Paul Rusesabagina na Nsabimana Callixte [Sankara] bari barahamijwe ibyaha bifitanye isano n’iterabwoba bagakatirwa ibihano birimo igifungo cy’imyaka 25, barafungurwa ku bw’imbabazi za Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.
Ni amakuru yizewe yamenyekanye kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Werurwe 2023, avuga ko aba bagabo bafungurwa uyu munsi.
Rusesabagina Paul agiye kurekurwa nyuma y’imyaka ibiri n’igice akatiwe gufungwa imyaka 25, dore ko icyemezo cy’Urukiko rwamukatiye bwa mbere, cyafashwe n’Urukiko Rukuru tariki 20 Nzeri 2021.
Icyo gihe kandi urugereko rw’Uruukiko Rukuru ruburanisha ibyaha Mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka rwari rwakatiye Nsabimana Callixte alias Sankara gufungwa imyaka 20.
Muri uru rubanza, habayeho ubujurire bwatanzwe ku mpande zombi, Ubushinjacyaha bujurira ibihano byagiye bihabwa bamwe mu baregwa barimo na Paul Rusesabagina, mu gihe bamwe mu baregwa na bo bari bajuririye iki cyemezo barimo Nsabimana Callixte wasabaga kugabanyirizwa igihano.
Urukiko rw’Ubujurire rwaburanishije urubanza rw’ubujurire, muri mata 2022, rwafashe icyemezo, rugumishaho igifungo cy’imyaka 25 cyari cyakatiwe Paul Rusesabagina, rugabanyiriza Sankara, rumuhanisha gufungwa imyaka 15.
U Rwanda rwababariye n’abari babikwiye ni gute rutababarira Rusesabagina
Perezida Paul Kagame mu kiganiro yari aherutse kugirana n’Umunyamakuru Steve Clemons, yari yagarutse ku mbabazi zahawe Paul Rusesabagina.
Umukuru w’u Rwanda, Paul Kagame wabajijwe niba hari icyahindutse ku bijyanye no kurekura Rusesabagina kuko u Rwanda rwakunze kuvuga ko rudashobora kugendera ku gitutu ngo rumurekure, yari yavuze hari ibyariho bikorwa ku byakunze gusabwa n’amahanga kuri iki cyifuzo.
Muri iki kiganiro, Perezida Kagame yari yagize ati “Nkuko ubizi urebye no mu mateka yacu twahoze dushaka uburyo twajya imbere tugakomeza inzira itugeza ku byiza, hari aho twageze tubabarira n’abatari bakwiye kubabarirwa. Uko ni na ko abantu bagize uruhare muri Jenoside ndetse n’ibindi, benshi muri bo bagiye bagaruka mu buzima busanzwe. Ntabwo dukunze kubohwa n’amateka yacu.”
Muri iki kiganiro cyabaye mu cyumweru n’igice gishize, Umukuru w’u Rwanda yavuze ko hariho hakorwa ibiganiro kugira ngo harebwe inzira zakoreshwa mu guha imbabazi Rusesabagina, bigakorwa nta tegeko cyangwa amahame yishwe.
Umunyamakuru ubwo yasozaga ikiganiro kuri iyi ngingo, yabajije Perezida Paul Kagame ko nihagira igikorwa kuri yo, azamuhamagara akabimumenyesha, Umukuru w’u Rwanda amwizeza ko azabikora.
RADIOTV10