Joackim Ojera wigeze gukinira Rayon Sports akanaha ibyishimo abakunzi b’iyi kipe, yagarutse mu Rwanda, aho ubu ari umukinnyi wa Police FC izasohokera u Rwanda muri CAF Confederation Cup.
Police FC yitegura kuzasohokera u Rwanda, ikomeje kwiyubaka, aho ubu yamaze kugarura mu Rwanda rutahizamu w’Umunya-Uganda, Joackim Ojera wari wavuye muri Rayon aguzwe na Al Mokawloon Al Arab SC yo mu Misiri.
Uyu musore ukina asatira aca ku ruhande, yakiniye Rayon Sports kuva mu mikino yo kwishyura ya Shampiyona y’umwaka wa 2022-2023, akaza kuyisohokamo mu ntangiriro z’uyu mwaka aguzwe ibihumbi 20 USD.
Iyi kipe ya Al Mokawloon Al Arab SC yo mu Misiri na yo bari batandukanye, aho yari amaze iminsi ari iwabo muri Uganda, ari na ho yavuye aza gusinyira Police FC.
Biravugwa ko Police FC yaguze Ojera ibihumbi 30 USD ndetse akaba yaraye anageze mu Rwanda, aho hatagize igihinduka agomba gutangira imyitozo na bagenzi be kuri uyu wa Mbere kuri Kigali Pele Stadium dore ko ari na bwo Police FC itangira imyitozo yitegura imikino mpuzahanga izitabira.
Ojera asinyiye Police FC yiyongera kuri rutahizamu w’Umunya-Nigeri Ani Elijah wakiniraga Bugesera FC, we watanzweho miliyoni 40 Frw.
Police FC izasohokera u Rwanda muri CAF Confederation Cup nyuma yo kwegukana igikombe cy’Amahoro, yatwaye itsinze 2-0 Bugesera FC ku mukino wa nyuma.
Jean Claude KANYIZO
RADIOTV10