Wednesday, October 22, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Rurangiranwa muri ruhago y’Isi Cristiano Ronaldo yongeye guca agahigo

radiotv10by radiotv10
27/12/2023
in FOOTBALL, SIPORO
1
Rurangiranwa muri ruhago y’Isi Cristiano Ronaldo yongeye guca agahigo
Share on FacebookShare on Twitter

Rutahizamu Cristiano Ronaldo uri mu baza ku isonga muri ruhago y’Isi, utarahwemye guca uduhigo, yongeye kwandika amateka, aba umukinnyi ugiye kurangiza umwaka ayoboye abandi mu bitego byinshi.

Uyu Munya-Portugal usigaye akina muri Arabia Saudite mu ikipe ya Al Nasrr, yujuje ibitego 53 muri uyu mwaka wa 2023.

Ibi bitego yubyujuje mu mukino ikipe ye yaraye ikinnyemo na Al-Ittihad, aho iyi kipe ya Cristiano anabereye Kapiteni, yatsinze ibitego 5-2.

Muri ibi bitego bitanu bya Al Nasrr, harimo bibiri bya Cristiano Ronaldo, byombi yatsinze kuri penaliti zagiye zibonwa n’iyi kipe.

Iyi shampiyona yo muri Arabia Saudite, iri mu zitangiye gukomera ndetse zinakurikirwa na benshi, dore ko amakipe yo muri iki Gihugu yamanuye abakinnyi bakomeye barimo uyu rutahizamu Ronaldo, ndetse na ba Benzema na Ngolo Kante bombi bakina muri iyi kipe ya Al-Ittihad yaraye itsinzwe.

Cristiano Ronaldo yaje ku mwanya wa mbere n’ibitego 53, akaba arusha igitego kimwe Umwongereza Harry Kane ukinira Bayern Munich yo mu Budage n’Umufaransa Kylian Mbappé bombi bafite ibitego 52, buri umwe, Erling Haaland we afite ibitego 50.

Cristiano Ronaldo w’imyaka 38 yanyuze mu makipe atandukanye arimo Sporting CP, Manchester United, Real Madrid, Juventus na Al Nasrr akinamo ubu.

Jean Claude KANYIZO
RADIOTV10

Comments 1

  1. Faustin nsanzimana says:
    2 years ago

    Don’t be shocked… Is Ronaldo Baba… Records follow him

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seven − 6 =

Previous Post

Uwigabije ishyamba rya Leta ku manywa y’ihangu akaritemamo ibiti nk’aho ari irye yavuze icyabimuteye

Next Post

Minisitiri muri Guverinoma y’u Rwanda yashimiye abahanzi barimo uwo aherutse kwitabira igitaramo cye

Related Posts

Kigali igiye kwakira ibindi birori by’umukino w’amagare nyuma ya UCI Road World Championships

Kigali igiye kwakira ibindi birori by’umukino w’amagare nyuma ya UCI Road World Championships

by radiotv10
22/10/2025
0

Nyuma yuko Umujyi wa Kigali wakiriye Shampiyona y’Isi y’Amagare, uyu Murwa Mukuru w’u Rwanda ugiye no kwakira ibirori byo guhemba...

Ibidasanzwe ku modoka nshya y’akataraboneka Rutahizamu ukomeye ku Isi Haaland yaguze

Ibidasanzwe ku modoka nshya y’akataraboneka Rutahizamu ukomeye ku Isi Haaland yaguze

by radiotv10
21/10/2025
0

Rutahizamu Erling Haaland ukinira ikipe ya Manchester City yo mu Bwongereza, yaguze imodoka nshya yo mu bwoko bwa Lamborghini ifite...

Mukura yanditse yerura ko itishimiye imisifurire mu mukino wayo na APR

Mukura yanditse yerura ko itishimiye imisifurire mu mukino wayo na APR

by radiotv10
22/10/2025
0

Ikipe ya  Mukura Victory Sports & Loisir yandikiye Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERAFA) isaba ko hakorwa isuzumwa ku misifuriye...

Ubutumwa bwa Kapiteni w’Ikipe y’u Rwanda nyuma y’umusaruro utarishimiwe

Ubutumwa bwa Kapiteni w’Ikipe y’u Rwanda nyuma y’umusaruro utarishimiwe

by radiotv10
17/10/2025
0

Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu Amavubi, Bizimana Djihad, yagaragaje ko na bo batishimiye umusaruro babonye mu mikino baherutse gukina, ariko ko basezeranya...

Rayon imazemo iminsi ibibazo ubu iravugwamo inkuru nziza yashimisha abafana

Rayon imazemo iminsi ibibazo ubu iravugwamo inkuru nziza yashimisha abafana

by radiotv10
17/10/2025
0

Rutahizamu Fall Ngagne wa Rayon Sports wayifashije mu mwaka w'imikino ushize agashimisha abafana bayo, wari umaze amezi 10 mu mvune,...

IZIHERUKA

Kigali igiye kwakira ibindi birori by’umukino w’amagare nyuma ya UCI Road World Championships
SIPORO

Kigali igiye kwakira ibindi birori by’umukino w’amagare nyuma ya UCI Road World Championships

by radiotv10
22/10/2025
0

Buri wese yagize icyo avuga: Ubutumwa bw’Abasenateri bashyizweho na Perezida Kagame

Buri wese yagize icyo avuga: Ubutumwa bw’Abasenateri bashyizweho na Perezida Kagame

22/10/2025
Ibyifuzo bitangwa n’abaherutse kwibasirwa n’ibiza bidasanzwe byabasize mu marira menshi

Ibyifuzo bitangwa n’abaherutse kwibasirwa n’ibiza bidasanzwe byabasize mu marira menshi

22/10/2025
BREAKING: Perezida Kagame yashyizeho Abasenateri bane barimo babiri bahoze muri Guverinoma y’u Rwanda

BREAKING: Perezida Kagame yashyizeho Abasenateri bane barimo babiri bahoze muri Guverinoma y’u Rwanda

21/10/2025
Mu rugamba rwa AFC/M23 na FARDC hongeye kugaragazwa uruhande rwakoreshejwe intwaro rutura

Byongeye gukomera hagati ya AFC/M23 na FARDC uruhande rumwe rwongera gukoresha intwaro za rutura

21/10/2025
Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

22/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Minisitiri muri Guverinoma y’u Rwanda yashimiye abahanzi barimo uwo aherutse kwitabira igitaramo cye

Minisitiri muri Guverinoma y'u Rwanda yashimiye abahanzi barimo uwo aherutse kwitabira igitaramo cye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Kigali igiye kwakira ibindi birori by’umukino w’amagare nyuma ya UCI Road World Championships

Buri wese yagize icyo avuga: Ubutumwa bw’Abasenateri bashyizweho na Perezida Kagame

Ibyifuzo bitangwa n’abaherutse kwibasirwa n’ibiza bidasanzwe byabasize mu marira menshi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.