Rafael Nadal uri mu bakinnyi bakomeye muri Tennis, yatangaje ko azahagarika gukina uyu mukino nk’uwabigize umwuga mu kwezi gutaka k’Ugushyingo 2024
Mu itangazo yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze kuri uyu wa Kane, tariki 10 Ukwakira 2024, Rafael Nadal yatangaje ko agiye guhagarika umukino wa Tennis nk’uwabigize umwuga.
Ni icyemezo atangaje nyuma yo ku nshuro ya mbere atarabashije kurenga icyiciro cya mbere muri Wimbledon 2024.
Yagize ati “Ndi hano kugira ngo mbabwire ko ngiye guhagarika gukina nk’uwabigize umwuga, mu by’ukuri imyaka ibiri ishize yarangoye cyane, bityo sinekereza ko nzongera gukina nta bimbangamira byinshi mfite.”
Yakomeje agira ati “Birumvikana ni icyemezo kigoye, ariko mu buzima buri kintu kigira intangiriro ndetse n’iherezo, gusa ndatekereza ko iki ari cyo gihe cyiza cyo guhagarika umwuga mwiza nagize nanjye ntatekerezaga.”
Rafael Nadal yatwaye amarushanwa yose akomeye yabashije kwitabira arimo nka (Grand Slam) yegukanye inshuro 22, Roland-Garros yari azwiho cyane yegukanye inshuro 14.
Yanegukanye imidali ibiri ya zahabu mu Mikino Olempike ya 2008 na 2016 mu bakina ari babiri, ndetse afatwa nk’umwe mu bakinnyi beza Tennis yagize mu kinyejana cya 21.
Biteganijwe ko azahagarika mu kwezi k’Ugushyingo 2024 nyuma y’umukino wa nyuma wa Davis Cup uzabera iwabo muri Espagne.
Aime Augustin
RADIOTV10