Umugore wo mu Murenge wa Ntarabana mu Karere ka Rulindo, akurikiranyweho kwica umwana w’imyaka 6 yareraga yari abereye mukase, akamwivugana amukubise isuka mu mutwe, yarangiza akamutaba mu rutoki yahingagamo.
Dosiye y’ikirego kiregwamo uyu mugore w’imyaka 30, yashyikirijwe Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Gicumbi kuri uyu wa 04 Mata 2023.
Uyu mugore atuye mu Mudugudu wa Kibeho mu Kagari ka Mahaza mu Murenge wa Ntarabana mu Karere ka Rulindo, akekwaho gukora iki cyaha tariki 29 Werurwe 2023.
Amakuru dukesha Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda, avuga ko uyu mugore yishe uyu muziranenge w’umwana, kubera amakimbirane yari afitanye n’umugabo we.
Ubushinjacyaha buvuga ko uyu mugore yakekaga ko umugabo we amutoteza kubera umubano afitanye na nyina w’uyu mwana wa mucyeba we, yareraga, kamwivugana kugira ngo yihimure.
Kuri iyi tariki akekwaho gukoreraho iki cyaha, uyu mugore yasabye nyakwigendera kujya kumufasha kurera umwana we muto aho yari agiye guhinga, yagerayo akamwivugana.
Ubushinjacyaha buvuga ko ubwo bageraga mu murima, uyu mugore yahise “amuhondagura isuka mu mutwe yamara kumwica akamutaba mu rutoki, agahungira kwa nyina wabo mu wundi Murenge, ari ho yafatiwe n’inzego zibishinzwe.”
Ubushinjacyaha buvuga ko uyu mugore yemera icyaha, akavuga ko yabitewe n’umujinya, gusa bwo bukavuga ko yari yarabigambiriye kuko abaturanyi bavuga ko yahoraga abwira nabi umwana bakagira ngo ni ukumuhana bisanzwe bitageza aho kumwica.
ICYO ITEGEKO RITEGANYA
Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange
Ingingo ya 107: Ubwicanyi buturutse ku bushake n’uko buhanwa
Umuntu wica undi abishaka, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.
RADIOTV10
Ubucamanza bukore akazi kabwo nahamwa nicyaha abiganirwe arko sinarinziko abantu bafite iyo myumvire ko bacyibaho rwose