Friday, April 10, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Rusizi: Hatangajwe igikekwa nyuma yo gusanga mu mashyuza umurambo w’umusore ukiri muto

radiotv10by radiotv10
23/11/2024
in MU RWANDA
0
Rusizi: Hatangajwe igikekwa nyuma yo gusanga mu mashyuza umurambo w’umusore ukiri muto
Share on FacebookShare on Twitter

Umusore uri mu kigero cy’imyaka 20 utahise umenyekana umwirondoro, yasanzwe yapfuye mu kidendezi cy’amashyuza giherereye mu Kagari ka Mashyuza, Umurenge wa Nyakabuye mu Karere ka Rusizi, aho bamwe bakeka ko yapfuye ubwo yogaga, abandi bakabishidikanyaho.

Umurambo w’uyu musore wabonetse mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, tariki 23 Ugushyingo 2024, ubwo abaturage banyuze kuri aya mashyuza bakabona umurambo ureremba hejuru bagahita bamenyesha ubuyobozi.

Icyakora bamwe mu baturage bavuga ko uko babibonye uyu murambo bashidikanya ko yaba yishwe n’amashyuza, bagakeka ko yaba yapfuye urundi rupfu rutari ukurohama.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Bonaventure Twizere Karekezi yahamirije RADIOTV10 aya makuru, anavuga ko kugeza ubu hagikorwa iperereza ngo hamenyekane imyirondoro ya nyakwigendera n’icyamuhitanye.

SP Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko uyu murambo w’umusore uri mu kigero cy’imyaka 20 wagaragaye ahagana saa kumi n’ebyiri za mu gitondo.

Yagize ati “Bigaragara ko yaguyemo mu gihe yarimo ayoga, ntabwo imyirondoro ye iramenyekana. Umurambo wajyanywe ku Bitaro bya Mibirizi mu gihe iperereza rigikomeje.”

Mu bihe bitandukanye ubuyobozi bukunze kuburira abaturage bajya koga mu mashyuza ko bagomba kwitwararika kugira ngo hatagira abahasiga ubuzima.

Abaturage bawiye RADIOTV10 ko no mu mezi abiri ashize na bwo aha ku mashyuza hasanzwe umurambo byiyongeraho ko no muri  Nyakanga 2022 ubwo umusaza n’umukecuru bapfiraga mu cyobo cyari cyarakamyemo amashyuza bari kwasa inkwi bazize gaze bivugwa ko yabafatiyemo bakabura umwuka.

Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × two =

Previous Post

Umunyarwenya ufitanye isano n’u Rwanda n’u Burundi agiye kuhataramira

Next Post

Hatahuwe ahari ububiko bwa magendu yavanywe muri Congo yinjizwa mu Rwanda binyuranyije n’amategeko

Related Posts

Umuco bise ‘Kuzitura’ wadukanywe n’abagore bamwe i Rutsiro ntuvugwaho rumwe

Umuco bise ‘Kuzitura’ wadukanywe n’abagore bamwe i Rutsiro ntuvugwaho rumwe

by radiotv10
10/04/2026
0

Abatuye mu isantere ya Shuni iherereye mu Murenge wa Kivumu mu Karere ka Rutsiro, binubira umuco wo 'kuzitura', bavuga ko...

Toronto muri Canada yemeje tariki 07 Mata nk’Umunsi Mpuzamahanga wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Toronto muri Canada yemeje tariki 07 Mata nk’Umunsi Mpuzamahanga wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

by radiotv10
10/04/2026
0

Umuyobozi w’Umujyi wa Toronto muri Canada yatangaje ku mugaragaro ko tariki 07 Mata ari umunsi mpuzamahanga wo Kwibuka Jenoside yakewe...

Huye: Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 basaba gusanirwa inzu zabo zishaje

Huye: Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 basaba gusanirwa inzu zabo zishaje

by radiotv10
10/04/2026
0

Mu gihe u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bamwe mu barokotse Jenoside batuye mu...

AMAKURU MASHYA: Perezida Kagame yazamuye mu ntera Abapolisi barimo abahawe irya CP

AMAKURU MASHYA: Perezida Kagame yazamuye mu ntera Abapolisi barimo abahawe irya CP

by radiotv10
09/04/2026
0

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yazamuye mu ntera abofisiye muri Polisi y’u Rwanda, barimo batanu bahawe ipeti rya Commissioner of...

Icyo basaba  nyuma yuko ishuri baturiye rikomeje kubateza umwanda ukabije

Icyo basaba nyuma yuko ishuri baturiye rikomeje kubateza umwanda ukabije

by radiotv10
09/04/2026
0

Abaturage bo mu Murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana, baturanye n’ishuri ry'Urwunge rw'Amashuri (GS) Sovu, bavuga ko babangamiwe n’umwanda...

IZIHERUKA

Umuco bise ‘Kuzitura’ wadukanywe n’abagore bamwe i Rutsiro ntuvugwaho rumwe
MU RWANDA

Umuco bise ‘Kuzitura’ wadukanywe n’abagore bamwe i Rutsiro ntuvugwaho rumwe

by radiotv10
10/04/2026
0

Toronto muri Canada yemeje tariki 07 Mata nk’Umunsi Mpuzamahanga wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Toronto muri Canada yemeje tariki 07 Mata nk’Umunsi Mpuzamahanga wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

10/04/2026
Huye: Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 basaba gusanirwa inzu zabo zishaje

Huye: Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 basaba gusanirwa inzu zabo zishaje

10/04/2026
Umuhanzi wakanyujijeho mu Rwanda Neg G yasuwe n’uwo bivugwa ko nawe ari umuhanzi apfira iwe

Umuhanzi wakanyujijeho mu Rwanda Neg G yasuwe n’uwo bivugwa ko nawe ari umuhanzi apfira iwe

09/04/2026
Mayor wa New York yizihije iminsi 100 ku buyobozi akora urugendo n’amaguru agenda asuhuzanya n’abaturage

Mayor wa New York yizihije iminsi 100 ku buyobozi akora urugendo n’amaguru agenda asuhuzanya n’abaturage

09/04/2026
Ibyamenyekanye ku cyaha cyo kwangiza ikintu cy’undi kiri mu bishinjwa umunyamakuru DC Clément wafunzwe

Hatangajwe ibyagaragajwe n’iperereza ry’ibanze ku munyamakuru DC Clement

09/04/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Hatahuwe ahari ububiko bwa magendu yavanywe muri Congo yinjizwa mu Rwanda binyuranyije n’amategeko

Hatahuwe ahari ububiko bwa magendu yavanywe muri Congo yinjizwa mu Rwanda binyuranyije n'amategeko

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umuco bise ‘Kuzitura’ wadukanywe n’abagore bamwe i Rutsiro ntuvugwaho rumwe

Toronto muri Canada yemeje tariki 07 Mata nk’Umunsi Mpuzamahanga wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Huye: Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 basaba gusanirwa inzu zabo zishaje

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.