Wednesday, May 14, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Rurangiranwa muri ruhago y’Isi Cristiano Ronaldo yongeye guca agahigo

radiotv10by radiotv10
27/12/2023
in FOOTBALL, SIPORO
1
Rurangiranwa muri ruhago y’Isi Cristiano Ronaldo yongeye guca agahigo
Share on FacebookShare on Twitter

Rutahizamu Cristiano Ronaldo uri mu baza ku isonga muri ruhago y’Isi, utarahwemye guca uduhigo, yongeye kwandika amateka, aba umukinnyi ugiye kurangiza umwaka ayoboye abandi mu bitego byinshi.

Uyu Munya-Portugal usigaye akina muri Arabia Saudite mu ikipe ya Al Nasrr, yujuje ibitego 53 muri uyu mwaka wa 2023.

Ibi bitego yubyujuje mu mukino ikipe ye yaraye ikinnyemo na Al-Ittihad, aho iyi kipe ya Cristiano anabereye Kapiteni, yatsinze ibitego 5-2.

Muri ibi bitego bitanu bya Al Nasrr, harimo bibiri bya Cristiano Ronaldo, byombi yatsinze kuri penaliti zagiye zibonwa n’iyi kipe.

Iyi shampiyona yo muri Arabia Saudite, iri mu zitangiye gukomera ndetse zinakurikirwa na benshi, dore ko amakipe yo muri iki Gihugu yamanuye abakinnyi bakomeye barimo uyu rutahizamu Ronaldo, ndetse na ba Benzema na Ngolo Kante bombi bakina muri iyi kipe ya Al-Ittihad yaraye itsinzwe.

Cristiano Ronaldo yaje ku mwanya wa mbere n’ibitego 53, akaba arusha igitego kimwe Umwongereza Harry Kane ukinira Bayern Munich yo mu Budage n’Umufaransa Kylian Mbappé bombi bafite ibitego 52, buri umwe, Erling Haaland we afite ibitego 50.

Cristiano Ronaldo w’imyaka 38 yanyuze mu makipe atandukanye arimo Sporting CP, Manchester United, Real Madrid, Juventus na Al Nasrr akinamo ubu.

Jean Claude KANYIZO
RADIOTV10

Comments 1

  1. Faustin nsanzimana says:
    1 year ago

    Don’t be shocked… Is Ronaldo Baba… Records follow him

    Reply

Leave a Reply to Faustin nsanzimana Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 − 4 =

Previous Post

Uwigabije ishyamba rya Leta ku manywa y’ihangu akaritemamo ibiti nk’aho ari irye yavuze icyabimuteye

Next Post

Minisitiri muri Guverinoma y’u Rwanda yashimiye abahanzi barimo uwo aherutse kwitabira igitaramo cye

Related Posts

Robertinho yahaye nyirantarengwa Rayon ngo imwishyure Miliyoni 28Frw cyangwa akayizamura hejuru

Robertinho yahaye nyirantarengwa Rayon ngo imwishyure Miliyoni 28Frw cyangwa akayizamura hejuru

by radiotv10
14/05/2025
0

Umunya-Brazil Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo uzwi nka Robertinho yamaze kugeza ikirego mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) cyo...

Ubutumwa Rayon yageneye umufana wayo wahuye n’isanganya agakorerwa ibyamaganywe na benshi

Ubutumwa Rayon yageneye umufana wayo wahuye n’isanganya agakorerwa ibyamaganywe na benshi

by radiotv10
13/05/2025
0

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwihanganishije umufana w’iyi kipe uherutse guhohoterwa n’umwe mu bari bashinzwe umutekano kuri sitade, wamukubise umutego. Bikubiye...

Iby’ibibazo by’amikoro bivugwa mu ikipe iri mu zikomeye mu Rwanda byashyize hanze n’abakozi bayo

Iby’ibibazo by’amikoro bivugwa mu ikipe iri mu zikomeye mu Rwanda byashyize hanze n’abakozi bayo

by radiotv10
13/05/2025
0

Bamwe mu bakozi b’ikipe ya Rayon Sports iyoboye urutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona, barataka inzara ibarembeje kubera kumara igihe kinini badahembwa,...

Urundi rwego mu Rwanda rwinjiye mu by’umusekirite wagaragaye akorera ibigayitse umufana runatangaza ingamba zafashwe

Urundi rwego mu Rwanda rwinjiye mu by’umusekirite wagaragaye akorera ibigayitse umufana runatangaza ingamba zafashwe

by radiotv10
13/05/2025
0

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje ko ryababajwe n’igikorwa cyakozwe n’umwe mu bari bashinzwe umutekano ubwo Rayon Sports yahuraga...

Umutoza w’umunyabigwi i Burayi yateye intambwe yo ku rundi rwego

Umutoza w’umunyabigwi i Burayi yateye intambwe yo ku rundi rwego

by radiotv10
13/05/2025
0

Umutaliyani Carlo Ancelloti uri gusoza inshingano ze nk'umutoza wa Real Madrid, byamaze kwemezwa n'Ikipe y'Igihugu ya Brazil ko ari we...

IZIHERUKA

Menya umukinnyi wa mbere wakiriwe na Papa mushya Leo XIV
AMAHANGA

Menya umukinnyi wa mbere wakiriwe na Papa mushya Leo XIV

by radiotv10
14/05/2025
0

Hategerejwe igikorwa gishobora kuba amateka mu gushaka umuti w’intambara y’u Burusiya na Ukraine

Hategerejwe igikorwa gishobora kuba amateka mu gushaka umuti w’intambara y’u Burusiya na Ukraine

14/05/2025
Robertinho yahaye nyirantarengwa Rayon ngo imwishyure Miliyoni 28Frw cyangwa akayizamura hejuru

Robertinho yahaye nyirantarengwa Rayon ngo imwishyure Miliyoni 28Frw cyangwa akayizamura hejuru

14/05/2025
Icyo M23 iteganya gukorera abarwanyi ba FDLR ikomeje kuvumbura mu bice by’i Goma

Icyo M23 iteganya gukorera abarwanyi ba FDLR ikomeje kuvumbura mu bice by’i Goma

14/05/2025
Ibyakurikiye kwanga icyifuzo cy’Umuyobozi ku isambu amaranye imyaka 30 byamusize mu ihurizo

Ibyakurikiye kwanga icyifuzo cy’Umuyobozi ku isambu amaranye imyaka 30 byamusize mu ihurizo

14/05/2025
NAME CHANGE REQUEST

NAME CHANGE REQUEST

14/05/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Minisitiri muri Guverinoma y’u Rwanda yashimiye abahanzi barimo uwo aherutse kwitabira igitaramo cye

Minisitiri muri Guverinoma y'u Rwanda yashimiye abahanzi barimo uwo aherutse kwitabira igitaramo cye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

Menya umukinnyi wa mbere wakiriwe na Papa mushya Leo XIV

Hategerejwe igikorwa gishobora kuba amateka mu gushaka umuti w’intambara y’u Burusiya na Ukraine

Robertinho yahaye nyirantarengwa Rayon ngo imwishyure Miliyoni 28Frw cyangwa akayizamura hejuru

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.