Bamwe mu baturage batuye mu mujyi wa Rubavu baravuga ko babangamiwe bikomeye n’istinda ry’insore sore ziyise abuzukuru ba shitani kuko ngo muri iyi minsi bakajije umurego mukwiba no kwambura abaturage kumanywa y’ihangu.
Aba baturage baganira n’umunyamakuru wa RADIOTV1O batuye mu isantere ya kabiza mu kagari ka Rubona bari bafatiye mu cyuho umwe mu basore bagize itsinda ry’abajura biyise abuzukuru ba shitani baravuga ko yibye inkoko esheshatu ariko bamusanganye amatotoro y’inkoko yonyine mu gikapu yazitwayemo.
Umwe muri aba baturage yagize ati”Uyu muntu yaje saa saba na mirongo ine z’ijoro araza arapfumura, atwara inkoko esheshatu. Izo nkoko turashakisha turaheba”
Si rimwe si kabiri iki kibazo cy’abuzukuru ba shitani cyumvikana muri aka karere ka Rubavu. Gusa kuri iyi nshuro abatuye umujyi wa Rubavu bavuga ko muri iyi minsi y’icyorezo cya COVID-19 iki kibazo cyageze ku yindi ntera kuko ngo ibikorwa by’urugomo n’ubujura n’ubwambuzi bukorwa n’uru rubyiruko byiyongereye kuko ngo bigeze no ku rwego rwo gupfumura amazu bagasanga abantu mu nzu.
Hakizimana Jean Paul n’abaturanyi be bavuga ko abazukuru ba shitani baherutse kubasanga mu nzu abandi babategera mu nzira barabambura.
“Ejo bundi baherutse kuza bica idirishya hariya inyuma, ibintu byose babimaramo, hari na mugenzi wanjye bibye, babirukanseho bari bahitanye urujyi rw’iwanjye”
Aba baturage bavuga ko bishyura amafaranga y’umutekano ariko ngo nta munyerondo n’umwe bari babona mu mudugudu wabo, bakaba ariho bashingira bavuga ko iki kibazo gituruka k’uburangare bw’inzego z’ibanze.
Mu buryo bw’ibanga rikomeye twashatse kumenya uruhare rw’ubuyobozi mukuba iki kibazo cy’abuzukuru bashitani kidacika bityo twegera abakora irondo ry’umwuga nabo ikibazo bacyegeka ku nzego zibanze kuko ngo nk’ubu bamaze amezi atatu badahembwa bituma batakwitabira akazi batabonye icyo bashyira mu nda.
Umwe muri abo yagize ati “Ni amezi atatu ashize tudahembwa, utariye ntabwo wabasha gukora ni ukubura uko umuntu agira”
Ishimwe Pacifice umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage muri aka karere avuga ko Abuzukuru ba shitani batananiye akarere gusa ngo imikwabu yo kubahiga muri ibi bihe bya COVID-19 itakozwe uko bikwiye.
“Barafatwa ariko na none icyo dukora ni ukubajyana mu bigo ngororamuco,muri iki gihe rero cya covid ntabwo birigukoreshwa cyane ni ukubagororera muri kominote (Communaute) barimo”
Bimwe mubikorwa aba buzukuru ba shitani bakora harimo ubwambuzi ,gucukura amazu no gutega abantu bakabakubita.ikibazo cyabo bivugwa ko kimaze gufata indi ntera abatuye akarere ka Rubavu bavuga ko ubwiyongere bwacyo bwatewe nuko umubare w’urubyiruko rwajyaga gushakishiriza amaronko muri Kongo Kinshasa wagabanutse kubera ibi bihe bya GUMA MU RUGO.
Inkuru ya Dabton Gasigwa/RadioTV10 Rwanda