Umukobwa wari umucungamari w’akabari kamwe ko mu mujyi wa Kamembe mu Karere ka Rusizi, arashinja uwari umukoresha we kumwambura umushahara w’amezi 11 ungana na miliyoni 1 Frw akanamwirukana, ngo kuko yamusabye ko baryamana akabyanga.
Uyu mukobwa witwa Vanessa, avuga ko yari yarasabye umukoresha we kujya amubikira amafaranga kugira ngo azayamuhe yaragwiriye bityo na we azabashe kugira icyo yikorera.
Ngo yakoreraga uwitwa Jean Marie bivugwa ko ari muramu we, ari umucungamari w’akabari ke n’amacumbi ari mu mujyi wa Kamembe, aho yaje kugera mu mezi 11 atarahembwa.
Avuga ko mu bihe bitandukanye yagiye amusaba ko baryamana, undi akabitera utwatsi, akavuga ko ari yo mpamvu yaje kumwirukana akaba ari no kumurushya yanga kumuhemba.
Agira ati “Andimo miliyoni imwe n’ibihumbi mirongo icyenda na bine (1 094 000 Frw). Ikibazo twagiranye ni uko namukoreraga ariko agashaka kunkoresha imibonano mpuzabitsina ntabishaka, abo twakoranaga yarabahembye, njyewe anyima amafaranga yanjye kubera ko nanze ibyo yansabaga.”
Musabyimana Eric wakoze muri aka kabari yabwiye RADIOTV10 ko sebuja yarebaga nabi umuntu wese wageragezaga kuvugisha uyu mukobwa mu buryo bwo kumufuhira, ku buryo abakozi babonaga ko sebuja yamukundaga.
Ati “Kuko natwe twakoranaga na we iyo washakaga kumwegera bosi yakurebega nabi cyane, uwazaga gukoramo bamubwiraga ko atagomba kumwegera.”
Jean Marie, nyiri aka kabari uvugwaho kuba yaba yaranze guhemba umukozi ndetse akamwirukana kubera kwanga ko bakorana imibonano mpuzabitsina, yabihakanye yivuye inyuma.
Naho ku kuba ataramuhemba, avuga ko bakiri mu mibare y’ibyo bagomba kubara kugira ngo abone uko amwishyura amafaranga amurimo.
Ati “abakozi barenga 80 baciye mu kazi kanjye ntabwo Vanessa ari we nakwamura amafaranga ye. Ahubwo hari imibare tutarakorana nzazana umukontabure wanjye amukorere odite mbone kumuhemba. Ibyo kuryamana ntabwo mbizi, azazane ibimenyetso byayo. Uko ni ukumparabika.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kamembe, Iyakaremye Jean Pierre avuga ko iki kibazo cyo kwamburwa yakigejejweho ndetse agahamagara uyu mukoresha akamubwira ko azahemba umukozi nyuma yo gukora imibare,
Uyu muyobozi avuga ko niba haranabayemo kumusaba ko baryamana, yamugira inama yo kwiyambaza Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha.
INKURU MU MASHUSHO
Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10