Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin yatangaje ko yishimiye ubushake bwa Leta ya Afurika y’Epfo n’ibindi Bihugu bafatanyije, bwo kumwunga na Ukraine bamaze igihe barwana.
Perezida Cyril Ramaphosa wa Afurika y’epfo ku wa Kabiri yavuze ko we n’abandi bakuru b’Ibihugu bya Zambia, Uganda, Kenya n’ibindi, bumvikanye ko muri uku kwa Gatandatu bajya mu Burusiya na Ukraine, ku mugambi wo guhuza u Burusiya na Ukraine bagahagarika intambara bamazemo umwaka.
Perezida Putin ngo yishimiye icyo gitekerezo ndetse mu kiganiro kuri telephone yagiranye na Ramaphosa, yamwizeje ko afite ubushake bwo kuzitabira no kubahiriza ibyo biganiro.
Putin atangaje ibi mu gihe mu minsi ishize, yohereje Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Igihugu cye, Sergei Lavrov agiriye uruzinduko mu Bihugu binyuranye ku Mugabane wa Afurika, birimo n’u Burundi.
Ibihugu by’ibihangange nka Leta Zunze Ubumwe za America ndetse n’ibindi byo mu Burayi biri mu byakunze gutegeka Putin guhagarika iyi ntambara yashoje muri Ukraine, ariko na we ntahweme kubyereka ko igitugu bumushyiraho kitakora dore ko anabishinja kuba ari byo biri kurwana iyi ntambara ahanganyemo na Ukraine.
Eugenie NYIRANSABIMANA
RADIOTV10