Umukinnyikazi wa Filimi uzwi mu Rwanda, Alliah Cool yongeye kwikoma umunyamakuru wagize icyo avuga ku modoka ye ifite plaque yo muri DRC, nyuma yuko uyu munyamakuru agaragaje ko atibuka neza uruhande imodoka zo mu Rwanda zitwarirwamo.
Guterana amagambo hagati ya Alliah Cool n’umunyamakuru DC Clement, kwabayeho nyuma yuko uyu mukinnyikazi wa filimi agaragaje imodoka ye aherutse kugura yo mu bwoko bwa Mercedes-Benz G-Class, ifite plaque yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Umunyamakuru DC Clement atanga igitekerezo kuri iriya modoka, yavuze ko “Aho kurata imodoka y’Inkongoman nitwa umukire i Nyarugenge, nagumana ‘caterpillar’ yanjye yambaye inyarwanda. Ndakubwiza ukuri ko igitutu cyo kwemeza abantu kizahitana benshi.”
Ni igitekerezo kitakiriwe neza n’uyu mukinnyikazi wa Filimi wasubiye uyu munyamakuru amwibutsa ko akomoka muri DRC, bityo ko kuba yatunga imodoka ifite ibirango byo muri kiriya Gihugu nta gikuba cyacitse, kandi ko adakwiye gukinisha amateka yo kuba yari yaravukijwe uburenganzira bwo kukibamo, none ubu akaba akirimo.
Nyuma y’ibi, umunyamakuru DC Clement yongeye kumvikana avuga ku by’iriya modoka, aho mu kiganiro cyitwa Isibo Radar gitambuka kuri Radio Isibo, yongeye kuvuga ko adashobora gutunga imodoka ifite ibirango byo muri Congo.
Uyu munyamakuru wavugaga ko mu butumwa bwe nta muntu yigeze avugamo, muri iki kiganiro hari aho yagaragaje impamvu atatunga imodoka ifite ibirango byo muri Congo ati “icya mbere cyo itwarirwa ibumoso, harya mu Rwanda ni iburyo cyangwa ni ibumoso…”
Alliah Cool yifashishije aka gace k’aya mashusho, yongeye kugira icyo avuga ku byatangajwe n’uyu munyamakuru, avuga ko bibabaje kuba uyu munyamakuru atazi n’uruhande imodoka zo mu Rwanda zitwarirwamo.
Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa Instagram, Alliah Cool yagize ati “Ngaho munyumvire…uyu nyirandabizi wacu…burya bwose ntazi n’uruhande imodoka zo mu Rwanda zigenderamo?? Yesu weee… ubwo ngo uyu niwe harya wamenya agaciro k’amamodoka mu bindi Bihugu…???”


RADIOTV10