Rayon Sports yatangaje ko yatandukanye na rutahizamu w’Umunya-Mali, Adama Bagayogo, wari umwe mu bakinnyi bafatwaga nk’ahazaza ha Gikundiro, nyuma y’imyaka ibiri ayikinira.
Bagayogo yiyongereye ku bandi bakinnyi barimo Serumogo Ally, wahoze ari kapiteni, ndetse na Rivaldo, bamaze gutandukana na yo muri iyi minsi.
Adama Bagayogo yari yarageze muri Rayon Sports mu mpeshyi ya 2023, avuye iwabo muri Mali, akaba yarazanwe na Namenye Patrick, wari umunyamabanga wa Rayon Sports, nk’imwe mu mpano yari yabonye ubwo yajyaga gushakira iyi kipe abakinnyi muri Afurika y’Uburengerazuba.
Muri iyi kipe yambara ubururu n’umweru, Bagayogo yari afite amasezerano yari kuzarangira mu mwaka wa 2026, ariko impande zombi zaje gufata umwanzuro wo gutandukana mbere y’igihe.
Nta gihindutse, Adama Bagayogo aritegura kwerekeza muri Etincelles FC yo mu karere ka Rubavu, aho ategerejwe nk’umucunguzi, dore ko iri kurwana no kutamanuka mu cyiciro cya kabiri.
Kuri ubu, Rayon Sports ayisize iri ku mwanya wa cyenda n’amanota 25 ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona y’u Rwanda, mu gihe isigaje umukino umwe wa Mukura VS, mbere yo gusoza imikino ibanza ya shampiyona.

Aime Augustin
RADIOTV10











