Rwamagana: Igisubizo bahawe ku kibahangayikishije gishobora kubaca intege kurushaho

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Bamwe mu baturage batuye mu Murenge wa Gishari mu Karere ka Rwamagana batewe impungenge n’amapoto n’insinga z’amashanyarazi byaguye, mu gihe Ubuyobozi bwa REG ishami ry’Akarere, buvuga ko butabizi.

Ni Amapoto atanga amashanyarazi mu Mudugudu w’Akanogo mu Kagari ka Bwinsanga muri mu Murenge wa Gishari, aho amwe yamaze kugwa.

Izindi Nkuru

Aba baturage bavuga ko badashobora kugira icyo bakora kuri iki kibazo, kuko bazi ko ibi bifite abatekinisiye babizobereyemo.

Umwe mu baturage bo muri aka gace akaba ari n’Umuyobozi w’Umudugudu, Sekamonyo Jean Marie yagize ati “Twe nta bunasha dufite kandi nta muturage wemerewe gukora ku ipoto.”

Undi muturage na we yagize ati “Niba abana baza kakitendeka kuri izo ntsinga, ejo umwana yagwaho agapfa.”

Ubwo umunyamakuru wa RADIOTV10 yageraga kuri zimwe muri izi nsinga ndetse n’amapoto, abakozi ba REG bahageze bazamurira insinga gusa, mu gihe amapoto yaguye mu mirima y’abaturage babwirwa ko ngo bagiye kubakorera ubuvugizi.

Sekamonyo Jean Marie yakomeje agira ati “Baragiye insinga barazirega zirazamuka hejuru. Ikibazo cyasigaye ni ahantu mu rutoki nabonye urusinga ruryamye hasi ntabwo bigeze bahakora ahubwo ngo bagiye gushaka ipoto ngo barwegure.”

Umuyobozi w’Ishami rya REG mu Karere ka Rwamagana, Innocent Karinganire we avuga ko iby’iki kibazo batabizi.

INKURU MU MASHUSHO

Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru