Abagabo bane bafatiwe mu Murenge wa Ntarabana mu Karere ka Rulindo, bari gucukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bafite ibikoresho gakondo birimo amapiki n’ibisongo. Polisi yavuze icyayifashije kubafata.
Nk’uko tubikesha Polisi y’u Rwanda, aba bantu bafatiwe mu Mudugudu wa Burambi mu Kagari ka Mahaza mu Murenge wa Ntarabana, mu gitondo cyo ku wa Kabiri tariki 12 Nzeri.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, Superintendent of Police (SP) Jean Bosco Mwiseneza, yavuze ko amakuru yatanzwe n’abaturage ari yo yafashije Polisi y’u Rwanda gufata aba bantu.
SP Jean Bosco Mwiseneza avuga ko abaturage bo mu Kagari ka Mahaza, bavuze ko hari abantu bacukura amabuye y’agaciro mu mirima yabo ikikije ikirombe cya Rutongo.
Ati “Ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano, Polisi yahise itangira ibikorwa byo kubashakisha, hafatirwa mu cyuho abantu bane n’ibikoresho gakondo bifashishaka mu gucukura birimo amapiki, ibikarayi, majagu n’ibisongo.”
SP Mwisenez yashimiye abatanze amakuru yatumye bafatwa, aboneraho kuburira abakomeje kwigabiza ibirombe n’imirima y’abaturage bagacukura uko biboneye amabuye y’agaciro ko bihanirwa n’amategeko.
ICYO ITEGEKO RITEGANYA
Ingingo ya 54 yo mu itegeko No. 58/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rigenga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri, ivuga ko umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya, ucuruza amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi abiri (2) ariko kitarenze amezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni 5 cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Urukiko rutegeka kandi ubunyagwe bw’amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri byafatiriwe biri mu bubiko, bicuruzwa cyangwa bitunganywa nta ruhushya.
RADIOTV10