Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatangaje ko iyi kipe izakina umukino usubukuye uzayihuza na Mukura VS wa 1/2 cy’igikombe cy’Amahoro nyuma yuko hafashwe icyemezo ko ugomba gusubukurwa, ariko ntibinyure iyi kipe yo yifuzaga ko iyo byari byahuye, iterwa mpaga.
Uyu mukino wagombaga kuba tariki 17 Mata 2025, wahagaze ugeze ku munota wa 27’ kubera ikibazo cyo kuzima kw’amatara, bigakurikirwa n’impaka, aho Rayon yasabaga ko Mukura yari yawakiriye iterwa mpaga, ivuga ko byatewe n’uburangare bwayo.
Ni mu gihe icyemezo cyatangajwe n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) nyuma yuko Komisiyo y’Amarushanwa isuzumye iby’iki kibazo, cyavugaga ko iyi komisiyo “isanga nta burangare bwagaragaye ku ruhande rw’abari bateguye umukino, ahubwo ikibazo cyatewe n’impamvu yihariye, itunguranye kandi itari mu bushobozi bwabo bwo kuyirinda, izwi nka cas de force majeure.”
Icyemezo cya FERWAFA cyavuze ko “Komisiyo ishingiye ku ngingo ya 38, igika cya 5 cy’amabwiriza agenga amarushanwa ya FERWAFA, yemeje ko Umukino uzasubukurwa uhereye ku munota warugezeho igihe wahagarikwaga, ukinwe ku wa 22 Mata 2025 saa cyenda z’amanywa kuri Stade ya Huye.”
Nyuma y’iki cyemezo kitari cyanyuze ubuyobozi bwa Rayon Sports, bwahise bukijuririra, ndetse bukavuga ko bwifuza ko Mukura VS iterwa mpaga, bitaba ibyo, iyi kipe ikava muri iki Gikombe cy’Amahoro.
Gusa mu ijoro ryacyeye kuri iki Cyumweru tariki 20 Mata 2025, ubuyobozi bw’iyi kipe, bwashyize hanze irindi tangazo, bumenyesha ko iyi kipe yemeye kuzitabira uyu mukino nubwo batanyuzwe n’icyemezo cyafashwe.
Iri tangazo ryashyizweho umukono na Perezida wa Rayon, Thadée Twagirayezu, rigira riti “Ni icyemezo kigaragaza akarengane gakomeye. Nubwo bimeze bityo, nk’ikipe iharanira amahoro igahagararira abafana bayo, twafashe icyemezo cyo kwitabira umukino wa 1/2 w’lgikombe cy’Amahoro tuzahuramo na Mukura VS, uteganyijwe ku wa Kabiri, tariki ya 22 Mata 2025.”
Ubuyobozi bwa Rayon bukomeza buvuga ko bwemeye ko iyi kipe izitabira uyu mukino “mu rwego rwo kubahiriza intego nyamukuru y’lgikombe cy’Amahoro: kwimakaza amahoro, binyuze mu mupira w’amaguru. Niyo ntego ya Association Rayon Sports, kandi tuzakomeza kuyiharanira.”
Rayon Sports kandi yaboneyeho kuvuga ko nubwo amategeko atubahirijwe, ariko yizeye ko amakosa nk’ariya atazasubira, ndetse inasaba FERWAFA kutica nkana amategeko, ahubwo ikaba intangarugero mu kuyubahiriza.
RADIOTV10