Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Rwanda: Uko ikofi yabaye intandaro y’urupfu rw’abasore babiri bavukana

radiotv10by radiotv10
22/03/2024
in MU RWANDA
0
Rwanda: Uko ikofi yabaye intandaro y’urupfu rw’abasore babiri bavukana
Share on FacebookShare on Twitter

Abahungu babiri b’abavandimwe, barimo uw’imyaka 23 n’undi w’imyaka 20 bo mu Murenge wa Karambi mu Karere ka Nyamasheke, baburiye ubuzima mu musarani nyuma y’uko umwe awugiyemo agiye gukuramo ikofi ye yaguyemo, undi akamusangamo, bombi bahasiga ubuzima.

Aba basore babiri bari batuye mu Mudugudu wa Mizero mu Kagari ka Rushyara mu Murenge wa Karambi, babuze ubuzima ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 21 Werurwe 2024.

Aya makuru kandi yanemejwe na Hakizimfura Pascal uyobora Umurenge wa Karambi, wavuze ko ikofi yabaye intandaro y’izi mpfu, ari iy’uwitwa Ntakirukimana Modeste w’imyaka 23 yaguye mu musarani ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane.

Uyu muyobozi avuga ko uyu musore ubwo yageragezaga kujya gukura iyi kofi ye mu musarani, yakuyeho igiti akajyamo ariko kuvamo bikanga.

Ati “Murumuna we Havugimana Venuste w’imyaka 20 aje kumutabara na we agwamo, bahise bitaba Imana.”

Hakizimfura Pascal uvuga ko imirambo y’aba basore b’abavandimwe yahise ijyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Kivugiza, avuga ko aba basore bashobora kuba bishwe n’umwuka uba mu musarani. Ati “Turakeka ko ari gaze yo mu bwiherero yabakuruye bose bakagwamo.”

Abaturanyi ba nyakwigendera bavuga ko bombi bakoreraga Uruganda rw’icyayi rwa Gatare Tea Company, ndetse ko ubwo ikofi y’umwe yagwaga mu musarani, mugenzi we yari ataraza, yaza akumva mukuru we ari gutakira mu musarani, ari na bwo yajyaga kumukuramo, na we agaheramo atyo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fifteen − 12 =

Previous Post

Umunyarwanda umaze imyaka 30 yarabeshye America yatahuwe ahita atabwa muri yombi

Next Post

U Rwanda na Congo bongeye kwicara ku meza amwe y’ibiganiro

Related Posts

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Ruhango, yafashe umugabo w’imyaka 43 ukekwaho gucuruza ku rwego rwo hejuru, gukwirakwiza no...

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari usanzwe ari umunyamakuru, akaba yahawe inshingano zo kuba Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yavuze ko...

Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Minister Olivier Nduhungirehe has reacted after the European Parliament once again involved itself in the case of politician Victoire Ingabire,...

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

by radiotv10
29/01/2026
0

Umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga uherutse gushyiraho ubutumwa bwafashwe na bamwe nk’ubwishongozi, yasabye imbabazi ku bo bwakomerekeje, avuga ko yari...

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

by radiotv10
29/01/2026
0

Nyuma yuko Inteko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi noneho ikoresheje umuhungu wa Ingabire Victoire Umuhoza mu gusaba u Rwanda kurekura umubyeyi...

IZIHERUKA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge
MU RWANDA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

29/01/2026
Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

29/01/2026
Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

29/01/2026
Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

ADVERTISEMENT
Next Post
U Rwanda na Congo bongeye kwicara ku meza amwe y’ibiganiro

U Rwanda na Congo bongeye kwicara ku meza amwe y’ibiganiro

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.