Tuesday, January 27, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Rubavu: Polisi yahagaritse imodoka yarimo urumogi umwe mu bagenzi ayivamo ariruka

radiotv10by radiotv10
21/11/2022
in MU RWANDA, UBUTABERA, UMUTEKANO
0
Rubavu: Polisi yahagaritse imodoka yarimo urumogi umwe mu bagenzi ayivamo ariruka
Share on FacebookShare on Twitter

Imodoka itwara abagenzi yaturukaga i Mahoko yerecyeza mu Mujyi wa Kigali, yahagaritswe na Polisi ngo iyisake kuko yari imaze kwakira amakuru ko harimo urumogi, umwe mu bagenzi bari bayirimo ahita ayivamo ariruka, hafatirwamo ibilo 16 by’urumogi n’abantu batatu bakekwaho kugira uruhare muri iki gikorwa.

Aba bantu batatu ndetse n’uru rumogi, byafashwe ku ya 19 Ugushyingo 2022, n’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya abanyereza imisoro (RPU) mu karere ka Rubavu.

Abafashwe, harimo ufite imyaka 57, uwa 51 ndetse n’undi w’imyaka 21 y’amavuko, bafatiwe mu Mudugudu wa Nyamwishyura, Akagari ka Nyarushamba, mu Murenge wa Nyakiliba.

Aba bantu batatu bafatiwe mu modoka itwara abagenzi mu buryo bwa rusange ifite nimero RAE 565 G yari iturutse i Mahoko yerecyeza mu Mujyi wa Kigali.

Ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Mucyo Rukundo yavuze ko aba bantu bafashwe nyuma y’amakuru yatanzwe n’abaturage bavuze ko hari imifuka bikekwa ko irimo ibiyobyabwenge yinjijwe muri iyo modoka itwara abagenzi muri Gare ya Mahoko.

Yagize ati “Twahise dutegura igikorwa cyo kuyifata, dushyira bariyeri mu Kagari ka Nyarushamba, imodoka bari batubwiye ihageze turayihagarika.”

Yakomeje agira ati “Mu gihe dusaka abagenzi n’imizigo yabo, twaje gusanga inyuma ahagenewe gushyirwa imizigo (Boot) harimo imifuka ipakiyemo urumogi rupima ibilo 16, umwe mu bagenzi akimara kubona ko yatahuwe ahita yirukanka aburirwa irengero.”

CIP Mucyo Rukundo yavuze ko Polisi yahise ifata umushoferi w’iyi modoka, hafatwa uwatanze itike yo kwinjiza uwo muzigo ndetse n’undi wari wahawe akazi ko kwinjiza iyo mifuka irimo urumogi, mu gihe uwavuye mu modoka akiruka akiri gushakishwa.

Abafashwe uko ari batatu bahise bashyikirizwa urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Gisenyi.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × one =

Previous Post

Amashusho ababaje y’abasirikare b’u Burusiya bishwe yateje impagarara kuri Ukraine

Next Post

Undi Mudepite mu Rwanda yeguye agira n’icyo avuga ku mpamvu inugwanugwa

Related Posts

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Paul Kagame yakiriye mu Biro bye, abarimo Prof. Dong-Sup Yoon usanzwe ari Perezida wa Yonsei University, Kaminuza yo muri...

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

by radiotv10
27/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yamaze gutanga ikirego mu Rukiko Ruhoraho rushinzwe Ubukemurampaka, iregamo iy’u Bwongereza nyuma yo guhagarika amasezerano Ibihugu byombi...

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

by radiotv10
27/01/2026
0

Brigadier General Godfrey Gasana wahoze ari Umugaba Wungirije w’Ingabo zirwanira mu Kirere akaba aherutse kugirwa Umupilote wihariye wa Perezida wa...

Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza, Bill na Joyce Cummings; ndetse n’abagira uruhare...

Ikibazo cy’abarumwa n’imbwa mu Rwanda cyahagurukiwe hanagaragazwa imibare y’uko gihagaze

Ikibazo cy’abarumwa n’imbwa mu Rwanda cyahagurukiwe hanagaragazwa imibare y’uko gihagaze

by radiotv10
27/01/2026
0

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) ku bufatanye n’Ihuriro ry’Imiryango itari iya Leta, bari mu bukangurambaga bwo gukumira indwara zititaweho, zirimo...

IZIHERUKA

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi
IMYIDAGADURO

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

27/01/2026
Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

27/01/2026
Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’Umwarimu wa kaminuza uherutse gufungwa hamwe n’abakobwa batatu

27/01/2026
AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

27/01/2026
Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

27/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Undi Mudepite mu Rwanda yeguye agira n’icyo avuga ku mpamvu inugwanugwa

Undi Mudepite mu Rwanda yeguye agira n’icyo avuga ku mpamvu inugwanugwa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.