Saturday, January 31, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Rurangiranwa muri ruhago y’Isi Cristiano Ronaldo yongeye guca agahigo

radiotv10by radiotv10
27/12/2023
in FOOTBALL, SIPORO
1
Rurangiranwa muri ruhago y’Isi Cristiano Ronaldo yongeye guca agahigo
Share on FacebookShare on Twitter

Rutahizamu Cristiano Ronaldo uri mu baza ku isonga muri ruhago y’Isi, utarahwemye guca uduhigo, yongeye kwandika amateka, aba umukinnyi ugiye kurangiza umwaka ayoboye abandi mu bitego byinshi.

Uyu Munya-Portugal usigaye akina muri Arabia Saudite mu ikipe ya Al Nasrr, yujuje ibitego 53 muri uyu mwaka wa 2023.

Ibi bitego yubyujuje mu mukino ikipe ye yaraye ikinnyemo na Al-Ittihad, aho iyi kipe ya Cristiano anabereye Kapiteni, yatsinze ibitego 5-2.

Muri ibi bitego bitanu bya Al Nasrr, harimo bibiri bya Cristiano Ronaldo, byombi yatsinze kuri penaliti zagiye zibonwa n’iyi kipe.

Iyi shampiyona yo muri Arabia Saudite, iri mu zitangiye gukomera ndetse zinakurikirwa na benshi, dore ko amakipe yo muri iki Gihugu yamanuye abakinnyi bakomeye barimo uyu rutahizamu Ronaldo, ndetse na ba Benzema na Ngolo Kante bombi bakina muri iyi kipe ya Al-Ittihad yaraye itsinzwe.

Cristiano Ronaldo yaje ku mwanya wa mbere n’ibitego 53, akaba arusha igitego kimwe Umwongereza Harry Kane ukinira Bayern Munich yo mu Budage n’Umufaransa Kylian Mbappé bombi bafite ibitego 52, buri umwe, Erling Haaland we afite ibitego 50.

Cristiano Ronaldo w’imyaka 38 yanyuze mu makipe atandukanye arimo Sporting CP, Manchester United, Real Madrid, Juventus na Al Nasrr akinamo ubu.

Jean Claude KANYIZO
RADIOTV10

Comments 1

  1. Faustin nsanzimana says:
    2 years ago

    Don’t be shocked… Is Ronaldo Baba… Records follow him

    Reply

Leave a Reply to Faustin nsanzimana Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nineteen − thirteen =

Previous Post

Uwigabije ishyamba rya Leta ku manywa y’ihangu akaritemamo ibiti nk’aho ari irye yavuze icyabimuteye

Next Post

Minisitiri muri Guverinoma y’u Rwanda yashimiye abahanzi barimo uwo aherutse kwitabira igitaramo cye

Related Posts

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

by radiotv10
30/01/2026
0

Nyuma yo guhanishwa na CAF imikino itanu no gucibwa amande angana n’amadolari ibihumbi 100 ($100,000), umutoza w’ikipe y’igihugu ya Senegal,...

Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

by radiotv10
29/01/2026
0

Nubwo Umuyobozi wa APR FC Brig Gen Deo Rusanganwa abihakana, amakuru ava imbere mu ikipe ya Al Hilal aremeza ko...

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

by radiotv10
29/01/2026
0

Impuzamashyihamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika CAF, yatangaje ibihano byafashwe ku mpande zombi kuri Maroc na Senegal, kubera imvururu zabaye ku...

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Ikipe ya APR FC yageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Ubutwari cya 2026 nyuma yo gutsinda As Kigali ibitego 3-0...

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

by radiotv10
28/01/2026
0

Nyuma y'iminsi ari mu biruhuko iwabo mu Gihugu cya Cameroun yagiyemo nyuma y'imvune, Aziz Bassané Koulagna yagarutse mu ikipe ye...

IZIHERUKA

AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda
MU RWANDA

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

30/01/2026
Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

30/01/2026
General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

30/01/2026
Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

30/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Minisitiri muri Guverinoma y’u Rwanda yashimiye abahanzi barimo uwo aherutse kwitabira igitaramo cye

Minisitiri muri Guverinoma y'u Rwanda yashimiye abahanzi barimo uwo aherutse kwitabira igitaramo cye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.