Nteziryimana Alfred w’imyaka 70 wari utuye mu mudugudu wa Rwahi mu kagari ka Gatsiro mu murenge wa Gihundwe yasanzwe mu cyumba cye amanitse mu mugozi bikekwa ko yiyahuye nyuma y’ibaruwa yandikiwe n’umuhungu we ku munsi wabanje amusaba kureka gutereta abana bato nyuma y’uko umugore we yitabye imana yakwishumbusha undi abana be bakamwirukana bigatuma uyu musaza aba wenyine.
Urupfu rwa Nteziryimana rwamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa 7 Ugushyingo 2025 ubwo umuvandimwe we babanaga mu nzu yagiye kumubyutsa agasanga urugi rw’icyumba cye rukingiyemo imbere yahengereza akabona asa n’uhagaze bigatuma atabaza bakica urugi bagasanga amanitse mu mugozi yapfuye.
Abari mu kigero cya nyakwigendera batuye muri aka gace bavuga ko kwiyahura kwe kwaba kwatewe no kuba nyuma yo gupfusha umugorewe yaraje gushaka undi ariko abana be bakamwirukana bigatuma uyu musaza abaho yifuza umugore.
Ntivunwa Bercard ati “Nta kindi kindi, Ruferedi yarapfakaye. Azanye undi mugore abana be baramwirukana. Wabonaga ko ari umuntu wabaga ushaka gukurikira abagore kuko yagendanaga ipfa. Urumva ko hari uburenganzira yari yarabujijwe”.
Mukashema Beatrice nawe ati “N’ubwo yari afite iyo myaka yari akomeye. Yengeraga abaturage ibitoki bakamuha amafaranga, ariko nyine akagira ikibazo cyo gushaka umugore. Nawe uriyizi uri umugabo, kwihangana k’umugabo ni ibintu bitoroshye. Yari yashatse undi mugore abana baramwirukana ku buryo yahuraga n’umugore akumva amushaka, akaba yagusumira abishaka nawe ukitaza nyine”.
Uko gushaka abagore bivugwa ko byakomeje kwiyongera akagera aho ku munsi w’ejo abipfa n’umuhungu we wamuhanuraga amubwira ko bitamukwiye ku myaka ye bikagera aho yamwandikiye ibaruwa ku mugoroba imwihanangiriza ndeste bamwe bagakeka ko yiyahuye nyuma yo kuyisoma.
Umuhungu we witwa Habanabakize Gerard ati “Ejo hari imyitwarire yari yagaragaje itari myiza, ari kumwe n’utwana dutoya atubwira amagambo nkayo asaba ko yamubera umugore, njyewe mubwira ko iyo myitwarire idahwitse ndanamwiyama cyane bikomeye , ariko kubera ko atumvaga neza namwandikiye ibaruwa musaba ko agomba guhindura imyitwarire”.
Habanabakize akomeza avuga ko icyatumye umugore wa kabiri uyu musaza yari yashatse bamwirukana mu rugo atari ukwanga ko ise agira umugore, ko ahubwo ari ingeso mbi z’uwo mugore bivugwa ko yagenzwaga n’imitungo.
Ati “Umugore yazanye babanye hafi umwaka, ariko biza kugaragara ko uwo mugore ari ibandi rishaka kumusahura imitungo, rimwe na rimwe rikamwiba amatungo riyajyana iwabo, imyaka akayisarura iri mu murima ahereza bene wabo bakayijyana, biba ngombwa rero ko umuryango wemeza ko agomba kugenda”.
Bivugwa ko uyu musaza yari amaze iminsi aca amarenga ko agiye kwitaba imana aho yasezeraga ku bantu bakagira ngo ni urwenya, ari nabyo umunyamabanga nshingwa bikorwa w’umurenge wa Gihundwe Iyakaremye Jean Pierre ahera ho avuga ko iyo abamuri hafi baza gushingira kuri ibyo bimenyetso bakamwitaho bitari kugera ku kwiyahura.
Gitifu agira ati “Yiyahuje umugozi, ikiziriko. Twanasanze mo urwego mu cyumba cye yakoresheje amanika umugozi hejuru. Umusaza yari amaze iminsi abivuga abantu bakagira ngo ni blague avuga ko aziyahura cyangwa ko azajya mu Kivu,, utwo tumyenyetso tw’umuntu wihebye , abantu bagiye baduheraho bakamuba hafi bakamugira inama bakamwereka ko ubuzima ari bwiza kandi bugikomeza, abantu biyahura bagabanuka”.
Nyuma y’uko polisi ndeste n’urwego rw’ubugenzacyaha bahageze bagakora iperereza ry’ibanze, umurambo w’uyu musaza wahise ujyanwa mu bitaro bya Gihundwe mu gihe umuryango ukiri gutegura gushyingura.

Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10









