Umubiri w’umusirikare w’u Rwanda uherutse kurasirwa mu Repubulika ya Centrafrique aho yari mu butumwa bw’amahoro, wagejejwe mu Rwanda, wakiranwa icyubahiro n’ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda.
Uyu mubiri wa nyakwigendera Sergeant Tabaro Eustache wagejejwe mu Rwanda kuri iki Cyumweru tariki 16 Nyakanga 2023, nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda.
Mu butumwa bwatanzwe n’Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda kuri iki Cyumweru, bwatangaje ko ubwo umubiri wa Sgt Tabaro Eustache wageraga mu Rwanda, wakiriwe n’uwari waje guhagararira Umugaba Mukuru wa RDF.
RDF yatangaje ko “Mu izina ry’Umugaba Mukuru, abayobozi ba RDF bayobowe na Maj Gen Ruki Karusisi, abo mu muryango wa nyakwigendera, bakiranye icyubahiro umubiri we ku Kibuga Mpuzamahanga cya Kigali.”
Nyakwigendera Sgt Tabaro Eustache wari umwe mu basirikare b’u Rwanda bari muri Centrafrique, yatabarutse ku wa Mbere w’icyumweru twaraye dusoje, tariki 10 Nyakanga 2023, ubwo yari ku burinzi n’abandi basirikare hafi y’agace ka Sam- Ouandja ko mu Ntara ya Haute- Kotto yo mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bwa Centrafrique.
Uru rupfu rwababaje ubuyobozi bw’Ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Centrafrique (MINUSCA) nk’uko byatangajwe n’Intumwa Yihariye y’Umunyamabanga Mukuru w’uyu Muryango akaba anayoboye MINUSCA, Valentine Rugwabiza.
Mu butumwa yatanze uyu musirikare wa RDF akimara kwitaba Imana, Rugwabiza yagize ati “Twamaganye bidasubirwaho iki gitero cyibasiye abasirikare b’Ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye kandi dushimira ubwitange bwa MINUSCA mu gushyira mu bikorwa inshingano zabo mu gucungira umutekano abasivile n’abayobozi ba Centrafrique.”
Ku wa Gatanu w’icyumweru twaye dusoje kandi, Valentine Rugwabiza ndetse n’abandi bayobozi muri MINUSCA, basezeyeho bwa nyuma banaha icyubahiro nyakwigendera ubwo umubiri we wari ukiri muri Centrafrique.
Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda, na bwo bwagaragaje akababaro bwatewe n’urupfu rw’uyu wari umwe muri bo watabarukiye mu butumwa bw’amahoro.
Mu itangazo ryashyizwe hanze na RDF ku wa Kabiri tariki 11 Nyakanga, Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bwagize buti “RDF ibabajwe cyane n’urupfu rw’Umusirikare w’u Rwanda wari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika ya Centrafrique (MINUSCA) […] RDF yamaganye iki gitero kandi irihanganisha byimazeyo umuryango n’inshuti za nyakwigendera.”
RDF kandi yizeje ko aho ifite abasirikare mu butumwa bw’amahoro, bazakomeza gucungira umutekano abasivile yaba abagize MINUSCA ndetse n’ahandi hanyuranye.
RADIOTV10