Umunyemari Munyakazi Sadate wanigeze kuba Perezida wa Rayon Sports, yagaye urubyiruko ruri gutwama umuhanzikazi Vestine ko yasezeranye n’Umunya-Burikina Faso bivugwa ko amukubye hafi kabiri mu myaka, avuga ko “urukundo rutarobanura ku butoni no ku myaka.”
Ni nyuma yuko kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Mutarama 2025 Vestine uzwi mu itsinda ahuriyemo n’umuvandimwe we Dorcas (Vestine & Dorcas) asezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Ouedraoso Idrissa ukomoka muri Burkina Faso, mu gikorwa cyabereye mu Murenge wa wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.
Nyuma yuko aba bombi basezeranye bikanatungura benshi, hahise hakurikiraho izindi nkuru zo ku mbuga nkoranyambaga, z’abavuga ko Vestine w’imyaka 21 yasezeranye n’umugabo w’imyaka 42 y’amavuko.
Uretse kuba hari ababanje gutungurwa no kumva ko uyu muhanzikazi asezeranye akiri muto, banagaye kuba asezeranye n’umuntu umurusha imyaka ingana uku, nubwo nta gihamya ihari ibishimangira ko koko iyi myaka ari yo yabo.
Munyakazi Sadate wigeze kuba Perezida wa Rayon Sports, na we uri mu bakunze kwisanzura mu gutanga ibitekerezo ku rubuga nkoranyambaga rwa X, yanenze abari gutwama uyu muhanzikazi abibutsa ko urukundo nyarukundo rutajya mu mibare y’imyaka.
Yagize ati “Rubyiruko nshuti zanjye niriwe mbona hano ku mihanda mwihaye ngo 42 – 22, njye nta makuru mbifiteho; gusa munkundire mbabwire ko icya mbere ari urukundo kuko uwo rushatse ruramusanga kandi ntirugira ubutoni ku myaka.”
Munyakazi Sadate yasoje ubutumwa bwe yifuriza ishya n’ihirwe n’urugo ruhire uyu muhanzikazi ubu wamaze kwitwa umugore w’umugabo ku myaka 21 y’amavuko. Ati “Urugo ruhire mukobwa w’i Rwanda kandi waguye amaboko y’umuryango n’ay’u Rwanda.”
Amakuru ahari kandi yemeza ko Vestine n’umukunzi we Ouedraoso Idrissa, banamaze gutera indi ntambwe mu mihando iganisha ku kurushinga, dore ko hanabaye umuhango wo gufata irembo, ubanziriza ibindi byose mu mihango yo kurushinga.
RADIOTV10