Tuesday, July 8, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Rusizi: Hatangajwe igikekwa nyuma yo gusanga mu mashyuza umurambo w’umusore ukiri muto

radiotv10by radiotv10
23/11/2024
in MU RWANDA
0
Rusizi: Hatangajwe igikekwa nyuma yo gusanga mu mashyuza umurambo w’umusore ukiri muto
Share on FacebookShare on Twitter

Umusore uri mu kigero cy’imyaka 20 utahise umenyekana umwirondoro, yasanzwe yapfuye mu kidendezi cy’amashyuza giherereye mu Kagari ka Mashyuza, Umurenge wa Nyakabuye mu Karere ka Rusizi, aho bamwe bakeka ko yapfuye ubwo yogaga, abandi bakabishidikanyaho.

Umurambo w’uyu musore wabonetse mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, tariki 23 Ugushyingo 2024, ubwo abaturage banyuze kuri aya mashyuza bakabona umurambo ureremba hejuru bagahita bamenyesha ubuyobozi.

Icyakora bamwe mu baturage bavuga ko uko babibonye uyu murambo bashidikanya ko yaba yishwe n’amashyuza, bagakeka ko yaba yapfuye urundi rupfu rutari ukurohama.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Bonaventure Twizere Karekezi yahamirije RADIOTV10 aya makuru, anavuga ko kugeza ubu hagikorwa iperereza ngo hamenyekane imyirondoro ya nyakwigendera n’icyamuhitanye.

SP Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko uyu murambo w’umusore uri mu kigero cy’imyaka 20 wagaragaye ahagana saa kumi n’ebyiri za mu gitondo.

Yagize ati “Bigaragara ko yaguyemo mu gihe yarimo ayoga, ntabwo imyirondoro ye iramenyekana. Umurambo wajyanywe ku Bitaro bya Mibirizi mu gihe iperereza rigikomeje.”

Mu bihe bitandukanye ubuyobozi bukunze kuburira abaturage bajya koga mu mashyuza ko bagomba kwitwararika kugira ngo hatagira abahasiga ubuzima.

Abaturage bawiye RADIOTV10 ko no mu mezi abiri ashize na bwo aha ku mashyuza hasanzwe umurambo byiyongeraho ko no muri  Nyakanga 2022 ubwo umusaza n’umukecuru bapfiraga mu cyobo cyari cyarakamyemo amashyuza bari kwasa inkwi bazize gaze bivugwa ko yabafatiyemo bakabura umwuka.

Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

sixteen + 17 =

Previous Post

Umunyarwenya ufitanye isano n’u Rwanda n’u Burundi agiye kuhataramira

Next Post

Hatahuwe ahari ububiko bwa magendu yavanywe muri Congo yinjizwa mu Rwanda binyuranyije n’amategeko

Related Posts

Kuki Congo yazanye abandi bacancuro inakomeje kuzana drones n’ibifaru?-Havutse impungenge ku masezerano

Kuki Congo yazanye abandi bacancuro inakomeje kuzana drones n’ibifaru?-Havutse impungenge ku masezerano

by radiotv10
08/07/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe atangaza ko nubwo u Rwanda rufite icyizere ku Masezerano y’Amahoro ruherutse gusinyana na DRC...

Basobanuye ahavuye igitekerezo cyo guha izina ‘Shimwa Paul’ Umudugudu wabo

Basobanuye ahavuye igitekerezo cyo guha izina ‘Shimwa Paul’ Umudugudu wabo

by radiotv10
08/07/2025
0

Abatujwe mu Mudugudu w’Icyitegererezo bise ‘Shimwa Paul’ uherereye mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, bavuga ko ibikorwa by’iterambere...

Annette Murava umugore wa ‘Bishop Gafaranga’ yagaragarije agahinda ku Rukiko

Annette Murava umugore wa ‘Bishop Gafaranga’ yagaragarije agahinda ku Rukiko

by radiotv10
07/07/2025
1

Annette Murava, umugore wa Zacharie Habiyaremye wamenyekanye nka ‘Bishop Gafaranga’, yaje ku Rukiko rwakiriye ubujurire bw’uyu mugabo ku cyemezo cyo...

Eng.- Rwanda asked the U.S. to step up efforts in monitoring the implementation of the Peace Agreement with the DRC

Eng.- Rwanda asked the U.S. to step up efforts in monitoring the implementation of the Peace Agreement with the DRC

by radiotv10
07/07/2025
0

The Government of Rwanda has called on the United States to ensure strict enforcement of the recently signed peace agreement...

Abarenga 20 bafatiwe ahakunze kuvugwaho ibikorwa bitemewe birimo uburaya muri Kigali

Abarenga 20 bafatiwe ahakunze kuvugwaho ibikorwa bitemewe birimo uburaya muri Kigali

by radiotv10
07/07/2025
0

Abantu 22 bafatiwe ahazwi nka Sodoma mu Murenge wa Gikondo mu Karere ka Kicukiro mu gihe cy’iminsi ibiri, bakekwaho ibikorwa...

IZIHERUKA

From basic to bold: Simple steps to elevate your dressing game
IMYIDAGADURO

From basic to bold: Simple steps to elevate your dressing game

by radiotv10
08/07/2025
0

Kuki Congo yazanye abandi bacancuro inakomeje kuzana drones n’ibifaru?-Havutse impungenge ku masezerano

Kuki Congo yazanye abandi bacancuro inakomeje kuzana drones n’ibifaru?-Havutse impungenge ku masezerano

08/07/2025
Basobanuye ahavuye igitekerezo cyo guha izina ‘Shimwa Paul’ Umudugudu wabo

Basobanuye ahavuye igitekerezo cyo guha izina ‘Shimwa Paul’ Umudugudu wabo

08/07/2025
Igisirikare cya Congo n’icya Uganda bikomeje guhiga bukware ibyihebe by’umutwe wazengereje abaturage

Igisirikare cya Congo n’icya Uganda bikomeje guhiga bukware ibyihebe by’umutwe wazengereje abaturage

07/07/2025
APR FC yamanuye rutahizamu wari umaze iminsi ategerejwe wanakinnye i Burayi

APR FC yamanuye rutahizamu wari umaze iminsi ategerejwe wanakinnye i Burayi

07/07/2025
Annette Murava umugore wa ‘Bishop Gafaranga’ yagaragarije agahinda ku Rukiko

Annette Murava umugore wa ‘Bishop Gafaranga’ yagaragarije agahinda ku Rukiko

07/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Hatahuwe ahari ububiko bwa magendu yavanywe muri Congo yinjizwa mu Rwanda binyuranyije n’amategeko

Hatahuwe ahari ububiko bwa magendu yavanywe muri Congo yinjizwa mu Rwanda binyuranyije n'amategeko

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

From basic to bold: Simple steps to elevate your dressing game

Kuki Congo yazanye abandi bacancuro inakomeje kuzana drones n’ibifaru?-Havutse impungenge ku masezerano

Basobanuye ahavuye igitekerezo cyo guha izina ‘Shimwa Paul’ Umudugudu wabo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.