Rutahizamu wa Police FC n’Ikipe y’Igihugu Amavubi, Byiringiro Lague yishimiye kwakira umugore we n’abana be bavuye muri Sweden aho bari baramusanzeyo ku mpamvu z’akazi k’ikipe yakiniraga muri iki Gihugu.
Abinyujije mu mashusho n’amafoto Byiringiro Lague yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa Instagram, yagaragaje ari kwakira umugore we Uwase Kelia ku Kibuga cy’Indege cya Kigali i Kanombe, bombi bagaragaza akanyamuneza.
Muri aya mashusho n’amafoto bigaragaza ibyishimo by’aba bombi, harimo n’abana babo babiri, bazanye n’umugore wa Lague aho bari kumwe muri Sweden.
Byiringiro Lague n’umugore we Uwase Kelia basanzwe bafitanye abana babiri, barimo imfura yabo bibarutse muri 2022, ndetse n’ubuheta bwabo bibarukiye muri Sweden mu mpera z’umwaka ushize wa 2024.
Uwase Kelia, umugore wa Byiringiro Lague, yari yaramusanze muri Sweden kubanayo, aho uyu mukinnyi yakiniraga ikipe ya Sandvikens IF batandukanye mu ntangiro z’uyu mwaka.
Lague yari yerecyeje muri iyi kipe ikina mu cyiciro cya kabiri mu ntangiro za 2023, aho yari yasinye amasezerano y’imyaka ine, ariko aza guseswa mu ntangiro z’uyu mwaka, ku bwumvikane bw’impande zombi, aho yahise agaruka mu Rwanda agahita asinyira ikipe ya Police FC akinira ubu.

RADIOTV10