Monday, January 12, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Sadate yahaye isezerano Aba-Rayon ry’ibyo bamaze imyaka myinshi banyotewe

radiotv10by radiotv10
07/11/2024
in FOOTBALL, SIPORO
0
Sadate yahaye isezerano Aba-Rayon ry’ibyo bamaze imyaka myinshi banyotewe
Share on FacebookShare on Twitter

Munyakazi Sadate wigeze kuba Perezida wa Rayon Sports, wongeye kugaragara mu buzima bw’iyi kipe, yasezeranyije abakunzi bayo ko bagomba gutangira kwitegura igikombe cya shampiyona y’uyu mwaka.

Sadate yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki 06 Ugushyingo 2024, ubwo iyi kipe ya Rayon Sports yari imaze gutsinda 1-0 Musanze byatumye irara ku mwanya wa kabiri ku rutonde rw’agateganyo n’amanota 17 mu mikino irindwi imaze gukina, aho irushwa inota rimwe na Gorilla FC yo imaze gukina imikino 9.

Munyakazi Sadate wongeye kugaragara cyane ubwo ikipe ya Rayon Sports yiteguraga umukino wayihuje na Kiyovu Sports, warangiye iyinyagiye ibitego 4-0, yishimiye iyi ntsinzi yaje ikurikira iyi.

Ati “Gutsinda Musanze i Musanze ntabwo ari ibintu byoroshye, ni amanota umuntu wese yishimira, ni n’amanota aguha igikombe erega. I Musanze kuhakura atatu ni ibintu byiza rwose.”

Munyakazi Sadate yahise aboneraho kugaruka ku mukino w’ikirarane Rayon Sports ifitanye na mucyeba wayo w’ibihe byose, APR FC.

Ati “Ni n’ubutumwa ku zikurikiyeho. Harya ya yindi [yashakaga kuvuga APR] tuzakina ryari? Zirindwi z’ukwa 12? Bitegure rero.”

Yahise aboneraho kandi guteguza abakunzi b’iyi kipe, kuzatwara igikombe. Ati “Abakunzi ba Rayon Sports bitegure igikombe. Uko byagenda kose dushaka Shampiyona y’uyu mwaka.”

Ikipe ya Rayon Sports ikomeje kwitwara neza muri shampiyona y’uyu mwaka, iheruka igikombe cya Shampiyona mu mwaka w’imikino wa 2018-2019, ubwo yatozwaga n’umutoza Roberto Oliveira Gonçalves wongeye kugarurwa n’iyi kipe ari na we uyitoza ubu.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × three =

Previous Post

DRCongo: Tshisekedi yavuze ikigiye gukorerwa Abacamanza babaswe n’imyitwarire idahwitse

Next Post

Menya ibikubiye mu ibaruwa The Ben yandikiye Urukiko rwaburanishije umunyamakuru Fatakumavuta

Related Posts

Barcelona yongeye gutwara Igikombe kiruta ibindi muri Espagne ibabaje mukeba wayo

Barcelona yongeye gutwara Igikombe kiruta ibindi muri Espagne ibabaje mukeba wayo

by radiotv10
12/01/2026
0

Ikipe ya FC Barcelona yatwaye igikombe kiruta ibindi muri Spain (Spanish Super Cup cyangwa Supercopa de España) nyuma yo gutsinda...

Why Walking Is One of the Most Underrated Exercises

Why Walking Is One of the Most Underrated Exercises

by radiotv10
10/01/2026
0

In a world full of intense workout trends and gym culture, walking is often overlooked. Many people believe that if...

Umutoza wa Rayon atanze ubutumwa butanga icyizere ku bakunzi bayo

Umutoza wa Rayon atanze ubutumwa butanga icyizere ku bakunzi bayo

by radiotv10
09/01/2026
0

Nyuma y’imyitozo ya nyuma bitegura umukino wa nyuma w’Igikombe cya Super Cup, umutoza wa Rayon Sports, Bruno Ferry, yatangaje ko...

Ubutumwa Maj.Gen.Nyakarundi yahaye abakinnyi ba APR mbere yo guhura na Rayon

Ubutumwa Maj.Gen.Nyakarundi yahaye abakinnyi ba APR mbere yo guhura na Rayon

by radiotv10
09/01/2026
0

Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi yasuye abakinnyi b’ikipe ya APR FC, abibutsa ko intego yayo...

Ibyo kwitega mu mikino imaze kwigarurira imitima ya benshi mu Rwanda yagarutse

Ibyo kwitega mu mikino imaze kwigarurira imitima ya benshi mu Rwanda yagarutse

by radiotv10
09/01/2026
0

Imikino yo kwishyura ya shampiyona y’icyiciro cya mbere muri volleyball mu bagabo no mu bagore iratangira kuri uyu wa Gatanu...

IZIHERUKA

Ibyavugiwe mu iperereza ry’abagabo batatu bakekwaho gusambanya ku gahato umugore mu gihe kimwe
MU RWANDA

Ibyavugiwe mu iperereza ry’abagabo batatu bakekwaho gusambanya ku gahato umugore mu gihe kimwe

by radiotv10
12/01/2026
0

Mu magambo aryohereye umunyarwenya uzwi mu Rwanda yagaragaje umukunzi we bwa mbere

Mu magambo aryohereye umunyarwenya uzwi mu Rwanda yagaragaje umukunzi we bwa mbere

12/01/2026
Habayeho kurasana gukomeye hagati ya FARDC n’inyeshyamba z’umutwe umwe muri Congo

Habayeho kurasana gukomeye hagati ya FARDC n’inyeshyamba z’umutwe umwe muri Congo

12/01/2026
Urujijo n’igihirahiro ku byo babonye nyuma yuko babaruje ubutaka bwabo

Urujijo n’igihirahiro ku byo babonye nyuma yuko babaruje ubutaka bwabo

12/01/2026
Barcelona yongeye gutwara Igikombe kiruta ibindi muri Espagne ibabaje mukeba wayo

Barcelona yongeye gutwara Igikombe kiruta ibindi muri Espagne ibabaje mukeba wayo

12/01/2026
What emotional intelligence means and why it’s important

What emotional intelligence means and why it’s important

12/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Menya ibikubiye mu ibaruwa The Ben yandikiye Urukiko rwaburanishije umunyamakuru Fatakumavuta

Menya ibikubiye mu ibaruwa The Ben yandikiye Urukiko rwaburanishije umunyamakuru Fatakumavuta

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibyavugiwe mu iperereza ry’abagabo batatu bakekwaho gusambanya ku gahato umugore mu gihe kimwe

Mu magambo aryohereye umunyarwenya uzwi mu Rwanda yagaragaje umukunzi we bwa mbere

Habayeho kurasana gukomeye hagati ya FARDC n’inyeshyamba z’umutwe umwe muri Congo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.