize umwaka wa 2021.

Ni umunsi mpuzamahanga wahariwe kubabarira

 

Ni bande bavutse ku munsi nk’uyu

  1. Paul Scholes  (1974)

Yujuje imyaka 47. Umwongereza wahoze akina hagati mu kibuga yugarira muri Manchester united n’ikipe y’igihugu y’u Bwongereza.

Ubuzima bwe bwose bw’umupira w’amaguru yabumaze muri Manchester united yakiniye kuva mu 1993 kugeza 2013, ayikinira imikino 718 ayitsindira ibitego 150, scholes yatwaranye na Manchester United ibikombe bisaga 25 birimo 11 bya shampiyona y’u Bwongereza na bibiri bya Champions League.

Mu ikipe y’igihugu y’u Bwongereza, Scholes yabakiniye imikino 66 abatsindira ibitego 14, scholes nyuma yo kureka gukina umupira w’amaguru yinjiye mu butoza aho ubu ari umutoza w’agateganyo muri Salford City

 

  1. Nélson Semedo (1993)

Yujuje imyaka 28, Umunya-Portugal ukina aca ku ruhande rw’iburyo yugarira muri Wolverhampton n’ikipe y’igihugu ya Portugal

Nélson Cabral Semedo yazamukiye muri Benfica ayivamo ajya muri FC Barcelona ari nayo yamutanze muri Wolverhampton Wanderers, ikipe y’igihugu ya Portugal amaze kuyikinira imikino 24, yatwaranye nayo igikombe cya UEFA nations League ya 2019.

 

  1. Marcelo Brozović ?? (1992)

Yujuje imyaka 29, umunya-Croatia ukina hagati mu kibuga yugarira muri Inter Milan amaze gukinamo imikino 210 ‘ibitego 20  n’ikipe y’igihugu ya Croatie

Yanyuze mu makipe nka Hrvatski Dragovoljac, Lokomotiva, Dinamo Zagreb, Inter Milan n’ikipe y’igihugu ya Croatie amaze gukinira imikino 70 akaba amaze kuyitsindira ibitego birindwi.

 

  1. Héctor Raúl Cúper ?? (1955)

Ubu ni umutoza wa Kongo Kinshasa

Yujuje imyaka 66, umutoza w’umunya-Argentina watoje amakipe atandukanye, akaba ariwe watozaga ikipe y’igihugu ya Misiri ubwo yatsindirwaga ku mukino wa nyuma w’igikombe cya Afrika cy’ibihugu muri 2017

 

  1. André-Frank Zambo Anguissa ?? (1995)

Yujuje imyaka 26 umukinnyi wo hagati ukina muri Napoli (loan) nkintizanyo ya  Fulham yo mu Bwongereza numukinnyi mu ikipe y’igihugu ya Cameroon

Anguissa yazamukiye muri Olympique de Marseille, ayivamo ajya muri Fulham, imutiza muri Villarreal, arongera agaruka iwabo,none ubu yamutije muri Napoli, mu ikipe y’igihugu ya Cameroon amaze kuyikinira imikino 34 yayitsindiye ibitego bitatu.

 

  1. Mustapha Hadji ?? (1971)

Yujuje imyaka 50 ,umunya-Maroc wahoze akina umupira w’amaguru nk’uwabigize umwuga muri Aston Villa, Sporting Club de Portugal, Nancy, Deportivo, Emirates FC, Coventry n’ayandi, ubu ni umutoza wungirije mu ikipe y’igihugu ya Maroc.

Yakiniye ikipe y’igihugu ya Maroc imikino 63 ayitsindira ibitego 12.

 

Ni bande bakoze ubukwe ku munsi nk’uyu

2017: icyamamare muri Tennis y’abagore, Selena Williams yakoze ubukwe na Alexis Ohanian, ubukwe bwabereye New Orleans.

 

Ni bande bitabye Imana ku munsi nk’uyu

Arne Pedersen, umunya-Norvège wahoze akina umupira w’amaguru nk’uwabigize umwuga, yakiniye ikipe y’igihugu cye imikino 50,yitabye Imana afite imyaka 82.

 

Ibihe by’ingenzi byaranze itariki nk’iyi mu mateka y’imikino itandukanye ku isi

1957: Umunyamerika Bill Russell, yashyizeho agahigo muri NBA ko gukora Rebounds 49 mu mukino umwe, ubwo Boston Celtics yatsindaga Philadelphia amanota 111-89

 

1962:  Wilt Chamberlain yatsinze amanota 73 mu mukino umwe wa NBA, mu mukino NBA SF Warriors yatsinzemo New York Knicks.

 

2003: Lionel Messi yakinnye umukino we wa mbere wemewe muri FC Barcelona, hari mu mukino wa gicuti bakinnye na FC Porto

 

2018: Rayon Sports yihereranye Gitikinyoni iyinyagira ibitego 8-1, mu mukino wa gicuti wabereye mu Nzove.

Wari umukino wari wateguwe mu gufasha amakipe yombi kwitegura imikino afite minsi iri imbere.

Rayon Sports yiteguraga Shampiona yari gukomeza mu minsi iri imbere, ndetse n’umukino wo kurwanya ruswa wari kuzaba tariki 23/11/2018, mu gihe Gitikinyoni yitegura Shampiona y’icyiciro cya kabiri

Ibitego bya Rayon Sports byatsinzwe na Mugheni Fabrice watsinze ibitego 3, Michael Sarpong nawe watsinze ibitego bitatu, Nova Bayama atsinda kimwe, ndetse na Iradukunda Eric Radu watsinze igitego cya mbere.

Esther Fifi UWIZERA
Radio&TV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × one =

Previous Post

Huye: Barindwi barimo umugore w’imyaka 50 bafatanywe Litiro 940 z’inzoga ya Muriture

Next Post

Umwana usoma ibitabo mu ishuri arigaragaza…Umwe muri bo yatanze ubuhamya

Related Posts

Perezida w’inzibacyuho wa Rayon yageneye ubutumwa aba-Rayon bihebye bagakura amaso ku Gikombe

Perezida w’inzibacyuho wa Rayon yageneye ubutumwa aba-Rayon bihebye bagakura amaso ku Gikombe

by radiotv10
21/01/2026
0

Perezida w’Inzibacyuho wa Rayon Sports, Murenzi Abdallah yahumurije abakunzi b’iyi kipe bamaze kwiheba ko batakiri mu makipe ahatanira igikombe cya...

Menya ibihembo bitubutse byahawe abakinnyi ba Senegal nyuma yo kwegukana Igikombe cya Afurika

Menya ibihembo bitubutse byahawe abakinnyi ba Senegal nyuma yo kwegukana Igikombe cya Afurika

by radiotv10
21/01/2026
0

Perezida wa Senegal, Bassirou Diomaye yakiriye ikipe y’iki Gihugu nyuma yo kwegukana Igikombe cya Afurika, ayigenera ibihembo binyuranye, birimo agashimwe...

Icyumvikana mu butumwa bw’umukinnyi wa Maroc wahushije penaliti

Icyumvikana mu butumwa bw’umukinnyi wa Maroc wahushije penaliti

by radiotv10
20/01/2026
0

Umukinnyi wa Real Madrid n'Ikipe y'Igihugu ya Maroc, Brahim Diaz wahushije penalitiki ku mukino wa nyuma w'Igikombe cya Afurika, yanditse...

Hatangajwe icyemezo cyafashwe ku bitaranyuze APR byatumye hari n’abafana bigaragambya

Hatangajwe icyemezo cyafashwe ku bitaranyuze APR byatumye hari n’abafana bigaragambya

by radiotv10
20/01/2026
0

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryemeje ko igitego cyanzwe cya APR FC mu mukino wayihuje na El Merrikh SC,...

Rayon yagize ibindi byago nyuma y’iminsi micye ipfushije uwari Umuganga wayo

Rayon yagize ibindi byago nyuma y’iminsi micye ipfushije uwari Umuganga wayo

by radiotv10
19/01/2026
0

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatangaje ko Umutoza mukuru w’iyi Kipe, Bruno Ferry yapfushije umubyeyi we Jean Pierre Ferry, nyuma y'iminsi...

IZIHERUKA

Ni iki kihishe inyuma y’impanuka za gari ya moshi zikomeje kugaragara mu Gihugu kimwe i Burayi?
AMAHANGA

Ni iki kihishe inyuma y’impanuka za gari ya moshi zikomeje kugaragara mu Gihugu kimwe i Burayi?

by radiotv10
21/01/2026
0

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyemezo ishobora gufata nyuma yuko ivuye Uvira ibintu bikadogera

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyemezo ishobora gufata nyuma yuko ivuye Uvira ibintu bikadogera

21/01/2026
Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

21/01/2026
Icyo Itorero rimwe mu Rwanda ritangaza ku buhanuzi bwateje impaka buvugwa mu rusengero rwaryo

Icyo Itorero rimwe mu Rwanda ritangaza ku buhanuzi bwateje impaka buvugwa mu rusengero rwaryo

21/01/2026
Perezida w’inzibacyuho wa Rayon yageneye ubutumwa aba-Rayon bihebye bagakura amaso ku Gikombe

Perezida w’inzibacyuho wa Rayon yageneye ubutumwa aba-Rayon bihebye bagakura amaso ku Gikombe

21/01/2026
Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

21/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Umwana usoma ibitabo mu ishuri arigaragaza…Umwe muri bo yatanze ubuhamya

Umwana usoma ibitabo mu ishuri arigaragaza…Umwe muri bo yatanze ubuhamya

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ni iki kihishe inyuma y’impanuka za gari ya moshi zikomeje kugaragara mu Gihugu kimwe i Burayi?

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyemezo ishobora gufata nyuma yuko ivuye Uvira ibintu bikadogera

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.