Saturday, January 24, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Sadate yasubije abihaye umuhanzikazi Vestine bivugwa ko yasezeranye n’umukubye kabiri mu myaka

radiotv10by radiotv10
16/01/2025
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO
0
Sadate yasubije abihaye umuhanzikazi Vestine bivugwa ko yasezeranye n’umukubye kabiri mu myaka
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyemari Munyakazi Sadate wanigeze kuba Perezida wa Rayon Sports, yagaye urubyiruko ruri gutwama umuhanzikazi Vestine ko yasezeranye n’Umunya-Burikina Faso bivugwa ko amukubye hafi kabiri mu myaka, avuga ko “urukundo rutarobanura ku butoni no ku myaka.”

Ni nyuma yuko kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Mutarama 2025 Vestine uzwi mu itsinda ahuriyemo n’umuvandimwe we Dorcas (Vestine & Dorcas) asezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Ouedraoso Idrissa ukomoka muri Burkina Faso, mu gikorwa cyabereye mu Murenge wa wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.

Nyuma yuko aba bombi basezeranye bikanatungura benshi, hahise hakurikiraho izindi nkuru zo ku mbuga nkoranyambaga, z’abavuga ko Vestine w’imyaka 21 yasezeranye n’umugabo w’imyaka 42 y’amavuko.

Uretse kuba hari ababanje gutungurwa no kumva ko uyu muhanzikazi asezeranye akiri muto, banagaye kuba asezeranye n’umuntu umurusha imyaka ingana uku, nubwo nta gihamya ihari ibishimangira ko koko iyi myaka ari yo yabo.

Munyakazi Sadate wigeze kuba Perezida wa Rayon Sports, na we uri mu bakunze kwisanzura mu gutanga ibitekerezo ku rubuga nkoranyambaga rwa X, yanenze abari gutwama uyu muhanzikazi abibutsa ko urukundo nyarukundo rutajya mu mibare y’imyaka.

Yagize ati “Rubyiruko nshuti zanjye niriwe mbona hano ku mihanda mwihaye ngo 42 – 22, njye nta makuru mbifiteho; gusa munkundire mbabwire ko icya mbere ari urukundo kuko uwo rushatse ruramusanga kandi ntirugira ubutoni ku myaka.”

Munyakazi Sadate yasoje ubutumwa bwe yifuriza ishya n’ihirwe n’urugo ruhire uyu muhanzikazi ubu wamaze kwitwa umugore w’umugabo ku myaka 21 y’amavuko. Ati “Urugo ruhire mukobwa w’i Rwanda kandi waguye amaboko y’umuryango n’ay’u Rwanda.”

Amakuru ahari kandi yemeza ko Vestine n’umukunzi we Ouedraoso Idrissa, banamaze gutera indi ntambwe mu mihando iganisha ku kurushinga, dore ko hanabaye umuhango wo gufata irembo, ubanziriza ibindi byose mu mihango yo kurushinga.

Umuhanzikazi Vestine biravugwa ko yasezeranye n’umurusha imyaka ingana n’iyo afite
Sadate yavuze ko niba ari na byo bidakwiye kuba ikibazo

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twenty + 7 =

Previous Post

Hari ibindi byakozwe: Ibyamenyekanye kuri Vestine wo muri Vestine&Dorcas n’umusore basezeranye bigatungurana

Next Post

IFOTO: Umufana wa Rayon yambutse Intara arenga Uturere 2 ajya gufana ikipe yatsinze mucyeba w’iyabo

Related Posts

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

by radiotv10
23/01/2026
0

Abanyamakuru bazwi mu Rwanda, Aissa Cyiza, Cyuzuzo Jeanne d’Arc, Michèle Iradukunda uzwi nka Michou, na Mucyo Christella, bazwi mu kiganiro...

Bruce Melodie nyuma y’amasaha macye yerecyeje muri Kenya yahise atangira gukora icyamujyanye

Bruce Melodie nyuma y’amasaha macye yerecyeje muri Kenya yahise atangira gukora icyamujyanye

by radiotv10
23/01/2026
0

Umuhanzi Bruce Melodie ukunze kwiyita ‘Munyakazi’, nyuma y’amasaha macye ahagurutse i Kigali akerecyeza i Nairobi muri Kenya mu bikorwa byo...

Why Hobbies Can Make You Happier (and Which Ones Are Trending)

Why Hobbies Can Make You Happier (and Which Ones Are Trending)

by radiotv10
23/01/2026
0

Life can be stressful. School, work, social life, and responsibilities can make anyone feel tired or overwhelmed. One simple way...

Did you know that hugging can help heal sadness? Here are the benefits of hugging

Did you know that hugging can help heal sadness? Here are the benefits of hugging

by radiotv10
22/01/2026
0

There are moments when someone feels sad, lonely, or stressed, and words are not enough to make them feel better....

Ibyamenyekanye ku cyatumye umuhanzi The Ben asiba ubutumwa bwateje urujijo

Ibyamenyekanye ku cyatumye umuhanzi The Ben asiba ubutumwa bwateje urujijo

by radiotv10
20/01/2026
0

Umuhanzi The Ben wari watangaje ko amakuru yari yatangajwe na mugenzi we Bruce Melodie ko bafite ibitaramo bizazazenguka Igihugu ari...

IZIHERUKA

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika
AMAHANGA

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

by radiotv10
23/01/2026
0

Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

Hatangajwe ingingo y’ingenzi igiye kuganirwaho hagati ya AFC/M23 Leta ya Congo

23/01/2026
Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

23/01/2026
Hatangajwe icyazanye mu Rwanda intumwa z’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu karere

Hatangajwe icyazanye mu Rwanda intumwa z’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu karere

23/01/2026
Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

23/01/2026
Ibihugu 19 byinjiye mu Kanama gashya ku Isi kashinzwe na Perezida wa America

Ibihugu 19 byinjiye mu Kanama gashya ku Isi kashinzwe na Perezida wa America

23/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
IFOTO: Umufana wa Rayon yambutse Intara arenga Uturere 2 ajya gufana ikipe yatsinze mucyeba w’iyabo

IFOTO: Umufana wa Rayon yambutse Intara arenga Uturere 2 ajya gufana ikipe yatsinze mucyeba w’iyabo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

Hatangajwe ingingo y’ingenzi igiye kuganirwaho hagati ya AFC/M23 Leta ya Congo

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.