Tuesday, January 27, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO

Rwabugiri Umar uheruka gutandukana na APR FC yasinye muri Police FC (Amateka ye muri ruhago)

radiotv10by radiotv10
19/10/2021
in SIPORO
0
Rwabugiri Umar uheruka gutandukana na APR FC yasinye muri Police FC (Amateka ye muri ruhago)
Share on FacebookShare on Twitter

Rwabugiri Umar Ndayisenga wari umunyezamu wa APR FC kuva mu 2019 bakaza gutandukana mbere y’uko batangira umwaka w’imikino 2021-2022, yasinye amasezerano y’umwaka umwe muri Police FC.

Rwabugiri Ndayisenga w’imyaka 26 yari amaze iminsi akorera imyitozo muri Police FC anayikinira mu mikino ya gicuti. Nyuma y’uko babonye ko yabafasha mu marushanwa bazakina mu mwaka w’imikino 2021-2022 bahita bamuha amasezerano.

Rwabugiri yavuze ku kunganya na Gicumbi ndetse n'intego APR FC ifite ihura  na Gasogi United – APR FC

Rwabugiri Umar uheruka gutandukana na APR FC yasinye muri Police FC

Rwabugiri yageze muri Police FC  nyuma y’uko byavuzwe ko amakipe nka Mukura Victory Sport, Kiyovu SC na AS Kigali bagiranye ibiganiro ariko ntibihite bikunda. Kiyovu SC niyo yari ifite amahirwe yo kumusinyisha nyuma y’uko ibye na Rayon Sports byari bimaze kwanga bapfa umubare w’amafaranga bashakaga kumugura. Rayon Sports yamuhaga miliyoni umunani mu gihe cy’imyaka ibiri (8,000,000 FRW).

Rwabugiri wakuriye mu ishuri ry’umupira w’amaguru rya APR FC kuva mu 2009 nyuma y’uko yari yatoranyijwe mu bana bari bafite impano mu 2008.

Kuva mu 2009 kugeza mu 2012 nibwo yari muri APR Football Academy kuko n’ubundi yabaga ari gahunda imara imyaka itatu. Nyuma mu 2014 ni bwo yaje kuzamurwa mu bakinnyi barindwi (7) bari bagiriwe icyizere cyo kuba bajyanwa mu ikipe nkuru ya APR FC.

Rwabugiri Omar mu muryango winjira muri Kiyovu Sports | UMUSEKE

Rwabugiri Umar Ndayisenga ni umunyezamu w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda unaheruka muri TOTAL CHAN 2020

Mu mwaka we wa mbere ntabwo yagize amahirwe yo kubona umwanya wo kubanza mu kibuga cyangwa kubona umwanya uhagije wo gukina bitewe nuko abanyezamu APR FC yari ifite bamurutaga yewe banamazemo igihe kumurusha ku buryo byari bigoranye cyane ko yakwizerwa n’abatoza.

Muri icyo gihe cya 2014, Rwabugiri yaje kugorwa n’ikibazo cy’imvune aza kubagwa, nyuma yo gukira yahise afata inzira agana mu karere ka Musanze ahari ikipe ya Musanze FC (2015-2017) mbere yo kuyivamo akagana muri Mukura Victory Sport asinyamo amasezerano y’imyaka ibiri (2017-2018, 2018-2019), kuri ubu akaba amaze kuyikinira ibiri agahita asoza amasezerano (2017-2019).

Umunyezamu Rwabugiri Omar wahoze muri APR FC agiye gusinyira ikipe ikomeye  - Teradig News

Rwabugiri Umar muri APR FC ku nshuro ye ya kabiri

Mu mwaka wa mbere yafatanyije na Mukura VS gutwara igikombe cy’Amahoro 2018 banagerana mu ijonjora rya gatatu ry’imikino Nyafurika y’amakipe yatwaye ibikombe by’ibihugu (Total CAF Confederation Cup 2018-2019).

Mu 2019, Rwabugiri Omar yagarutse muri APR FC kuko yayibayemo imyaka itandatu (2008-2014) akaba yarayivuyemo nyuma y’uko umwaka w’imikino 2020-2021 wari urangiye.

 

 

 

 

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one + 16 =

Previous Post

Iranzi Jean Claude na Sekamana Maxime basinye amasezerano mashya muri Rayon Sports

Next Post

KIGALI: Gutura aharenze ubushobozi bwite, intandaro yo kwangiza ibidukikije

Related Posts

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

by radiotv10
26/01/2026
0

Rutahizamu w’Umunya-Mali, Adama Bagayogo, uheruka gutandukana n’ikipe ya Rayon Sports, yerekeje mu ikipe ya AS Kigali, aho yasinye amasezerano y’amezi...

Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

by radiotv10
25/01/2026
0

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Handball yerekeje amaso ku gikombe kiswe 'President Cup' mu mikino y'Igikombe cya Afurika, itangira itsinda...

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

by radiotv10
23/01/2026
0

Rayon Sports yatangaje ko yatandukanye na rutahizamu w’Umunya-Mali, Adama Bagayogo, wari umwe mu bakinnyi bafatwaga nk’ahazaza ha Gikundiro, nyuma y’imyaka...

Ikipe iri mu zihabwa amahirwe yo kwegukana Shampiyona y’u Rwanda yasinyishije abakinnyi bane barimo uw’izina rikomeye

Ikipe iri mu zihabwa amahirwe yo kwegukana Shampiyona y’u Rwanda yasinyishije abakinnyi bane barimo uw’izina rikomeye

by radiotv10
23/01/2026
0

Ikipe ya Police FC yemeje ko yasinyishije abakinnyi bane, barimo Rudasingwa Prince na Nshimirimana Ismail Pitchou wanyuze mu makipe ya...

Irebere igihembo cy’akataraboneka cyashyikirijwe wa mufana wa Congo wabaye ikimenyabose

Irebere igihembo cy’akataraboneka cyashyikirijwe wa mufana wa Congo wabaye ikimenyabose

by radiotv10
22/01/2026
0

Minisitiri wa Siporo n'Imyidagaduro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Didier Budimbu, yashyikirije igihembo cy’imodoka nshyashya yo mu bwoko bwa...

IZIHERUKA

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja
MU RWANDA

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

by radiotv10
26/01/2026
0

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

26/01/2026
Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

26/01/2026
Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

26/01/2026
Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

26/01/2026
Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

26/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
KIGALI: Gutura aharenze ubushobozi bwite, intandaro yo kwangiza ibidukikije

KIGALI: Gutura aharenze ubushobozi bwite, intandaro yo kwangiza ibidukikije

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.