Umugore w’umugabo wo mu Murenge wa Kamembe mu Karere ka Rusizi uherutse kwitaba Imana yiyahuye, yanze ko bamushyingura hataraboneka akagozi yimanitsemo ngo bakamushyingurane ngo kuko ari ko bisanzwe bigenda.
Umugabo witwa Ngarambe Janvier yitabye Imana ku wa Kabiri w’iki Cyumweru tariki 17 Gisurasi ubwo umugore we yatahaga agasanga umugabo we yapfuye yimanitse mu mugozi.
Umurambo wa nyakwigendera icyo gihe wahise ujyanwa mu Bitaro bya Gihundwe kugira ngo ukorerwe isuzuma rya nyuma, wagombaga gushyingurwa kuir uyu wa Gatanu tariki 20 Gicurasi 2022.
Ubwo abagize umuryango wa nyakwigendera, inshuti n’abaturanyi berecyeze ku Irimbi rya Gihundwe ahazwi nko ku Gaturika ngo bashyingure nyakwigendera, babuze akagozi kasanzwe kamanitsemo nyakwigendera ubwo basangaga yapfuye.
Umwe mu bari muri uyu muhango, yabwiye RADIOTV10 ko umugore wa nyakwigendera yahise ahagarika umuhango wo gushyingura, avuga ko badashobora kumushyingura ako kagozi katabonetse ngo bakamushyingurane.
Muri aka gace k’Iburengerazuba, basanzwe bafite umuco ko iyo umuntu yapfuye yiyahuye, bamushyingurana n’icyo yakoresheje mu kwiyahura nk’umugozi yaba yimanitsemo.
UPDATE: Byageze ashyingurwa n’umugore wa kabiri
Nyuma y’uko abari bagiye ku irimbi bamazeyo amasaha abiri, umugore mukuru wa nyakwigendera yanze ko bamushyingura hatabonetse ako kagozi, umugore muto wa nyakwigendera we yemeye ko bamushyingura.
Umugore muto amaze kubyemera, abari baje muri uyu muhango bahise bakomeza ibikorwa byo gushyingura nyakwigendera ariko umugore mukuru we yakomeje gutsemba.
Abo mu muryango wa nyakwigendera bakomeje kwinginga umugore mukuru, aranga, bagera aho basaba umugore muto ko abaha ubwo burenganzira, ari na bwo bahise bafata icyemezo cyo kumushyingura.
Sitio NDOLI
RADIOTV10/Rusizi