Tuesday, October 28, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Rutahizamu uherutse kubura igihembo kiruta ibindi bikazamura impaka ubu ari kumwenyura

radiotv10by radiotv10
18/12/2024
in FOOTBALL, SIPORO
0
Rutahizamu uherutse kubura igihembo kiruta ibindi bikazamura impaka ubu ari kumwenyura
Share on FacebookShare on Twitter

Umunya Brazil Vinícius José Paixão de Oliveira Júnior, ukinira ikipe ya Real Madrid yo muri Espagne, yegukanye igihembo cya FIFA cy’umukinnyi mwiza w’umwaka wa 2024 (FIFA The Best Men’s Player of The Year 2024 Award) nyuma yuko atagize amahirwe yo gutwara icya Ballon d’Or byavugwaga ko yari agikwiye.

Ni mu muhango wabereye i Doha muri Qatar mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Ukuboza 2024 nyuma yuko byari byabanje gutangazwa n’ikinyamakuru ‘Globo’ cyo muri Brazil, binyuze ku munyamakuru wacyo Cahe Mota ko Vinícius Júnior ari bwegukane iki gihembo.

Iki gihembo yagihawe nyuma y’amezi abiri, abuze igihembo cy’umukinnyi mwiza ku isi “Ballon d’Or 2024”, benshi bemezaga ko ari we wari bugitware, ariko kigahabwa Umunya-Espagne Rodrigo “Rodri” Hernández Cascante, ibintu bitashimishije ikipe ya Vinícius Júnior, Real Madrid, aho iyi kipe yavuze ko ibi ari agasuzuguro ndetse ibuza buri muntu wese wabo kwitabira ibirori bya Ballon d’Or byabereye i Paris mu Bufaransa, mu kwezi k’Ukwakira 2024.

Vinícius Júnior yatwaye iki gihembo cya FIFA cy’umukinnyi mwiza w’umwaka wa 2024, nyuma yuko mu mwaka w’imikino wa 2023-2024 yafashije ikipe ye ya Real Madrid kwegukana igikombe cya Shampiyona ya Espagne ‘La Liga’ ndetse n’igikombe cya UEFA Champions League.

Iki gihembo cyatanzwe hagendewe ku buryo umukinnyi yitwaye hagati ya tariki 21 Kanama 2023 na tariki 10 Kanama 2024.

Vinícius Júnior ukinira Real Madrid n’ikipe y’Igihugu ya Brazil, watowe cyane n’abafana, yatwaye iki gihembo cya FIFA cy’umukinnyi mwiza w’umwaka wa 2024, yari ahanganiye na Jude Bellingham, Dani Carvajal, Federico Valverde, bose na bo bakinira Real Madrid.

Yari ahanganye kandi na Erling Haaland wa Manchester City, Toni Kroos wasezeye umupira ariko wakiniraga Real Madrid, Kylian Mbappé wakiniraga PSG, ubu akaba ari muri Real Madrid, akaba anakinira Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa, Florian Wirtz wa Bayer Leverkusen, Lamine Yamal wa FC Barcelone, Kabuhariwe Lionel Messi wa Inter Miami, ndetse na Rodrigo “Rodri” Hernández Cascante wa Manchester.

Mu bindi bihembo bya FIFA byatanzwe, harimo icy’umukinnyi mwiza mu bagore, cyegukanwe n’Umunya-Espagne Aitana Bonmati, ukinira ikipe ya Barcelone y’abagore, wagitwaye ku nshuro ya kabiri yikurikiranya, hakaza igihembo cy’umutoza mwiza mu bagabo cyatwawe n’Umutaliyani Carlo Ancelotti utoza Real Madrid, naho igihembo cy’umutoza mwiza mu bagore cyatwawe n’Umwongereza Emma Carol Hayes, wahoze atoza Chelsea y’abogore, ubu akaba atoza ikipe y’Igihugu y’abagore ya Leta Zunze Ubumwe za America.

Igihembo cy’umunyezamu mwiza mu bagabo cyatwawe n’Umunya-Argentine Emiliano Martinez, ukinira Aston Villa, naho icy’umunyezamu mwiza mu bagore cyatwawe n’Umunyamerikakazi Alyssa Michele Naeher, ukinira ikipe y’abagore ya Chicago Red Stars n’ikipe y’Igihugu y’abagore ya Leta Zunze Ubumwe za America.

Hanatanzwe kandi n’igihembo cya FIFA cy’uwatsinze igitego cyiza cyane muri 2024 (FIFA Puscas Award 2024) cyahawe Umunya=Argentine ‘Alejandro Garnacho’ bitewe n’igitego yatsinze mu mukino ikipe ye ya Manchester United yanyagiragamo Everton ibitego 3-0 ku itariki ya 26 Ugushyingo 2023.

Naho ikipe nziza ya FIFA y’umwaka wa 2024 (FIFA The Best XI 2024) igizwe n’Umunyezamu Emiliano Martinez, ba Myugariro bane nka Dani Carvajal, Antonio Rudiger, Rúben Dias na William Saliba, hakaza abakina hagati mu kibuga nka Rodrigo “Rodri” Hernández Cascante, Toni Kroos na Jude Bellingham ndetse n’abakina bataka nka Lamine Yamal, Erling Haaland ndetse na Vinícius Júnior, wanegukanye igihembo nyamukuru cya FIFA cy’umukinnyi mwiza w’umwaka wa 2024.

Cedrick KEZA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

9 + ten =

Previous Post

Uko byagenze ngo Umuyobozi w’Ishuri ry’i Nyagatare akekweho uruhare mu kwica umuntu

Next Post

Umuhuza mu by’u Rwanda na Congo arohereza intumwa yihariye i Kigali

Related Posts

Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda ari mu bahawe inshingano muri FERWAFA

Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda ari mu bahawe inshingano muri FERWAFA

by radiotv10
25/10/2025
0

Umunyamakurukazi Clarisse Uwimana uzwi mu biganiro bya siporo mu Rwanda, ari mu bahawe inshingano mu bagize za Komisiyo z’Ishyirahamwe ry’Umupira...

Umuti uzarandura ikibazo cy’imisifurire kiri mu bizambya ruhago nyarwanda uri mu nzira

Umuti uzarandura ikibazo cy’imisifurire kiri mu bizambya ruhago nyarwanda uri mu nzira

by radiotv10
24/10/2025
0

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje ko riri mu biganiro na FIFA kugira ngo shampiyona yo mu Rwanda itangire...

Mukura yanditse yerura ko itishimiye imisifurire mu mukino wayo na APR

Hatangajwe ibyemezo byafatiwe abasifuzi bayoboye imikino yazamuye impaka irimo uwa APR na Mukura

by radiotv10
23/10/2025
0

Komisiyo ishinzwe imisifurire mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) yatangaje ibyemezo bishya bifitanye isano n’imikino ibiri ya Shampiyona iheruka...

Ibivugwa nyuma yuko hagiye hanze amajwi ya Perezida wa Rayon

Ibivugwa nyuma yuko hagiye hanze amajwi ya Perezida wa Rayon

by radiotv10
22/10/2025
0

Rugema Jocyline bakunze kwita 'Mado' yeguye ku mwanya w’ubunyamabanga muri Fan Base ya Rayon Sports FC, urwego ruhurije hamwe za...

Kigali igiye kwakira ibindi birori by’umukino w’amagare nyuma ya UCI Road World Championships

Kigali igiye kwakira ibindi birori by’umukino w’amagare nyuma ya UCI Road World Championships

by radiotv10
22/10/2025
0

Nyuma yuko Umujyi wa Kigali wakiriye Shampiyona y’Isi y’Amagare, uyu Murwa Mukuru w’u Rwanda ugiye no kwakira ibirori byo guhemba...

IZIHERUKA

Hasobanuwe iby’amasasu yarashwe ku Igororero rimwe mu Rwanda
MU RWANDA

Hasobanuwe iby’amasasu yarashwe ku Igororero rimwe mu Rwanda

by radiotv10
27/10/2025
0

Umuburo wihutirwa ureba umuntu wese wanyoye iyi Jus n’iki kinyobwa mu Rwanda

Eng.-Rwanda Police responds to claims of fraud linked to banned ‘Salama Juice’

27/10/2025
Rusizi: Umuturage yubakiye mugenzi we warokotse jenoside inzu ya miliyoni 8Frw

Rusizi: Umuturage yubakiye mugenzi we warokotse jenoside inzu ya miliyoni 8Frw

27/10/2025
BREAKING: Byahinduye isura muri Cameroon nyuma yo gutangaza ko Paul Bia w’imyaka 92 yatsinze amatora 

BREAKING: Byahinduye isura muri Cameroon nyuma yo gutangaza ko Paul Bia w’imyaka 92 yatsinze amatora 

27/10/2025
Icyo Polisi y’u Rwanda ku byagaragajwe ko hari abashobora gukora amanyanga kuri ‘Jus’ yaciwe

Icyo Polisi y’u Rwanda ku byagaragajwe ko hari abashobora gukora amanyanga kuri ‘Jus’ yaciwe

27/10/2025
Ibura rikabije ry’ibikomoka kuri Peteroli mu Gihugu kimwe ryatumye gifata icyemezo gikomeye

Ibura rikabije ry’ibikomoka kuri Peteroli mu Gihugu kimwe ryatumye gifata icyemezo gikomeye

27/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ibirambuye ku ngingo yafashe amasaha icyenda yahagaritse bitunguranye inama ya Perezida Kagame na Tshisekedi

Umuhuza mu by’u Rwanda na Congo arohereza intumwa yihariye i Kigali

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hasobanuwe iby’amasasu yarashwe ku Igororero rimwe mu Rwanda

Eng.-Rwanda Police responds to claims of fraud linked to banned ‘Salama Juice’

Rusizi: Umuturage yubakiye mugenzi we warokotse jenoside inzu ya miliyoni 8Frw

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.